• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo   |   13 Nov 2025

  • Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe   |   13 Nov 2025

  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0   |   11 Nov 2025

  • Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul   |   08 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Impinduka zagaragaye mu irushanwa rya PRIMUS GUMA GUMA SUPER STAR uyu mwaka

Impinduka zagaragaye mu irushanwa rya PRIMUS GUMA GUMA SUPER STAR uyu mwaka

Editorial 17 Mar 2018 Mu Rwanda

Muri iyi minsi nibwo urutonde rw’abahanzi 10 bazitabira irushanwa rikomeye cyane mu Rwanda rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya 8( PGGSSs8) bamenyekanye, abatoranyijwe batangira gukora imyiteguro y’uko bazagaragara n’uko bazitwara mu irushanwa.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2018, Abahanzi bose batoranyijwe nibwo bashyize umukono ku masezerano ko bagiye gutangira akazi hagati aho n’abanyamakuru baboneraho guhabwa amabwiriza yerekeranye n’irushanwa.

Mu irushanwa rya PGGSSs8, hagaragayemo impinduka zimwe na zimwe zisanzwe zitamenyerewe ku bakunzi biri rushanwa, zimwe mu mpinduka zagaragaye ni uko mu gihe byari bimenyerewe ko hahembwa umuhanzi umwe ku bushorishori bwaryo( Final), ubu hagiye kuzajya hahembwa babiri muri ibi byiciro bikurikira.

Hazajya hahembwa umuhanzi watowe n’abagize akanama nkemurampaka( Judges) ari nawe uzahabwa igihembo nyamukuru mu biteganyijwe gutangwa muri iri rushanwa ubwo akaba ari we witwa uwambere agahabwa miliyoni makumyabili (20,000,000Frw). Undi wa kabiri uzahabwa ibihembo ni uwatowe cyane n’Abantu akagira n’abafana benshi kurusha abandi we azahembwa miliyoni Cumi n’Eshanu (15,000,000Frw).

Uduce ibitaramo bizaberamo bigasorezwa i Kigali

Ku bijyanye na gahunda zirushanwa ry’uyu mwaka, biteganyijwe ko rizarangwa n’ibitaramo bitanu bizabera mu Turere dutandukanye tw’igihugu ryari risanzwe rikunze kugaragaramo no mu y’indi myaka yatambutse harimo: Gicumbi, Huye, Musanze, Rubavu nyuma yaho rigasorezwa mu Mujyi wa Kigali aho abahanzi babiri bazaba bahabwa ibihembo byabo.

Ibitaramo byose bizagenda bikorwa biteganyijwe ko bizaririmbwa Live ntamuhanzi n’umwe uzakoresha Play Back, Biteganyijwe ko,ibi bitaramo bizatangira  tariki 26 Gicurasi 2018 birangire tariki 14 Nyakanga 2018 ari nabwo hazamenyekana ababashije gutsinda bagahabwa ibihembo byabo imbere y’Abafana babo.

Abafana bazajya batora umuhanzi bashigikiye ari uko babanje kugura Primus,nta n’umwe uzatora atabanje kwerekana Code(Kode) yakuye  mu mufuniko wa Primus yaguze kuko hagiye gutangira gusohoka Primus zifite imifuniko irimo Code yemerera abafana gutora umuhanzi baha amahirwe muri PGGSSs8

Uzatora azabanza kuura Primus yerekane code irimo

Gahunda y’uko ibitaramo bazakora ihagaze, hagati ya load Show yambere n’iyakabiri bizakorwa haciyemo icyumweru kimwe gusa, mu gihe igitaramo cya gatatu kugeza ku cya Gatanu bizajya bikorwa hatambutsemo ibyumweru Bitatu. Mu gihe abahanzi bazaba bari mu byumweru byo kuruhuka bitegura gutaramira ahandi, icyo gihe bazaba bakora ibindi bikorwa bitandukanye nko gusura Abarwayi no kujya ahantu hatandukanye guhura n’abafana babo n’ibindi…..

Mu gihe kingana n’amezi ane aba bahanzi bazamara bitabira ibitaramo bitanu bigize irushanwa, buri muhanzi azajya ahabwa amafaranga angana na Miliyoni imwe( 1,000,000) yo kumufasha mu myiteguro no muri gahunda zitandukanye azajya agira, naho Group (gurupe) yo izajya ihabwa Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana tanu (1,500,000) kubera igizwe n’abantu barenze umwe.

Uburyo ushaka gutora umuhanzi yifuza ko ariwe wa kwegukana ibihembo n’ugukanda *733# hagakurikizwa amategeko n’amabwiriza.

Abahanzi 10 bazitabira irushanwa n’injyana bakoresha, Hip-Hop harimo Khalifan na Jay C, RnB harimo Bruce Melody na Christopher, Afrobeat Harimo Auncle Austin na Mico The Best, Amatsinda harimo Active na Just Family,Abakobwacyangwa Igitsinda gore hari Queen Cha na Young Grace.

 

2018-03-17
Editorial

IZINDI NKURU

Didier Drogba agiye kuza i Kigali

Didier Drogba agiye kuza i Kigali

Editorial 12 Nov 2018
Kevin Monnet Paque na Ngwabije Bryan bakina mu Bufaransa bisanze ku rutonde rw’abakinnyi Mashami Vincent yahamagaye.

Kevin Monnet Paque na Ngwabije Bryan bakina mu Bufaransa bisanze ku rutonde rw’abakinnyi Mashami Vincent yahamagaye.

Editorial 28 May 2021
Itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo riteganya ko mu biyigize harimo “Guhohotera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi”

Itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo riteganya ko mu biyigize harimo “Guhohotera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi”

Editorial 27 Aug 2025
Umujenosideri Protais Zigiranyirazo ntakibarizwa kuri iyi si!

Umujenosideri Protais Zigiranyirazo ntakibarizwa kuri iyi si!

Editorial 04 Aug 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Muzaraswa,” Museveni aburira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe
INKURU NYAMUKURU

“Muzaraswa,” Museveni aburira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe

Editorial 13 Nov 2018
Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Editorial 18 Feb 2017
Gisagara: Umunyeshurikazi witabye Imana azize asima, biravugwa ko yimwe uruhushya rwo kujya kwivuza
ITOHOZA

Gisagara: Umunyeshurikazi witabye Imana azize asima, biravugwa ko yimwe uruhushya rwo kujya kwivuza

Editorial 04 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru