• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Félix Antoine Tshisekedi yakoresheje impapuro mpimbano ubwo yiyamamarizaga kuba Perezida wa Kongo, Wategereza iki cyiza kuri Perezida w’ umutekamutwe?

Félix Antoine Tshisekedi yakoresheje impapuro mpimbano ubwo yiyamamarizaga kuba Perezida wa Kongo, Wategereza iki cyiza kuri Perezida w’ umutekamutwe?

Ubwanditsi 11 Jul 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Amakuru yashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru cyo mu Bubiligi, VRT NWS, aravuga ko Perezida Tshisekedi yerekanye impamyabumenyi mpimbano ubwo yiyamamarizaga kuyobora Kongo mu mwaka wa 2018.

Félix Tshisekedi yerekanye imyamyabumenyi ngo yakuye muri kaminuza yo mu Bubiligi, yitwa Institut des Carrières Commerciales(ICC), ndetse ayitanga mu byangombwa bisabwa abakandida ku mwanya wa Perezida wa Kongo. Nyamara, ubucamanaza bw’Ububiligi bubisabwe n’ubushinjacyaha bwa Kongo, bwemeje bidasubirwaho ko Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yiyandikishije gusa muri ICC, ariko atigeze yiga ngo anatsinde ibizamini byari kumuhesha iyo mpamyabumenyi.

Igitangaje ariko, ni uko aya makuru avuguruza ubutekamutwe bwa Félix Tshisekedi yatanzwe mu Gushyingo 2018, ni ukuvuga hasigaye ukwezi ngo amatora abe, ariko Komisiyo y’amatora ntimuvane mu bakandida ngo anakurikiranweho gukoresha impapuro mpimbano, ahubwo bikaza gutangazwa ko ari nawe watsinze amatora.

Wategereza iki kindi cyiza kuri Perezida wagiye ku butegetsi mu buriganya bungana butya?!

Ikinyamakuru VRT NWS gikomeza kivuga ko Tshisekedi atagarukiye ku gutanga impamyabumenyi mpimbano, ko yanongeyeho ko afite uburambe mu bijyanye n’ubukungu, ngo kuko yakoze muri imwe mu masosiyete y’ubwishingizi mu Bubiligi. Byahe byo kajya ko ahubwo yakoraga akazi ko gushyira abantu ubutumwa mu ngo zabo, bikagera aho bamwita”Monsieur Pizza”, kubera ko yakundaga kujyana “pizza” mu ngo z’ abakoze komande mu maresitora n’amahoteri!

Abasomye iyi nkuru ntibatangajwe n’aya mahano ya Félix Tshisekedi, kuko basanzwe bamuziho uburiganya, cyane cyane abo babanye mu Bubiligi. Kuba rero aremekanya ibinyoma, akagereka ku Rwanda ibibazo byamunaniye gukemura, nabyo ntawe bikwiye gutungura. Kuva Félix Tsisekedi yaba Perezida wa Kongo yaranzwe no gusezeranya abaturage ibyo atazigera akora, birimo n’amasezerano Leta yagiranye n’umutwe wa M23, akanga kuyashyira mu bikorwa.

Akimara kuba Perezida, yemereye abaturage imishinga myinshi yo kubateza imbere, ariko iyakozwe ibarirwa ku mitwe y’intoki. Urugero ni amazu yemereye abasirikari, none kontineri zuzuye ibikoresho byagombaga kubakishwa ayo mazu zirunze ku byambu binyuranye muri Afrika n’i Burayi. Magingo aya hari kontineri 206 zimaze imyaka i Dar Es Salaam muri Tanzaniya, ndetse Leta y’ icyo gihugu ikaba yarafashe icyemezo cyo kuziteza cyamurana, kuko Kongo yanze kwishyura amahoro , amafaranga y’ububiko nayo akaba amaze kuba umurengera.

Ngiyo rero Kongo yirirwa iririmba ngo u Rwanda nirwo ruyiteza ibibazo, kandi umuzi wabyo ari abategetsi bayo batagira ubushishozi n’ubunyangamugayo.

2022-07-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Jean Paul Turayishimye yashinze agatsiko ke yise ishyaka mu guhangana na RNC ya Kayumba Nyamwasa

Jean Paul Turayishimye yashinze agatsiko ke yise ishyaka mu guhangana na RNC ya Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 07 Jul 2020
Ibanga ry’iterambere rya Afurika ni abaturage bayo – Perezida Kagame

Ibanga ry’iterambere rya Afurika ni abaturage bayo – Perezida Kagame

Ubwanditsi 22 Jun 2018
Amavubi yitegura gukina na Ethiopia muri CHAN2023 yahamagawe, u Rwanda rw’abari munsi y’imyaka 23 bazahura na Libya mu ijonjora ribanza rya CAN2023

Amavubi yitegura gukina na Ethiopia muri CHAN2023 yahamagawe, u Rwanda rw’abari munsi y’imyaka 23 bazahura na Libya mu ijonjora ribanza rya CAN2023

Ubwanditsi 18 Aug 2022
Nkurunziza akomeje guhamagarira abayobozi muri leta ye kwikoma u Rwanda

Nkurunziza akomeje guhamagarira abayobozi muri leta ye kwikoma u Rwanda

Ubwanditsi 13 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda haravugwa urupfu rwa Mukombozi washimutaga Abanyarwanda, Impungenge kuri RNC
INKURU NYAMUKURU

Uganda haravugwa urupfu rwa Mukombozi washimutaga Abanyarwanda, Impungenge kuri RNC

Ubwanditsi 11 May 2018
CHAN 2016: Nigeria yanyagiye Niger
IMIKINO

CHAN 2016: Nigeria yanyagiye Niger

Ubwanditsi 19 Jan 2016
RNC : Aho bukera amaraso ashobora kumeneka, Abacancuro ba Rujugiro barahiga bukware Rudasingwa
ITOHOZA

RNC : Aho bukera amaraso ashobora kumeneka, Abacancuro ba Rujugiro barahiga bukware Rudasingwa

Ubwanditsi 15 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru