• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Ubwanditsi 27 Mar 2017 ITOHOZA

Umunyemari Rujugiro ubu ari mu manza nyuma yaho atetse umutwe bikamenyekana ko umuzigo (container) urimo ibyuma by’ uruganda rw’itabi waburiwe irengero ugeze hagati ya Sudani na Uganda, ahitwa i Beyi.

Aya makuru y’ibanga aturuka muri Uganda, aravuga ko rwambikanye hagati ya Rujugiro n’umushoramali w’umunya Swaziland akanaba nyiri Bank Letshego. Uyu munyemali ni inshuti magara ya Perezida Zuma, ari nawe uri kumufasha ngo arebe ko yagaruza akayabo k’ amadorali yahaye Rujugiro uri kumutekera umutwe, amubeshya ko container yiburiwe irengero.

Rujugiro, wahunze igihugu cy’u Rwanda mu mwaka w’2011, ajya kwifatanya n’abarwanya leta y’u Rwanda asanzwe ariwe nyiri PanAfrican Tobacco Group, akaba aherutse gutungura abantu ubwo yatangaza ko agiye kubaka uruganda rw’itabi, ahitwa Arua mu majyaruguru y’igihugu cy’abaturanyi cya Uganda, rukazatwara akayabo ka miliyoni 20 z’amadolari.

Icyaje gutangaza abantu ni uko mugihe hashize amezi abiri gusa kuri ubu Rujugiro yatangiye kuburana na Sosiyete yatsemo ubwishingizi bw’imizigo muri Uganda, asaba kwishyurwa miliyoni 14 z’amadolari. Aya makuru uwayaduhaye ahamya ko yiboneye ubwe , abashinzwe ubucuruzi bwa Rujugiro muri Uganda, muri imwe mu ma Sosiyete y’Ubwishingizi bakora imenyakanisha (declaration) ko ibintu bye byibiwe munzira, ndetse ko n’ ikamyo isanzwe ipakira imizigo iremereye yarimo ibyo ibyuma by’amamashini y’uruganda rw’Itabi byajyaga Arua, bifite agaciro ka Miliyoni 14 z’Amadorali y’Amerika, byaburiwe irengero munzira ahitwa i Beyi, hagati ya Uganda na Sudan ndetse ko n’umushoferi wari utwaye iyo kamyo, akaba ataragaragara kugeza ubu.

Mu bucuruzi bwa Rujugiro yaranzwe n’ubuhemu no kunyereza imisoro ya Leta haba mu Rwanda no mu mahanga aho afite ubucuruzi bukomeye nko muri Afrika y’Epfo, Uganda n’ahandi.

-6150.jpg

Umunyemali Rujugiro aho yari Dubai

Icyaje kuba agahoma munwa ni igihe Perezida Kagame yahuraga n’abacuruzi bibumbiye muri RIG (Rwanda Investment Group) Rujugiro yari abereye Chairman, Perezida Kagame yaje gutanga igitekerezo asaba ko bakwishyira hamwe bagashaka umuti urambye w’ikibazo cy’ibura rya ciment mu gihugu, icyo igitekerezo cya Perezida Kagame cyari icyo gukuba inshuro esheshatu (6) umusaruro waturukaga mu ruganda rukora ciment arirwo CIMERWA ruherereye mu karere ka Rusizi.

Uruganda CIMERWA rwagombaga kuva kuri toni 100.000 rukagera kuri toni 600.000 ku mwaka, mu gushakisha umuti w’ikibazo hagombaga gutumizwa imashini mu Bushinwa, Rujugiro yaje kwerekeza mu Bushinwa gushaka izo mashini zo kongera umusaruro w’uruganda, bamwe mu bacuruzi ba RIG, bagaragazaga ko mu Bushinwa, habonetse abazatanga izo mashini kuva kuri miliyoni 17, kugera kuri 20 z’amadorali y’Amerika .

Ariko Rujugiro yaje guca inyuma yigira mu Bushinwa agaruka avuga ko yabonye izo mashini kuri miliyoni 36 z’amadorali y’Amerika, avugako ntakundi byagenda zigomba kugurwa, ndetse atangira kwishyura atigeze avugana n’inama y’ubutegetsi ya RIG, kandi n’aho bari bumvikanye kugurira siho yagiye, ahubwo yigiriye aho we yari yapanze kuryamo icyacumi, ahita yishyura avance ingana na miliyoni 10.600.000 USD, asaga miliyari icyenda (9) uyavunje mu manyarwanda.

Izo mashini ntazageze mu Rwanda, kandi Ciment yari ihenze cyane, kuko Rujugiro yashakaga kwikubira iryo soko rya Ciment yaje guca inyuma afata za mashine igice cyose cy’uruganda rwagombaga kuzamura umusasuro wa CIMERWA, acyohereza I Burundi, acyubakamo ruganda rwe rwa ciment hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi ahitwa Cibitoke, muri 80km uvuye I Rusizi mu Bugarama.

-6151.jpg

Rujugiro aba apanga kwiba ahantu hose

Si ibyo gusa kuko ubuhemu bwa Rujugiro ni bwinshi, muziko hari Projet yo gucukura Gaz methane mu kiyaga cya Kivu, iyi projet yari mu maboko ya RIG. Ariko Rujugiro yasize ayihombeje ubwo yaguraga icyuma cya fake kitari gifite ubushobozi bwo gukora ubushakashatsi mu kiyaga cya Kivu no gucukura Gaz Methane, arangije kubera gutinya ko ubuyobozi bw’igihugu buzabumenya, agambana n’aba techniciens icyo cyuma bakiroha mu Kivu saa munani zijoro kirarohama, bucyeye bajya muri SONARWA, kuko cyari gifite ubwishingizi. Muri SONARWA naho Rujugiro yari afitemo imigabane nibwo yasabye SONARWA kukishyura akubye inshuro ebyiri ayaguze cya cyuma bivugwa ko cyishyuwe akayabo ka ngana n’ibihumbi 700.000 byama Euro, nyuma yaho Rujugiro yari amaze gukuramo aye. Ubu uwo mushinga weguriwe Leta na’abandi bafatanyabikorwa ngo bazahure ibyo Rujugiro yasize yangije.

Cyiza Davidson

2017-03-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Maboneza wari Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Loni yapfuye

Maboneza wari Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Loni yapfuye

Ubwanditsi 03 Dec 2016
Uganda: Haravugwa iyicwarubozo rya bamwe mu bayobozi nyuma y’urupfu rwa AIGP Kaweesi

Uganda: Haravugwa iyicwarubozo rya bamwe mu bayobozi nyuma y’urupfu rwa AIGP Kaweesi

Ubwanditsi 17 Apr 2017
RNC Ya Kayumba Nyamwasa Ifatanyije Na JMV Ndagijimana Na Joseph Matata Bari Gutegura  Imihango Yo Guterekera No Gukeza Lt Gen Sylvestre Mudacumura

RNC Ya Kayumba Nyamwasa Ifatanyije Na JMV Ndagijimana Na Joseph Matata Bari Gutegura Imihango Yo Guterekera No Gukeza Lt Gen Sylvestre Mudacumura

Ubwanditsi 13 Nov 2019
Ikigwari Emmanuel BEM Habyarimana ashaje yanduranya nka Faustin Twagiramungu agoreka amateka

Ikigwari Emmanuel BEM Habyarimana ashaje yanduranya nka Faustin Twagiramungu agoreka amateka

Ubwanditsi 29 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘U Rwanda  nta ruhare rufite mu gufasha M23 mu bitero iherutse kugaba muri Congo’-ICGLR
ITOHOZA

‘U Rwanda nta ruhare rufite mu gufasha M23 mu bitero iherutse kugaba muri Congo’-ICGLR

Ubwanditsi 29 Mar 2017
RDC: Perezida Tshisekedi yarekuye imfungwa 700 ziganjemo iza polikiti
POLITIKI

RDC: Perezida Tshisekedi yarekuye imfungwa 700 ziganjemo iza polikiti

Ubwanditsi 14 Mar 2019
Kwizera Olivier wari uherutse gusezera kuri ruhago yatangaje ko ayigarutsemo ahita yitabazwa mu ikipe y’igihugu yitegura guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi cya 2022
Amakuru

Kwizera Olivier wari uherutse gusezera kuri ruhago yatangaje ko ayigarutsemo ahita yitabazwa mu ikipe y’igihugu yitegura guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi cya 2022

Ubwanditsi 13 Aug 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru