• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

Ubwanditsi 12 Sep 2017 Mu Rwanda

Mu gitondo cyo ku wa Kane, Perezida Kagame, yagaragaye mu Karere ka Rubavu atwaye igare aho ari kumwe na Peter Greenberg, Umunyamakuru w’igihangange uzwi cyane kubera gukora inkuru zishamikiye ku gucukumbura imibereho y’abantu bakomeye binyuze mu bukerarugendo.

Uyu mugabo ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amaze kugirana ibiganiro byihariye n’abakuru b’ibihugu n’abayobozi bakomeye muri za Guverinoma zitandukanye mu ngendo akora zigamije gukusanya amakuru yimbitse ku buzima bwihariye bw’abenegihugu.

Urugendo rwe iyo rurangiye amashusho yafashe aratunganywa akerekanwa kuri televiziyo ya CBS iherereye i Arlington muri Amerika mu kiganiro cyitwa The ‘Royal Tour’ ari nacyo yari ari gukorana na Perezida Kagame i Rubavu.

Peter Greenberg ni we ukora, akanayobora ikiganiro aho aba yaviriwe imuzi ibice bizwi bigize igihugu yasuye, agatemberezwa ahantu hadasanzwe no mu duce dukungahaye ku mateka, akanasangizwa umuco gakondo waho mu buryo butomoye.

Ifoto ya Perezida Kagame atwaye igare yagarutsweho cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse yishimirwa by’ikirenga n’abaturage bo muri Rubavu babonye Umukuru w’Igihugu atembera mu mihanda, anabasuhuza na bo bamukomera amashyi y’urufaya, igaragaza uruhererekane rw’aho Peter akomeza kuzenguruka.

Perezida Kagame yari umaze iminsi akubutse mu Karere ka Rubavu ku wa Mbere Nzeri 2017, mu muhango wo gufungura ibiro bishya ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (La Corniche One Stop Border Post) byubatse mu Murenge wa Gisenyi.

Aba bombi banasuye ingagi zo mu Birunga mu Karere ka Musanze aho Umukuru w’Igihugu yaherukaga kuya 1 Nzeri 2017, mu muhango wo kwita izina ingagi 19.

Perezida Kagame na Peter Greenberg bagendaga mu muhanda baganira ari nako batwara igare. Ibi byakozwe mu gihe hakorwaga icyo kiganiro cyitwa Royal Tour. Nta kabuza ko amashusho ya Perezida Kagame atwaye igare azagaragara muri icyo kiganiro.

Mu gihe azamara mu Rwanda, Peter azakomeza gusura ibice bitatse ubwiza nyaburanga bw’igihugu nk’uko yabikoze mu bindi bihugu yanyuzemo n’ibiganiro yagiranye n’ababiyobora.

Nubwo iminsi azamara mu Rwanda itazwi, ugendeye ku miterere y’ibindi biganiro bimeze nk’icyo ari gukorana na Perezida Kagame, mu ruzinduko rwe hazibandwa ku ngeri zitandukanye igihugu cyimakaje mu iterambere n’umuco gakondo ukwiye kuranga abenegihugu.

Iyi foto igaragaza Perezida Kagame ku igare ishimangira ko yinjiye mu ruhando rw’abakuru b’ibihugu bakiriye uyu mugabo mu ngendo zizenguruka ibihugu byabo bamuhishurira ibyiza nyaburanga biharangwa n’ubukungu igihugu cyubakiyeho.

Mu bihugu Peter yasuye harimo Israel yagezemo mu 2014. Icyo gihe yakiriwe na Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu amutembereza mu duce nyaburanga mu mijyi ya Jerusalem na Tel Aviv; banagera no ku Nyanja Itukura n’iy’Umunyu.

Aba bombi banatembereye mu bice bikunzwe na ba mukerarugendo nk’ubuvumo buteye amabengeza bwa Rosh Hanikra n’inyubako zigaragaza amateka y’imyubakire y’Abaroma ziri mu Mujyi wa Caesarea.

Peter muri iki gihe yanagize amahirwe yo kwambuka Uruzi rwa Yorudani, anazamuka imisozi iri muri Pariki ya Masada. Mu gihe yamaze muri Israel, we na Netanyahu baranzwe no kwidagadura bakina umupira w’amaguru, gutwara ubwato mu mazi magari n’ibindi.

Mu bandi bayobozi bakuru yaganiriye nabo bakanamufasha gutembera mu gihugu bamugaragariza ibyiza nyaburanga byacyo barimo uwahoze ayobora Mexico, Felipe de Jesús Calderón Hinojosa, wamwakiriye mu 2010; Rafael Vicente Correa Delgado wigeze kuyobora Equateur bahuye mu gihe cy’icyumweru banatemberana igihugu mu duce dutandukanye turimo n’imirima ya Cacao; mu 2012 yakiriwe n’Umwami wa Jordanie, Abdullah II bin Al-Hussein mu gihe mu mwaka ushize wa 2016 yakiriwe na Perezida wa Peru, Alejandro Toledo.

Urwagwa rw’ibitoki…

Peter Greenberg ni Umwanditsi w’Amakuru ajyanye n’Ubukerarugendo, ku rubuga rwe rwa internet hagaragaraho inkuru ivuga ku rwagwa rw’ibitoki rwo mu Rwanda.

Iyo nkuru yo mu 2015 igaragaza ko abasura u Rwanda bishimira ingagi zo mu Birunga, n’ibiribwa bya gakondo bihagaragara ariko biba akarusho iyo bigeze ku binyobwa.

-7931.jpg

-7930.jpg

-7932.jpg

-7933.jpg

-7927.jpg

-7926.jpg

-7923.jpg

-7924.jpg

Reba amashusho y’ikiganiro ’The Royal Tour’ cyafatiwe muri Mexique

Ikiganiro The Royal Tour hamwe na Netanyahu

2017-09-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Gisagara VC mu bagabo ndetse na UVC mu bagore begukanye igice cya mbere cy’irushanwa rya Forzza VolleyBall tournament 2021

Amafoto – Gisagara VC mu bagabo ndetse na UVC mu bagore begukanye igice cya mbere cy’irushanwa rya Forzza VolleyBall tournament 2021

Ubwanditsi 13 Dec 2021
Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya

Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya

RUSHYASHYA 08 Oct 2026
Icyatumye Diamond Platnumz avuga imyato anashima Perezida Paul Kagame

Icyatumye Diamond Platnumz avuga imyato anashima Perezida Paul Kagame

Ubwanditsi 23 Jan 2018
Nyabugogo: Itike  ku banyeshuri yabonye umugabo isiba undi

Nyabugogo: Itike ku banyeshuri yabonye umugabo isiba undi

Ubwanditsi 18 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida wa FIFA yageze mu Rwanda
IMIKINO

Perezida wa FIFA yageze mu Rwanda

Ubwanditsi 15 Jan 2016
U Rwanda ntiruzashyira igitutu kuri Zambia ngo icyure Abanyarwanda bahahungiye – Perezida Kagame
POLITIKI

U Rwanda ntiruzashyira igitutu kuri Zambia ngo icyure Abanyarwanda bahahungiye – Perezida Kagame

Ubwanditsi 23 Feb 2018
Musanze: Abayobozi bashya b’inzego z’ibanze n’urubyiruko bahagurukiye kurwanya ibyaha
Mu Mahanga

Musanze: Abayobozi bashya b’inzego z’ibanze n’urubyiruko bahagurukiye kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 03 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru