• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Andi makuru twamenye ku iyegura rya Jean Paul Turayishimye, urukundo rw’ibanga na Tabita Gwiza mushiki wa Rutabana

Andi makuru twamenye ku iyegura rya Jean Paul Turayishimye, urukundo rw’ibanga na Tabita Gwiza mushiki wa Rutabana

Ubwanditsi 28 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA

Mu minsi ishize twabagejejeho inkuru ivuga uburyo muri RNC bitameze neza, nyuma yaho ingabo zayo zizwi nka P5 zikubitiwe muri Kongo n’ingabo za FARDC. Usibye Kayumba Rugema wemeye ko ari ingabo zabo, Kayumba Nyamwasa na Jean Paul Turayishimye bakomeje kubihakana. Gusa iminsi iba myinshi igahimwa numwe, Jean Paul Turayishimye yeguye ku mirimo ye y’ubuvugizi no kuba Komiseri ushinzwe itangazamakuru. Byagiye mu itangazamakuru ku munsi w’ejo, ariko mu byukuri, Jean Paul amaze iminsi ine yeguye.

Usibye ikibazo cy’ingabo za Kayumba zakubitiwe muri Kongo ndetse umukuru wazo Maj (rtd) Habib Mudathiru agafatwa akazanwa mu Rwanda, ikibazo cya Ben Rutabana waburiwe irengero muri Uganda ukwezi gushize, bizwi ko yanyurujwe na Kayumba Nyamwasa abifashijwemo na muramu we Frank Ntwali, nacyo cyabaye imbarutso yo kutumvikana muri RNC, aho Kayumba Nyamwasa ashinjwa kudakorana n’abandi ndetse no gusesagura umutungo wa RNC. Uwashatse kubihinyura nka Rutabana akabigwamo.

Jean Paul Turayishimye yababajwe cyane n’ibyo Kayumba Nyamwasa yakoreye Rutabana cyane cyane ko amakuru agera kuri Rushyashya atubwira ko afitanye urukundo rw’ibanga na Tabitha Gwiza mushiki wa Rutabana. Nubwo abyita ingendo z’akazi, igihe cyose Jean Paul Turayishimye aba agiye muri Canada aba ari mu munyenga w’urukundo na Tabita Gwiza.

Politiki mbi ya RNC yatumye abayibayemo ku ikubitiro bayivamo, aho Kayumba Nyamwasa asigaranye abo yita abahutu be barimo Gervais Condo, Vuvuzela Serge Ndayizeye n’abandi,

Ubu twandika iyi nkuru na Jean Marie Micombero ukuriye RNC mu Bubiligi, ari hafi kuyivamo dore ko atakibana n’umugore we Mukamugisha Marie Grace ukomoka I Rwamagana. Turayishimye wari ushinzwe iperereza muri RNC akaba anashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda kubera ibyaha by’iterabwoba byabaye hagati ya 2010-2014, azi neza ko ubuzima bwa RNC bwamenyekanye bwose aho abarwanyi bayo bemereye urukiko ibyaha byose baregwa. Leta y’u Rwanda yatanze impapuro, amakuru atugeraho akaba avuga ko na Leta zunze ubumwe z’Amerika ziri hafi gushyira mu bikorwa ubusabe bwizo mpapuro.

Kuba Turayishimye avuye muri RNC ni ikimenyetso ko igeze ku ndunduro ikaba izasigaramo Kayumba Nyamwasa, abo yita abahutu be nabo amaherezo bazamushiraho; agitangiza ishyaka yashatse kwiyegereza Paul Rusesabagina  na Paulin Murayi umukwe wa Kabuga Felicien ariko bava muri RNC ku ikubitiro.

Mu nama ya Unit Club, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga Evode Uwizeyimana, wari uzwi kera nk’urwanya Leta, yatanze ubuhamya ko hari umuntu waje ku mureshya ngo ajye mu ishyaka rye, amubwira ko akunzwe n’ingabo kurusha Perezida Kagame. Nubwo atamuvuze izina, birazwi na buri wese ko ari Kayumba Nyamwasa kuko niko agenda avuga ashaka amaboko. Gusa ikinyoma nigitinda kwigaragaza. Kayumba Nyamwasa yaragaragaye.

Jean Paul Turayishimye wari ufite uruhare runini muri RNC kuba yeguye nuko iri shyaka rigeze aharindimuka, cyane cyane ko batangiye no kugambanirana hagati yabo. Turakomeza kubakurikiranira igihe na Jean Marie Micombero azegurira.

2019-10-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abayobozi bakuru basaga 10 ba RNC, bamaze gutandukana na Kayumba kubera indanini n’ubujura

Abayobozi bakuru basaga 10 ba RNC, bamaze gutandukana na Kayumba kubera indanini n’ubujura

Ubwanditsi 06 Dec 2019
VICTOIRE INGABIRE : Impamvu yise ishyaka rye « UMURINZI » n’icyo yari agamije ahitamo iryo zina

VICTOIRE INGABIRE : Impamvu yise ishyaka rye « UMURINZI » n’icyo yari agamije ahitamo iryo zina

Ubwanditsi 30 Nov 2019
Liberat Mfumukeko, Umunyamabanga Mukuru wa EAC amaze guhunga ibikorwa byo Kwibuka inshuro enye mu myaka ine amaze ayobora uyu Muryango

Liberat Mfumukeko, Umunyamabanga Mukuru wa EAC amaze guhunga ibikorwa byo Kwibuka inshuro enye mu myaka ine amaze ayobora uyu Muryango

Ubwanditsi 08 Apr 2020
Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose

Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose

RUSHYASHYA 11 Mar 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tariki 23 Gicurasi 1994: Hatangiye agahenge k’amasaha 36
Mu Rwanda

Tariki 23 Gicurasi 1994: Hatangiye agahenge k’amasaha 36

Ubwanditsi 23 May 2018
Indege ya Habyarimana :  Iturufu rya Kayumba  ryo  kubona ubuhungiro mu Bufaransa
ITOHOZA

Indege ya Habyarimana : Iturufu rya Kayumba ryo kubona ubuhungiro mu Bufaransa

Ubwanditsi 13 Oct 2016
RRA yakomye mu nkokora abakoresha banyereza imisoro ku byo bagenera abakozi
UBUKUNGU

RRA yakomye mu nkokora abakoresha banyereza imisoro ku byo bagenera abakozi

Ubwanditsi 23 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru