• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Tariki 2 Kamena 1994: Perezida Sindikubwabo yandikiye Mitterrand amusaba gukomeza gutanga inkunga

Tariki 2 Kamena 1994: Perezida Sindikubwabo yandikiye Mitterrand amusaba gukomeza gutanga inkunga

Ubwanditsi 02 Jun 2018 Mu Rwanda

Umunsi nk’uyu ni bwo uwari Perezida w’inzibacyuho, Sindikubwabo Théodore yandikiye Perezida w’u Bufaransa, François Mitterrand, amushimira inkunga atahwemye guha u Rwanda ndetse amusaba ko yakomeza gutanga ubwo bufasha.

Icyo gihe ni bwo Guverinoma y’inzibacyuho yaguze na Misiri gerenadi 40,000 n’amasasu 300,000 byose bifite agaciro k’Amadolari y’Amerika 765,000.

Kuri uwo munsi kandi ni bwo uwari uhagarariye FPR Inkotanyi yatangaje ko amasezerano yo guhagarika intambara atarimo kubahirizwa kuko Guverinoma ikomeje kwica.

Ibyo wamenya kuri Perezida Mitterrand n’uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Perezida François Mitterrand yakunze gushyirwa mu majwi ku miyoborere idahwitse yateje ibibazo hirya no hino ku Isi, cyane cyane muri politiki ya Afurika, agaca agahigo mu ruhare akekwaho kuba yaragize mu gutererana Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu Rwanda.

Théodore Sindikubwabo

Manda ya nyuma ya Perezida Mitterand ni yo yahuriranye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, icyo gihe amakuru akanavuga ko yari atorohewe n’uburwayi.

Imyifatire ya Perezida Mitterand n’ubucuti bukomeye yari afitanye na Perezida Juvenal Habyarimana, bwatumye agira uruhare rufatika kandi rugaragara mu gufasha leta ye gushyira mu bikorwa umugambi mubisha wo gutsemba Abatutsi.

Leta ya Mitterand yatanze intwaro zakoreshejwe muri Jenoside

Umuryango Survie (uharanira gusubiza u Burafaransa ku murongo, ukanarwanya ipfobya rya Jenoside) ugaragaza ko Capt Paul Barril wahoze ari umujandarume w’u Bufaransa, yari mu bikorwa bya politiki mu Rwanda.

Kuva mu mwaka wa 1989, uyu Capt Barril yakoranaga n’abayobozi bakuru b’u Rwanda, akagira umufatanyabikorwa wa hafi François de Grossouvre wari inkoramutima ya Perezida w’u Bufaransa, François Mitterrand (mu bijyanye na Politiki).

Paul Barril ashinjwa ko ku wa 28 Gicurasi 1994 yasinyanye na Guverinoma y’Abatabazi yari ihagarariwe na Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda, amasezerano yo gutanga intwaro no gutoza ingabo zakoze Jenoside.

Muri ayo masezerano bivugwa ko Guverinoma y’u Rwanda yariho icyo gihe yemeye kuzishyura u Bufaransa miliyoni 3 z’amadolari .

Abafaransa mu bwicanyi mu Bisesero

Nyuma ya Jenoside, ingabo z’u Bufaransa zashinjwe gutererana Abatutsi bicwaga mu bice bitandukanye by’igihugu, ndetse haboneka inyandiko zimenyekanisha ko Abacanshuro benshi b’Abafaransa bagaragaye mu misozi ya Bisesero hagati muri Gicurasi 1994, aho bari bagiye gushishikariza kumara Abatutsi bagera mu bihumbi 50 bari bahahuriye ndetse banagerageje kwirwanaho ariko biba iby’ubusa.

Zone Turquoise

Mu gihe ingabo z’Abafaransa zari zafashe uduce twa Cyangugu, Kibuye na Gikongoro nk’ututaraberagamo ubwicanyi, nta cyakozwe kugira ngo zikumire ubwicanyi ku Batutsi bahahungiraga.

Ndetse n’ubwo Radio RTLM yageraga muri ako gace kagenzurwaga n’Abafaransa, ntacyo izo ngabo zakoze ngo ziyikumire kandi yarakomeje gushishikashikariza Abahutu kwica Abatutsi.

Abafaransa kandi ntibabashije gufata abari bagize guverinoma yakoze Jenoside bahungaga igihugu banyuze muri icyo gice cyiswe “Zone Turquoise” berekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubwo yasabwaga gusobanura mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa icyo gihe yavuze ko izo ngabo nta bubasha zari zarahawe bwo gukora iperereza no gufata abanyabyaha.

Uruhare rw’ingabo z’Abafaransa mu Rwanda rwanenzwe kenshi bitewe n’uburyo bitwaye mu gihugu, nyamara Perezida François Mitterand ntiyahwemye kuzishimagiza, avuga ko zarokoye ubuzima bw’ibihumbi by’Abanyarwanda.

François Mitterrand wari Perezida w’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

2018-06-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abahanuzi bakomeye mu rwanda ntibavuga rumwe k’Umukobwa uzaba Miss Rwanda 2018

Abahanuzi bakomeye mu rwanda ntibavuga rumwe k’Umukobwa uzaba Miss Rwanda 2018

Ubwanditsi 09 Feb 2018
Kenya: Raila Odinga afite impungenge ko amajwi azanyerezwa mu matora y’Umukuru w’igihugu

Kenya: Raila Odinga afite impungenge ko amajwi azanyerezwa mu matora y’Umukuru w’igihugu

Ubwanditsi 07 Aug 2017
Kiyovu SC yatakaje, Police yihaniza Etincelles, Musanze ntiyaguwe neza na AS Kigali yayisanze iwayo – Uko imwe mu mikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona wagenze.

Kiyovu SC yatakaje, Police yihaniza Etincelles, Musanze ntiyaguwe neza na AS Kigali yayisanze iwayo – Uko imwe mu mikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona wagenze.

Ubwanditsi 01 May 2021
Banyarwanda aho muri hose, nimuze dusangire umuganura w’amahore n’amahoro

Banyarwanda aho muri hose, nimuze dusangire umuganura w’amahore n’amahoro

Ubwanditsi 02 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu Rwanda habonetse abandi bantu 3 barwaye Coronavirus
HIRYA NO HINO

Mu Rwanda habonetse abandi bantu 3 barwaye Coronavirus

Ubwanditsi 10 Apr 2020
Nyuma y’imyaka 4, Rayon Sports izabanza kwakira APR FC mu mikino ya shampiyona itegurwa na Rwanda Premier league
Amakuru

Nyuma y’imyaka 4, Rayon Sports izabanza kwakira APR FC mu mikino ya shampiyona itegurwa na Rwanda Premier league

Ubwanditsi 25 Jul 2024
FARDC yakajije ibitero bimaze gushegesha imitwe irimo P5 na RNC ya Kayumba Nyamwasa
HIRYA NO HINO

FARDC yakajije ibitero bimaze gushegesha imitwe irimo P5 na RNC ya Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 28 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru