• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri

Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri

RUSHYASHYA 03 Jun 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga, Mu Rwanda

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko imikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga Ikipe y’Igihugu, Amavubi, yari iteganyijwe gukinira i Marrakech muri Morocco ku minsi yemewe na FIFA yo muri Kamena 2026 itakibaye.

Nk’uko FERWAFA yabitangaje, aya makuru yamenyekanye nyuma y’uko ubuyobozi bw’umupira w’amaguru muri Maroc bumenyesheje ko iyo mikino itagishoboye kuba kubera impamvu zijyanye n’umutekano.

Ibi byabaye nyuma y’uko intumwa z’Amavubi zari zamaze kugera i Marrakech ku wa 1 Kamena 2026 kugira ngo zitangire imyiteguro y’iyo mikino yari gukinwa muri iki kiruhuko mpuzamahanga cya FIFA, aho u Rwanda rwagombaga kuzakina na Tanzania ndetse na Comoros.

FERWAFA yavuze ko nubwo iyo mikino yasubitswe, gahunda yo gukomeza kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 (AFCON 2027) itahindutse. Ikipe y’Igihugu izakomereza umwiherero wayo i Cairo mu Misiri kuva ku wa 4 kugeza ku wa 11 Kamena 2026.

Mu itangazo FERWAFA yatangaje, yashimiye abafatanyabikorwa bayo ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru ku nkunga bakomeje gutera Amavubi, rinabizeza ko imyiteguro y’ikipe y’igihugu ikomeje nk’uko byari biteganyijwe nubwo imikino ya gicuti itakibaye.

Gusubikwa kw’iyi mikino bibaye mu gihe hari andi makuru avugwa ko mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola gikomeje kugaragara hirya no hino ku mugabane wa Afurika by’umwihariko muri Congo Kinshasa.

Biteganyijwe ko iyi kipe ihaguruka mu Mujyi wa Marrakech mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, mu rugendo rugana mu Mujyi wa Cairo mu Misiri aho izakomereza imyiteguro ikanahakinira imikino ya gicuti.

Si iyi mikino yari gukinira muri iki gihugu yasubitswe gusa, kuko n’uwo ikipe ya Tanzania yari buzakine na Uganda wamaze gusubikwa cyo kimwe n’indi ikipe y’igihugu y’u Burundi yari buzakinire muri Morocco ntikibaye.

2026-06-03
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Gasabo: Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasuye abapolisi bo mu mujyi wa Kigali

Gasabo: Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasuye abapolisi bo mu mujyi wa Kigali

Ubwanditsi 13 Mar 2017
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

RUSHYASHYA 07 Apr 2026
Police FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2022 ihurirayo na Bugesera FC yasezereye Rayon Sports

Police FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2022 ihurirayo na Bugesera FC yasezereye Rayon Sports

Ubwanditsi 24 Apr 2024
“Bamaze imyaka 30 batubeshya ngo barashaka gukemura ikibazo cya FDLR, kandi bifuza ko gihoraho ngo kibageze ku nyungu zabo”- Perezida Kagame

“Bamaze imyaka 30 batubeshya ngo barashaka gukemura ikibazo cya FDLR, kandi bifuza ko gihoraho ngo kibageze ku nyungu zabo”- Perezida Kagame

Ubwanditsi 15 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikamyo yafatiwemo ibiro 400 by’urumogi muri Rubavu
Mu Mahanga

Ikamyo yafatiwemo ibiro 400 by’urumogi muri Rubavu

Ubwanditsi 09 Jun 2016
APR FC na Rayon Sports zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2026, zizahatanira miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda
Amakuru

APR FC na Rayon Sports zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2026, zizahatanira miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda

RUSHYASHYA 14 May 2026
Kigali : Perezida Kagame aratanga ikiganiro muri Transform Afurika 2017
Mu Rwanda

Kigali : Perezida Kagame aratanga ikiganiro muri Transform Afurika 2017

Ubwanditsi 10 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru