• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri

Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri

RUSHYASHYA 03 Jun 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga, Mu Rwanda

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko imikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga Ikipe y’Igihugu, Amavubi, yari iteganyijwe gukinira i Marrakech muri Morocco ku minsi yemewe na FIFA yo muri Kamena 2026 itakibaye.

Nk’uko FERWAFA yabitangaje, aya makuru yamenyekanye nyuma y’uko ubuyobozi bw’umupira w’amaguru muri Maroc bumenyesheje ko iyo mikino itagishoboye kuba kubera impamvu zijyanye n’umutekano.

Ibi byabaye nyuma y’uko intumwa z’Amavubi zari zamaze kugera i Marrakech ku wa 1 Kamena 2026 kugira ngo zitangire imyiteguro y’iyo mikino yari gukinwa muri iki kiruhuko mpuzamahanga cya FIFA, aho u Rwanda rwagombaga kuzakina na Tanzania ndetse na Comoros.

FERWAFA yavuze ko nubwo iyo mikino yasubitswe, gahunda yo gukomeza kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 (AFCON 2027) itahindutse. Ikipe y’Igihugu izakomereza umwiherero wayo i Cairo mu Misiri kuva ku wa 4 kugeza ku wa 11 Kamena 2026.

Mu itangazo FERWAFA yatangaje, yashimiye abafatanyabikorwa bayo ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru ku nkunga bakomeje gutera Amavubi, rinabizeza ko imyiteguro y’ikipe y’igihugu ikomeje nk’uko byari biteganyijwe nubwo imikino ya gicuti itakibaye.

Gusubikwa kw’iyi mikino bibaye mu gihe hari andi makuru avugwa ko mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola gikomeje kugaragara hirya no hino ku mugabane wa Afurika by’umwihariko muri Congo Kinshasa.

Biteganyijwe ko iyi kipe ihaguruka mu Mujyi wa Marrakech mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, mu rugendo rugana mu Mujyi wa Cairo mu Misiri aho izakomereza imyiteguro ikanahakinira imikino ya gicuti.

Si iyi mikino yari gukinira muri iki gihugu yasubitswe gusa, kuko n’uwo ikipe ya Tanzania yari buzakine na Uganda wamaze gusubikwa cyo kimwe n’indi ikipe y’igihugu y’u Burundi yari buzakinire muri Morocco ntikibaye.

2026-06-03
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Muri 1994 RTLM iti “nitwe tuvuga ukuri twumvwa na benshi” muri 2021 Rashid na Cyuma bati nitwe tuvuga ukuri kandi tugira abadukurikira benshi

Muri 1994 RTLM iti “nitwe tuvuga ukuri twumvwa na benshi” muri 2021 Rashid na Cyuma bati nitwe tuvuga ukuri kandi tugira abadukurikira benshi

Ubwanditsi 27 Nov 2021
Batatu bafungiye kunyereza imisoro ingana na miliyari y’amanyarwanda

Batatu bafungiye kunyereza imisoro ingana na miliyari y’amanyarwanda

Ubwanditsi 05 Nov 2016
Bayarya yabagoye, kuko guhora uhimbira Perezida Kagame ibirego ari umuzigo ubavuna cyane.

Bayarya yabagoye, kuko guhora uhimbira Perezida Kagame ibirego ari umuzigo ubavuna cyane.

Ubwanditsi 13 Apr 2023
AMAFOTO: APR FC yerekanye abakinnyi bashya barimo uwabaye umukinnyi mwiza muri Burkina Faso

AMAFOTO: APR FC yerekanye abakinnyi bashya barimo uwabaye umukinnyi mwiza muri Burkina Faso

Ubwanditsi 22 Jun 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubudasa aho Paul Kagame yasoreje  urugendo rwo  kwiyamamaza  kumunsi wa 8  mu Ntara y’Uburasirazuba
Mu Rwanda

Ubudasa aho Paul Kagame yasoreje urugendo rwo kwiyamamaza kumunsi wa 8 mu Ntara y’Uburasirazuba

Ubwanditsi 23 Jul 2017
Kwemerera Ingabire gukora politiki ye ni uguhembera Jenoside- Tom
INKURU NYAMUKURU

Kwemerera Ingabire gukora politiki ye ni uguhembera Jenoside- Tom

Ubwanditsi 20 Sep 2018
Shyaka Gilbert akomeje kwambika ubusa abamushukaga ngo arwanye Leta
Amakuru

Shyaka Gilbert akomeje kwambika ubusa abamushukaga ngo arwanye Leta

Ubwanditsi 15 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru