• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

  • Bombori bombori muri RNC: Serge Ndayizeye nawe yeretswe umuryango   |   08 Jun 2026

  • Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri   |   03 Jun 2026

  • APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah   |   03 Jun 2026

  • Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze   |   03 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Manizabayo Jean de Dieu na Umutoni Sandrine begukanye irushanwa rya Youth Racing Cup ryakiniwe i Bugesera

Manizabayo Jean de Dieu na Umutoni Sandrine begukanye irushanwa rya Youth Racing Cup ryakiniwe i Bugesera

Ubwanditsi 14 Oct 2024 Amakuru, IMIKINO

Kuri iki cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2024, mu karere ka Bugesera habereye Isiganwa ngarukakwezi ry’abakiri bato mu mukino wa magare, ritegurwa nishyirahamwe ry’umukino wamagare mu Rwanda, FERWACY.

Ni irushanwa ryakinwe mu byiciro bitanu bitandukanye mu bagabo n’abagore, mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 19 mu bagabo Manizabayo Jean Dieu ukinira ikipe ya Sina cycling club niwe wabaye uwa mbere akoresheje ibihe bingana iminota 43min, 30sec, 39.

Muri iki cyiciro mu bakobwa, Umutoni Sandrine ukinira ikipe ya Bugesera cycling club niwe wabawe uwa mbere akoresheje iminota 44 n’amasegonda 35.

Mubakinnyi bari munsi y’imyaka 17 mu cyiciro cy’Abahungu, lssa Gisubizo ukinira ikipe ya Les Amis sportifs niwe wabaye uwa mbere akoresheje iminota 35n’amasegonda 40.

Mu cyiciro cy’Abakobwa cyegukanwe na Ishimwe Cynthia ukinira ikipe ya Bugesera cycling club akoresheje iminota 36 n’amasegonda 26.

Icyiciro cy’abari munsi y’imyaka 15 mu bahungu ryegukanwe na Intwari Response ukinira ikipe ya cine elmay cycling club, mu bakobwa batarengeje imyaka 13, Sano Francis ukinira ikipe ya muhazi cycling generation niwe wabaye uwa mbere.

Mu bakobwa ryegukanwe na Umutoniwase Illuminatha akoresheje iminota 23 n’amasegonda 32, uyu akaba sanzwe akinira ikipe ya BK for future.

Mu batarengeje imyaka 11 arinabo bato kurusha abandi, mu bahungu Zanette David niwe wabaye uwa mbere naho mu bakobwa Uwamahoro Francoise wakinaga ku giti cye niwe wabaye uwa mbere.

Iri rushanwa ngarukakwezi rigamije gukundisha abakiri bato uyu mukino wo kunyonga igare ryaherukaga kubera i Rwamagana muri Nzeri.

2024-10-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ubwanditsi 21 May 2025
Kukwikoreza umutwaro wa Congo ni nko kukwikoreza umurambo w’impyisi

Kukwikoreza umutwaro wa Congo ni nko kukwikoreza umurambo w’impyisi

Ubwanditsi 02 Apr 2024
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera

Ubwanditsi 05 Jan 2021
Ruswa iravuza ubuhuha mu bayobozi ba CNDD FDD, Ndayishimiye nawe yigira inama yo gushinja u Rwanda ngo bucye kabiri

Ruswa iravuza ubuhuha mu bayobozi ba CNDD FDD, Ndayishimiye nawe yigira inama yo gushinja u Rwanda ngo bucye kabiri

Ubwanditsi 03 Jan 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Didier Drogba agiye kuza i Kigali
Mu Rwanda

Didier Drogba agiye kuza i Kigali

Ubwanditsi 12 Nov 2018
Bitunguranye Minisitiri w’ Ibidukikije mu Bufaransa yafashe icyemezo cyo kwegura
Mu Mahanga

Bitunguranye Minisitiri w’ Ibidukikije mu Bufaransa yafashe icyemezo cyo kwegura

Ubwanditsi 29 Aug 2018
RNC ya Kayumba Nyamwasa ifatanyije na JMV Ndagijimana na Joseph Matata bari gutegura  imihango yo guterekera no gukeza Lt Gen Sylvestre Mudacumura
INKURU NYAMUKURU

RNC ya Kayumba Nyamwasa ifatanyije na JMV Ndagijimana na Joseph Matata bari gutegura  imihango yo guterekera no gukeza Lt Gen Sylvestre Mudacumura

Ubwanditsi 11 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru