• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Huye: Polisi n’urubyuruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha(RYVCP) bifatanyije mu bikorwa byo kurengera ibidukikije

Huye: Polisi n’urubyuruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha(RYVCP) bifatanyije mu bikorwa byo kurengera ibidukikije

Ubwanditsi 05 Mar 2017 Mu Rwanda

Iyo ibidukikije byitaweho, nabyo biri mu biteza imbere imibereho y’abatuye igihugu bikanageza igihugu muri rusange ku majyambere arambye.

“Ibi ntawabishidikanyaho afatiye urugero ku byakozwe na Leta y’u Rwanda muri politiki yo kurengera ibidukikije cyane amashyamba,urebye aho yadukuye n’aho u Rwanda rugeze ubu ku birebana n’uko ibihe bisimburana, cyane cyane iby’ihinga kandi mu bice byose by’igihugu, aho tutagifite uduce tw’igihugu twokamwe n’amapfa, utundi tuzwi nk’ututera tugomba guhora mu nzara n’ibindi,.”

Ubu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa gatandatu taliki ya 4 Werurwe, n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye , Superintendent of Police(SP) J.Marie Vianney Karegeya, nyuma y’umuganda wo gutera ibiti by’imbuto n’imirimbo mu gace gakikije icyicaro cya Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, giherereye mu mujyi wa Huye, ari kumwe n’umuhuzabikorwa w’urwo rubyruko mu karere ka Huye, Emmanuel Musangwamfura.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abapolisi bagize umutwe wa Polisi ukorera mu karere ka Huye ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha bavuye mu mirenge igize akarere ka Huye n’abo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye bagera kuri 300.

Mu kiganiro cyabaye nyuma y’iki gikorwa, SP Karegeya yashimiye uru rubyiruko rwaje kwifatanya na Polisi muri iki gikorwa maze agira ati:” Iki ni kimwe mu bikomeza ubufatanye busanzwe hagati yacu kandi ntacyo tuzashyira muri gahunda ngo kinanirane kugerwaho.”

Mu birebana no kubungabunga ibidukikije, yageneye ubutumwa abaturage muri rusange cyane cyane abo muri Huye maze aboneraho kwibutsa abatema ibiti, babaza mu buryo butemewe n’amategeko ko bihanwa n’amategeko aho agira ati:” Abantu bakwiye kwirinda ibi bikorwa no kubirwanya kuko, uretse kuba binyuranyije n’amategeko, bishyira mu kaga ubuzima bw’ababikora nk’uko bikunze kugendekera ababikora; akenshi baba badafite n’ibikoresho, hagira impanuka ibabaho igahitana ubuzima bwabo tutibagiwe no guhanwa igihe bafashwe.”

Yabukije ko kugira ishyamba ryeze mu murima wawe bitaguha uburenganzira bwo kwangiza ibidukikije ubitema, kuko bagomba kubikora hakurikijwe amabwiriza abagenewe ajyanye no kubibungabunga, nko gutera ibiti n’ibindi bifata ubutaka n’ibindi bijyanye no gusubiza aho batemye uko hari hameze.

SP Karegeya asoza, yavuze ku kwirinda ibyaha muri rusange , abasaba gufasha aho batuye kwigisha abaturanyi babo kwirinda cyane cyane amakimbirane yo mu ngo, kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge, kubakanguriye kugira umuco wo kwikemurira ibibazo aho batuye, ibibananiye bakabishyikiriza inzego zibegereye harimo na Polisi.

Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha mu ijambo rye, yashimiye Polisi y’u Rwanda muri rusange, by’umwihariko ikorera mu karere ka Huye, uburyo ibaba hafi mu kubahugura no kubagira inama zibafasha kurangiza inshingano zabo.

-6020.jpg

Musangwamfura yagize ati:” Twishimira imikoranire yacu na Polisi ikorera mu karere ka Huye, kuri ubu iri ku rwego rushimishije kandi tugomba guhora tuyivugurura nk’uko n’abanyabyaha bahora bavugurura imikorere yabo, tugomba kubagenda imbere kugirango akarere kacu gahorane umutekano nk’uwo gafite ndetse uniyongere.”

Yashoje asaba ko inama n’amahugurwa Polisi n’ubuyobozi bw’akarere babagenera byakomeza kandi yizeza ko bagiye kongera umubare w’uru rubyiruko muri Huye ndetse n’ireme ry’ibikorwa bigomba kubaranga; yanavuze ko bajyanye ubutumwa bwo kubungabunga ibidukikije biriho mu mirenge yabo ndetse bikanongerwa kubera akamaro kabyo ku buzima bw’abayituye.

RNP

2017-03-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FERWAFA na Rwanda Premier League basinye amabwiriza mashya agenga shampiyona y’u Rwanda 2025/26

FERWAFA na Rwanda Premier League basinye amabwiriza mashya agenga shampiyona y’u Rwanda 2025/26

Ubwanditsi 11 Sep 2025
Aba Maneko ba Nkurunziza bafatiwe  mu cyuho mu Rwanda

Aba Maneko ba Nkurunziza bafatiwe mu cyuho mu Rwanda

Ubwanditsi 19 Sep 2016
Amb. Karega yashimye uko Abanyarwanda batuye mu Majyepfo ya Afurika bitabiriye amatora

Amb. Karega yashimye uko Abanyarwanda batuye mu Majyepfo ya Afurika bitabiriye amatora

Ubwanditsi 05 Aug 2017
Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

Ubwanditsi 16 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FERWAFA yihanganishije abanya-Brazil kubw’impanuka y’indege yahitanye abakinnyi babo
IMIKINO

FERWAFA yihanganishije abanya-Brazil kubw’impanuka y’indege yahitanye abakinnyi babo

Ubwanditsi 30 Nov 2016
Isomo Leta ya Tshisekedi ikuye mu nama ya FRANCOPHONIE nyuma yo gushaka kwitambika kongera gutorwa kwa Louise Mushikiwabo 
Amakuru

Isomo Leta ya Tshisekedi ikuye mu nama ya FRANCOPHONIE nyuma yo gushaka kwitambika kongera gutorwa kwa Louise Mushikiwabo 

Ubwanditsi 20 Nov 2022
Kim Jong Un yarahiye kutareka gukora ibisasu  bya Kirimbuzi kubera iteshamutwe rya Trump
ITOHOZA

Kim Jong Un yarahiye kutareka gukora ibisasu bya Kirimbuzi kubera iteshamutwe rya Trump

Ubwanditsi 22 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru