• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo   |   13 Nov 2025

  • Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe   |   13 Nov 2025

  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0   |   11 Nov 2025

  • Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul   |   08 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Icyo Perezida Kagame avuga ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’uburyo byakemuka

Icyo Perezida Kagame avuga ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’uburyo byakemuka

Editorial 12 Mar 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Mu kiganiro n’umunyamakuru Mario Nawfal, Perezida Kagame yabajijwe byinshi harimo inzira ndende igihugu cy’u Rwanda cyanyuzemo cyiyubaka mu myaka 30,ibibazo bya Repubulika iharanira Demokarasiya Congo bishingiye ku mateka y’ubukoloni uruhare rwa Perezida Tshisekedi ndetse nizindi ngingo zitandukanye.

Adaciye kuruhande Perezida Kagame yabajijwe icyo yabwira Perezida Tshisekedi avuga ko icyo yamubwira ni uko yifuza ko atakagombye kuba ari Perezida w’igihugu cyiza nka Congo.

Ibi yabivuze kubera Perezida Tshisekedi ariwe zingiro ry’ibibazo Congo irimo akongera umuriro aho kuwuzimya nk’umuyobozi

Perezida Kagame yatangaje ingingo eshatu abona zashingirwaho zikaba igisubizo ku bibazo bimaze igihe byarayogoje uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, birimo kwemera guhagarika intambara, kumvikana na M23 ndetse no kuzirikana ko umutekano w’u Rwanda ari ikintu kitagomba kugibwaho impaka.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo ibibazo bya RDC bitakemurwa mu buryo bwuzuye ariko byibuze hari uburyo bwaha buri wese amahoro.

Ati “Reka mpere k’uko bimeze ubu. Kuri ubu igikenewe ni uko ari abo barwana n’abandi bashaka kubafasha, bahagarika imirwano, hakabaho agahenge.”

Ikindi cyakemura ibibazo mu mboni za Perezida Kagame ni ugushaka inzira gushakira umuti ibibazo bya politike mu mahoro, ibyo AFC/M23 isaba abayobozi ba Congo bijyanye no kwemera ukuri guhari, ab’i Kinshasa bakabyubahiriza.

Ati “Akavuga (Tshisekedi) ngo ngomba kuganira n’Abanye-Congo batavuga rumwe nanjye, ngomba kubumva nkumva ibibazo byabo, nubwo bafata mu bibazo 10 bagahitamo bitandatu bakavuga ngo kuri ibi turemeranya, ariko ku bindi bine ntitwemeranya, iyo ni intambwe.”

Icya gatatu Perezida Kagame yagaragaje ni uko ab’i Kinshasa n’abandi bose bagomba kumva impungenge z’umutekano u Rwanda rufite, bakazikemura, kuko ibyo kuko abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bakorana na Guverinoma ya Congo.

Ati “Ibyo rero bigomba kwitabwaho. Ibindi byaza munsi y’ibyo. N’iyo wabona bike muri ibyo, guhagarika imirwano, kugirana ibiganiro bya politike n’Abanye-Congo batavuga rumwe n’ubutegetsi. Ikindi impungenge z’umutekano w’u Rwanda, nta bindi biganiro bikenewe.”

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko amahanga afite inyungu mu Burasirazuba bwa RDC, nayo akwiriye kumva ko ashobora kugera kuri izi nyungu binyuze mu nzira nziza.

Ati “N’ibyo bihugu bifite inyungu muri Congo, ni uburenganzira bwabyo kugirayo inyungu, na byo bikwiye kumenya ko inyungu zabyo zagerwaho neza, mu gihe ibi bibazo byaba bikemutse”.

Perezida Kagame atangaje ibi mu gihe umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye mu Burasirazuba bwa RDC. Kugeza ubu niwo ugenzura imijyi ikomeye ya Goma na Bukavu.

Uyu mutwe uvuga ko icyo uharanira atari ugufata ubutegetsi, ahubwo ko urwanira uburenganzira bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bamaze igihe kinini batotezwa n’ubutegetsi.

Perezida Tshisekedi yamaze igihe kinini avuga ko adashobora kuganira na M23, gusa hashize amasaha make Perezidansi ya Repubulika ya Angola itangaje ko nyuma y’uruzinduko ruto uyu mukuru w’igihugu yagiriye i Luanda, hemejwe ko Angola izayobora ibiganiro bizahuza abahagarariye umutwe wa M23 n’abahagarariye uruhande rwa Leta ya RDC.

Ibi biganiro bizabera i Luanda mu minsi mike iri imbere, bigamije gushaka icyazana amahoro arambye muri icyo gihugu.

2025-03-12
Editorial

IZINDI NKURU

Abarwanyi 44 ba FDLR n’imiryango yabo bahawe igihe ntarengwa cyo kuba batashye mu Rwanda

Abarwanyi 44 ba FDLR n’imiryango yabo bahawe igihe ntarengwa cyo kuba batashye mu Rwanda

Editorial 27 Apr 2018
James Comey yunze mu ijwi ry’abavuga ko Trump adakwiye kuba perezida

James Comey yunze mu ijwi ry’abavuga ko Trump adakwiye kuba perezida

Editorial 16 Apr 2018
Uko Uganda yanze kwikora mu nda mugihe yasinya amasezerano yo kwambura intwaro FDLR na RNC/P5

Uko Uganda yanze kwikora mu nda mugihe yasinya amasezerano yo kwambura intwaro FDLR na RNC/P5

Editorial 30 Oct 2019
Ntihazagire uwizera amareshyamugeni ya Perezida Yoweri K. Museveni , asaba guhagarika iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda, Burya abeshya kurusha uko ahumeka

Ntihazagire uwizera amareshyamugeni ya Perezida Yoweri K. Museveni , asaba guhagarika iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda, Burya abeshya kurusha uko ahumeka

Editorial 19 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kwangiza Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ntibizabakuraho ikimwaro cy’amaraso y’inzirakarengane mwamennye
Amakuru

Kwangiza Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ntibizabakuraho ikimwaro cy’amaraso y’inzirakarengane mwamennye

Editorial 04 Jun 2024
Ubumenyi ntibukwiye kugarukira mu bizami gusa – Perezida Kagame
POLITIKI

Ubumenyi ntibukwiye kugarukira mu bizami gusa – Perezida Kagame

Editorial 26 Mar 2018
Ingabo za Congo zataye muri yombi abarwanyi 12 ba FDLR
Mu Rwanda

Ingabo za Congo zataye muri yombi abarwanyi 12 ba FDLR

Editorial 30 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru