• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amafoto- Amavubi yatangiye umwiherero bitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023   |   25 May 2022

  • Inzego z’ Uburezi Zisanga Kwigisha Hakoreshejwe Iyakure Ari ngombwa Kandi Ari Ingenzi   |   24 May 2022

  • APR FC yisubije umwanya wa mbere, PSG academy Rwanda yatwaye igikombe cy’isi, Keny Gasana yahawe ubwenegihugu – ibyaranze umunsi wa mbere w’icyumweru muri siporo   |   24 May 2022

  • Ariko bamwe mu Banyamerika barega u Rwanda “gushimuta” icyihebe Paul Rusesabagina, bibuka ibyo igihugu cyabo cyakoze muri Libya, Pakistan n’ahandi henshi?   |   20 May 2022

  • Ku nshuro ya kabiri, mu gihe cy’icyumweru kimwe irushanwa rya BAL rigiye kubera mu Rwanda mu nyubako ya Kigali Arena – Ibyo wamenya kuri iri rushanwa   |   20 May 2022

  • Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwandakazi, Mukasanga Salima Rhadia ku rutonde rw’abazasifura mu gikombe cy’Isi 2022   |   19 May 2022

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko Judi Rever yatumiwe n’inkoramutima za RNC, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Uko Judi Rever yatumiwe n’inkoramutima za RNC, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 01 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Igihe cyose  u Rwanda ruba ruganisha  ku kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abakoze Jenoside n’inshuti zabo zirimo n’abo mu bihugu byabafashije nk’Ubufaransa, barahaguruka bagakwiza inyandiko cyangwa ibiganiro bigamije kurangaza abantu no kwibagiza icyaha bakoze.

Icyo gihe ariko, ku bantu bakurikira ibijyanye na Jenoside, ni wo mwanya mwiza wo kumenya abashyigikiye urwango na Jenoside n’uko bakorana. Baravumbuka bakagaragara neza nta kwihisha.

Umwanditsi akaba n’umunyamakuru Judi Rever, uzwiho  cyane guhakana no gupfobya Jenoside yakorwe Abatutsi, akaba  n’ inkoramutima ya RNC, yatumiwe kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Mata 2019, mu gufata ijambo  mu muhango ubera muri  Kaminuza  yitwa “Tarrant County College NE Campus in Hurst, TX. muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ”. Iri jambo rikaba  rigamije  gupfobya Jenoside no kumurika igitabo cye “IN PRAISE OF BLOOD” cyerekeranye no kugoreka amateka kuri  Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.  Iki gitabo “In Praise of Blood” gisohotse nk’inyiturano ya Judi Rever ku ba Jenosideri kuko hashize imyaka isaga itatu ahawe igihembo cyiswe “Prix Victoire Ingabire Umuhoza pour la Démocratie et la Paix”.

Mata ni ukwezi buri Munyarwanda afata igihe cyo kwibuka abasaga miliyoni bapfuye mu gihe cy’iminsi 100 y’agahoma munwa, ariko ku bwe Judi Rever : Ngo ntacyabaye mu Rwanda mu mwaka wa  1994.

Umwanditsi akaba n’umushakashatsi  Willis Shalita, uba muri Amerika, abinyujije muri blogue ye Rwandanvoice.com aribaza ati  : nk’abandi bahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, n’uko aza guhahabwa ijambo ku bantu batazi cyangwa bazi bike ku byabaye mu Rwanda muri 1994.  Ni uburenganzira bwe, nk’uko yabikoze mu gitabo cye, arimo gushakira isoko, bityo akageza ibyo yita ukuri, ariko kudashingiye kuri gihamya.

Willis Shalita

Shalita avuga ko aha agaciro ukwishyira ukizana mu kugaragaza ibitekerezo by’umuntu no kutaniganwa ijambo. Ariko Ikigo cy’amashuri cyoku rwego rwo hejuru cyigomba kugaragazwa n’uko gitewe impungenge n’abantu  bameze nka Rever, bagenda babeshyabeshya bagoreka ukuri mu rwego rwo gushakisha amaramuko, bityo bene ibyo bigo bigahakanya bene ibyo binyoma bihabanye n’ukuri, ahubwo bene uwo muntu wandika biriya, akamaganwa  mu rwego rwo kudaha agaciro imigambi misha.

Avuga ko imyitwrire ya Rver, Atari  itangazamakuru, ahubwo n’imyitwarire nkiyo mu bana bo mu mihanda, kuba hari uwakwihandagaza akarega FPR , kandi ariyo yahagaritse Jenoside yarimo gukorerwa Abatutsi, yakorwaga nkuko ABANAZI babikoraga mu ma kambi.

Kuba rero Rever mu gitabo cye  “IN PRAISE OF BLOOD”    yihandagaza akandika ko ngo RPA yirifashishaga  ibyumba bya Gaze ndetse n’ibyobo ngo byatwikirwagamo abantu, kandi nta bucukumbuzi bwigeze bubona ibyo Rever yanditse, biteye agahinda, kandi nti byanababarirwa. Bene ibi ngibi bisiga icyasha itangazamakuru ry’amahanga.

Handitswe ibitabo byinshi kuva Jenoside yakorewe Abatutsi muri  1994 mu Rwanda, bimwe byiza, ibindi birumvikana byanditswe nizo ngirwa abanditsi bafite imigambi mibisha bagambiriye kuvana amaramuko mu byago byacu. Ariko igitabo cya  Rever yanditse mu kwezi kwa Werurwe 2018 nicyo cyiza ki isonga mu bubi.

Muri icyi gitabo,  INTERAHAMWE (ba basazi b’abicanyi bahinduye U Rwanda ibagiro muri 1994, bagasiga bishe abasaga miliyoni) ntibari bigera babona ubacira akari urutega uretse uyu nguyu.

Ntabwo uyu Rever aveba inzirakarengane zazize Jenoside gusa, ahubwo ashobora no gutuma wemera ko Abatutsi bavuye Uganda bagatera URwanda ngo bakica Abahutu, bashishikaye, isi yose irebera. Akanongera akanenga Urukiko mpuzamahanga kuba rutahamije icyaha FPR-Inkotanyi, kubera ngo ibyo bikorwa by’indengakamere.

Kandi akaba anabeshya kurusha Semuhanuka: avuga ko ngo azi abashinze Ishyaka FPR, ndetse ngo yanabaye inshuti zabo mu gihe  kirekire, bityo ngo akaba azi inkuru zose zishoboka zigaragaza ngo uruhare rw’Abatutsi mu cyo yita Jenoside y’Abahutu.

Niba aba avuga bamupfunyikiye ibi binyoma ari bande? Ni bya bisahiranda byigeze kuba abanyamuryango ba FPR/APR. Akaba akomeza kubeshya ko ngo afite Raporo yakuye mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho URwanda( ICTR), ngo zigaragaza uruhare muri Jenoside ngo y’Abahutu.

Rever yatangiriye mwuga we kuri Radiyo y’Abafaransa, aza no gukorera igitangazamakurucy’Abafaransa cyitwa Agence France-Presse. Umuntu akaba yafata umwanzuro ku cyaba cyimutera bene iyi mitecyerereze?

Rever ni umunyamakuru, ariko ibyo yakoze mu gitabo cye ntigisobanura itandukaniro riri hagati y’ubugenza cyaha n’ihamagazwa mu nkiko.

Icyitonderwa : ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yarimo kuba, ntabwo Rever yari mu Rwanda, ariko iyo avuga, bisa nkaho yari ahibereye imbonankubone.

Naho se kuvuga ngo FPR yishe impunzi z’abahutu zisaga miliyoni mu makambi y’impunzi muri Congo Kinshasa? Ibintu bitigeze byandikwa ahantu ahariho hose, cyangwa se ngo binakorerwe iperereza.  Aturinde amarira ye y’ingona abwira abasoma ayo mateshwa ye ko benshi muri izo mpunzi bari bafite intwaro zikomeye, kuko bari abahoze mu ngabo za cyera z’URwanda n’Interahamwe, zari zaramaze Abatutsi n’Abahutu batavugaga rumwe nazo, bityo bagahunga babifashijwemo n’ingabo z’Abafaransa.

“In Praise of Blood” ni igitabo cyuzuye amaranga mutima gihabanye n’ukuri. Bikaba ari icyimenyetso cyigaragaza ko abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakiri uruhuri.

Si Willis Shalita gusa wamaganye imyitwarire ya Judi Rever kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Umunyarwandakazi w’Umunyakanada witwa Chantal Mudahogora, akaba yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994. Yandikiye  Nyakubahwa Perezida Louise Appleman aha kopie Chancellori Giovannini& n’Abanyamuryango bagize Inama y’ubutegetsia ya Kaminuza  ya Tarrant County College NE Campus in Hurst, TX, ababurira ngo bareke kwisiga ibara ari nako iyo Kaminuza  ishobora gutakarizwa icyizere

Chantal Mudahogora

Ati : Mbandikiye mfite icyibazo kubyerecyeye umuhango ubera ahitwa Tarrant County College District. Uyu muhango  wateguwe n’abahakana Jenoside n’abasangirangendo babo. Uza gufata ijambo wa ngombwa  ni  Judi Rever wanditse igitabo, aho ahakana ko Jenoside yakorewe Abatutsi itigeze ibaho, akaba yemera mu mbwirwaruhame nyinshi yagiye akora ko agerageza kongera kwandika amateka y’URwanda bushyashya, akwirakwiza ingengabitekerezo ivuga ko ngo habayeho Jenoside ubugirakabiri, cyangwa n’umugayo we udafite aho ushingiye avuga ngo inzirakarengane zikoreye Jenoside, ari nako ayobya isi ku mibare y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994 .

Ati :Judi Rever ni umunyamakuru wigenga. Hagati mu myaka ya za 90- 94; yakoreraga radiyo y’Abafaransa mu nkambi y’impunzi muri Congo Kinshasa mu cyahoze ari Zaire, aho imitwe yitwaje intwaro n’ingabo zatsinzwe bifashishaga izo nkambi mu kwisugaya kugirango bongere kugaruka gukora ibara  mu Rwanda. Afitanye umubano ukomeye n’abakoze amahano, kandi aracyagambiriye gutesha agaciro amahano basize bakoze mu Rwanda, binyuze mu kubeshya abatazi amateka y’URwanda no kugoreka ibyabaye bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.

Ati :Ndashaka kandi kubamenyesha ko Judi Rever n’abandi bahakana Jenoside yakorwe Abatutsi mu Rwanda muri 1994, ko bagerageza kuvuga ko habaye  Jenoside y’Abahutu. Kandi  LONI yemeye ku mugaragaro ko Jenoside yabaye ari Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994, ibi bikaba byaremejwe mu mwanzuro wa  2150,  wafashwe na LONI .(2014) https://www.un.org/press/en/2014/sc11356.doc.htm

http://www.globalr2p.org/media/files/resolution-2150.pdf ,  Aho LONI ishishikariza ibihugu byose bigize uwo muryango kwemeza uwo mwanzuro ‘’ Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda”. Uzabibona ko inyandiko yometswe yanditsweho ngo “Jenoside yo mu Rwanda” “Rwandan genocide” ari nayo mvugo ikoreshwa n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.

Ingingo ya nyuma ndifuza gusobanura neza ko abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi b’abanyamahanga babaye abasangirangendo  n’abavugizi b’abakoze Jenoside badashobora kubihakana ku mugaragaro cyangwa se no ku Banyarwanda ba bana bakuriye mu ma kambi yo muri Congo Kinshasa, urugero nka Alice Muhindura ari nawe uri ku isonga  mu bateguye  uwo muhango.

Kuri biriya bibazo byose byagaragajwe haruguru; nkumuntu wacitse ku icumu rya Jenoside, impirimbanyi iharanira amahoro; Ndasaba ko uwo muhango wateshwa agaciro, cyangwa se niba koko iyo Kaminuza ishaka kwizihiza Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994  ku nshuro ya 25;  dufite abarokotse Jenoside banyabo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bashobora kuza bagasangiza ku bandi ubuhamya.

Ati : Sinifuza ko Kaminuza yanyu yakwisiga ibara ari nako ishobora gutakarizwa icyizere kuko yakwisiga icyasha cy’uko ishyigikiye abahakana bakanapfobya Jenoside; ari nacyo cyiciro cya nyuma cya Jenoside nkuko bigaragazwa na  Gregory H. Stanton, wo mu Kigo gishinzwe kugenzura Jenoside, cyo muri Amerika mu Ntara ya, California, USA.

Ati :Twebwe, abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi , turimo kugerageza guhangana n’ ingaruka zakuruwe na Jenoside; ntidukeneye uwariwe wese udusiga umunyu mu bisebe byacu bikiva amaraso. Ibisebe byacu byaba ibyo ku mubiri cyangwa se ku mutima gukira kwabyo biracyari kure nk’ukwezi; turacyahanyanyaza mu rwego rwo kubana mu mahoro n’umuryango mpuzamahanga wadutereranye mu maboko y’abatwicaga; tukaba tudakeneye ko abo badutereranye badukina ku mu byimba.

2019-04-01
Editorial

IZINDI NKURU

“Nzi ibyo nkora, nzi ibimbereye. Ntabwo nkeneye kubibwirwa n’uwo ari we wese.”-Perezida Kagame

“Nzi ibyo nkora, nzi ibimbereye. Ntabwo nkeneye kubibwirwa n’uwo ari we wese.”-Perezida Kagame

Editorial 01 Jul 2019
Uko ” Alibaba “yahisemo gukorana n’u Rwanda mbere y’abandi muri Afurika

Uko ” Alibaba “yahisemo gukorana n’u Rwanda mbere y’abandi muri Afurika

Editorial 01 Nov 2018
COVID-19 : Umuhinde ukorera RNC Anjan Sundaram, David Himbara na Patrick Habamenshi bararimbanije mu guharabika u Rwanda

COVID-19 : Umuhinde ukorera RNC Anjan Sundaram, David Himbara na Patrick Habamenshi bararimbanije mu guharabika u Rwanda

Editorial 08 Apr 2020
Museveni akomeje kwica amategeko mpuzamahanga, cyane cyane ku birebana n’ingendo zikorwa n’Abanyarwanda bajya Uganda

Museveni akomeje kwica amategeko mpuzamahanga, cyane cyane ku birebana n’ingendo zikorwa n’Abanyarwanda bajya Uganda

Editorial 22 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Inzego z’ Uburezi Zisanga Kwigisha Hakoreshejwe Iyakure Ari ngombwa Kandi Ari Ingenzi

Inzego z’ Uburezi Zisanga Kwigisha Hakoreshejwe Iyakure Ari ngombwa Kandi Ari Ingenzi

24 May 2022
U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda

U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda

30 Mar 2022
Perezida Mnangagwa wa Zimbabwe na Perezida Mokgweetsi Masisi wa Bostwana bashimiye Perezida Kagame kubera uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba Cabo Delgado

Perezida Mnangagwa wa Zimbabwe na Perezida Mokgweetsi Masisi wa Bostwana bashimiye Perezida Kagame kubera uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba Cabo Delgado

01 Mar 2022
Ralex Logistics Yaje Ku Isonga mu Bigo Bya Mbere Bigira uruhare mu gutanga serivisi zinoze mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

Ralex Logistics Yaje Ku Isonga mu Bigo Bya Mbere Bigira uruhare mu gutanga serivisi zinoze mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

28 Feb 2022
Didas Gasana wavuye mu Rwanda ahunze amadeni nawe ngo arashaka kuba Perezida w’uRwanda. Mbere yo kuba umukandida yabanje akaba umuntu muzima!

Didas Gasana wavuye mu Rwanda ahunze amadeni nawe ngo arashaka kuba Perezida w’uRwanda. Mbere yo kuba umukandida yabanje akaba umuntu muzima!

24 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Bugesera: Ababyeyi barasabwa Kurushaho Kuganiriza Abana babo Ubuzima Bw’imyororokere hagamijwe Gukumira Inda zitateguwe

Bugesera: Ababyeyi barasabwa Kurushaho Kuganiriza Abana babo Ubuzima Bw’imyororokere hagamijwe Gukumira Inda zitateguwe

30 Nov 2021
Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu.

Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu.

21 Nov 2021
Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

02 Oct 2021
Huye: Bamwe mu rubyiruko rwakingiwe Covid-19 barakangurira abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira  gahunda y’Ikingira

Huye: Bamwe mu rubyiruko rwakingiwe Covid-19 barakangurira abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira gahunda y’Ikingira

09 Sep 2021
Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

31 Aug 2021
Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

18 Aug 2021
Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

13 Jul 2021

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru