• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Brazil yabaye indi kipe isezerewe mu gikombe cy’Isi

Brazil yabaye indi kipe isezerewe mu gikombe cy’Isi

Ubwanditsi 07 Jul 2018 IMIKINO

Igihugu gikomeye mu mupira w’amaguru ku Isi, Brazil, cyahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe cy’Isi cya 2018, cyasezerewe n’u Bubiligi muri ¼ cy’iri rushanwa.

Brazil yatangiye iri rushanwa ihabwa amahirwe yo kuryegukana, akiyongera umunsi ku wundi nyuma yaho ibihugu bikomeye byasezererwa kimwe ku kindi.

Mu mukino wa ¼ wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, u Bubiligi butahabwaga amahirwe nibwo bwafunguye amazamu ku gitero cyitsinzwe na Fernandinho ku munota wa 13.

Brazil yahererekanyaga umupira neza kurusha u Bubiligi, yagerageje uburyo bwinshi bwo gushaka uko yishyura ariko ba myugariro b’u Bubiligi bari benshi imbere y’izamu ryabo barayizibira.

Ku munota wa 30, Brazil igishakisha uko yakwishyura, abasore b’u Bubiligi baje kuyica mu rihumye maze bazamukana umupira ugera kuri Kevin De Bruyne maze nawe atera ishoti rikomeye umuzamu wa Brazil ayoberwa uko bigenze.

Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego bibiri ku busa. Mu gice cya kabiri, Brazil yakoze impinduka ishaka uko ibona intsinzi, umutoza wayo Tite yinjiza mu kibuga abasore barimo nka Roberto Firmino, Douglas Costa na Renato Augusto.

Basatiriye bikomeye bashaka kwishyura, Neymar agerageza uburyo bwinshi imbere y’izamu ariko byose biranga biba iby’ubusa kugeza ubwo Renato Augusto yatsinze igitego kimwe ku munota wa 73.

Abasore ba Brazil bakomeje gusatira, biharira umupira karahava ariko banarema uburyo bwateje impaka basaba guhabwa penaliti n’ibindi ariko iminota 90 irangira ari ibitego bibiri kuri kimwe.

Brazil ibaye indi kipe ikomeye nyuma ya Espagne, u Budage, Argentine, na Portugal isezerewe.

U Bubiligi bwakatishije itike buzahura muri ½ n’u Bufaransa mu mukino uzagena ikipe igomba kugera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa.

Hagati aho, kuri uyu wa Gatandatu u Burusiya bwakiriye irushanwa buzakina na Croatia, naho u Bwongereza buhure na Suède.

Kevin De Bruyne ni we watsinze igitego cyashimangiye intsinzi y’u Bubiligi

Abakinnyi b’u Bubiligi bishimira igitego cya mbere babonye kuri Brazil

Eden Hazard yishimira gufasha u Bubiligi kugera muri 1/2 aho bugomba kuzisobanura n’u Bufaransa

Ibyishimo byari byose nyuma y’aho iyi kipe igereye muri 1/2

Agahinda kari kose kuri Neymar wari witezweho ibitangaza n’Abanya-Brazil bose

2018-07-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Icyiciro cya mbere cy’abakinnyi, abatoza n’abandi bayobozi mu ikipe ya Musanze FC bakingiwe Covid-19

Icyiciro cya mbere cy’abakinnyi, abatoza n’abandi bayobozi mu ikipe ya Musanze FC bakingiwe Covid-19

Ubwanditsi 08 Mar 2021
Moïse Katumbi yamaganye icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo guterera inkunga amakipe y’i Burayi mu gihe abaturage bishwe n’inzara

Moïse Katumbi yamaganye icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo guterera inkunga amakipe y’i Burayi mu gihe abaturage bishwe n’inzara

Ubwanditsi 18 Jul 2025
Amafoto – Rayon Sports Day yaranzwe no kwerekana abakinnyi 27 na nimero bazambara, Vipers yari umutumirwa itsinda mu mukino wa gishuti 1-0

Amafoto – Rayon Sports Day yaranzwe no kwerekana abakinnyi 27 na nimero bazambara, Vipers yari umutumirwa itsinda mu mukino wa gishuti 1-0

Ubwanditsi 16 Aug 2022
FIFA yahaye ikipe ya Rayon Sports iminsi 45 yo kuba yishyuye miliyoni zisaga 12 z’amanyarwanda umunyakameruni Philipe Artur Banen

FIFA yahaye ikipe ya Rayon Sports iminsi 45 yo kuba yishyuye miliyoni zisaga 12 z’amanyarwanda umunyakameruni Philipe Artur Banen

Ubwanditsi 30 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leta ya Uganda yakoze amakosa ubwo yasinyiraga inguzanyo yo kwagura ikibuga cy’indege cya Entebbe none birangiye bugishyize mu maboko y’Abashinwa
Amakuru

Leta ya Uganda yakoze amakosa ubwo yasinyiraga inguzanyo yo kwagura ikibuga cy’indege cya Entebbe none birangiye bugishyize mu maboko y’Abashinwa

Ubwanditsi 26 Nov 2021
Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda
ITOHOZA

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Ubwanditsi 27 Mar 2017
Birakekwa ko Gen.Wilson Irategeka wari umuyobozi wa CNRD-FLN yahungiye I Burundi.
INKURU NYAMUKURU

Birakekwa ko Gen.Wilson Irategeka wari umuyobozi wa CNRD-FLN yahungiye I Burundi.

Ubwanditsi 28 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru