• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Uwunganira mu mategeko Nkunduwimye yavuze ko bashobora kurega Silas Majyambere wamwihakanye burundu

Uwunganira mu mategeko Nkunduwimye yavuze ko bashobora kurega Silas Majyambere wamwihakanye burundu

Ubwanditsi 06 Jun 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Umunyamategeko wa Nkunduwimye Emmanuel uri kuburanishirizwa mu Rukiko rwa Rubanda mu Bubiligi, Dimitri de Beco, yagaragaje ko batengushywe n’imyitwarire y’abatangabuhamya barimo na Silas Majyambere wihakanye muramu we, akavuga ko batakoranye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubwo uruhande rwa Nkunduwimye uzwi nka Bomboko rwireguraga ku byo umukiliya wabo akurikiranweho, Me Dimitri de Beco, yavuze ko abatangabuhamya Nkunduwimye yagiriye neza bamwe akabarokora, banze gutanga ubuhamya.

Yavuze kandi ko bababajwe n’uburyo Silas Majyambere, muramu wa Nkunduwimye yahakanye ko yamukoresheje mu maduka ye, anemeza ko nyuma y’uru rubanza bashobora kumurega kuko bafite n’amasezerano ashimangira ko Bomboko yakoreraga uwo mugabo.

Silas Majyambere yari yanze gutanga ubuhamya mu rubanza rwa Bomboko ariko nyuma aza kuva ku izima yemera kubutanga, avuga ko nta makuru yibuka kuko yavuye mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nubwo bivugwa ko mbere y’uko Silas Majyambere ava mu Rwanda yakoranaga na Bomboko wari warashatse mushiki we, Majyambere yabihakaniye mu rukiko avuga ko batigeze bakorana.

Aho niho Me Dimitri de Beco yahereye agaragaza ko batumva neza ukuntu nka Majyambere uzi neza ko Nkunduwimye yari umukozi we, yaba yaravuze ko atamukoresheje.

Akomeza ati “Nyuma y’urubanza na we tuzamurega kuko dufite amasezerano agaragaza ko yamukoreraga.”

Yavuze ko abo yagiriye neza banamuzi neza bagiye banga kujya gutanga ubuhamya mu rukiko barimo na Paul Rusesabagina ahubwo bugatangwa n’abandi bataziranye na Nkunduwimye na we atazi.

Ku ruhande rwa Me Dimitri, yagaragaje ko umukiliya we nta muntu n’umwe yigeze yica ahubwo ko hari benshi yakijije ngo baticwa.

Yavuze ko uruhare rwe mu kugendana n’Interahamwe ari byo byamufashaga kumva no kumenya gahunda bafite bityo akabigenderaho akiza abantu, yemeza ko abo yajyanaga muri Mille colline bose bari baziranye kandi babona ko ari umuntu mwiza.

Ku rundi ruhande ariko abatanze ubuhamya bemeza ko Nkunduwimye yabajyanye muri Hotel de Milles Colline yabanzaga kubaca amafaranga ari hagati y’ibihumbi 600 Frw na 800 Frw.

Urubanza rwa Bomboko rugiye kumara amezi abiri kuko rwatangiye kuburanishwa mu ntangiriro za Mata 2024, rukazapfundikirwa mu ntangiriro za Kamena 2024.

(Ivomo:Igihe)

2024-06-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda n’u Butaliyani mu bufatanye bw’ingabo zirwanira mu kirere

U Rwanda n’u Butaliyani mu bufatanye bw’ingabo zirwanira mu kirere

Ubwanditsi 24 Jun 2018
Abangavu b’u Rwanda bari munsi y’imyaka 20 mu mukino wa Cricket bakomeje guhesha ishema urwababyaye muri Afurika y’Epfo

Abangavu b’u Rwanda bari munsi y’imyaka 20 mu mukino wa Cricket bakomeje guhesha ishema urwababyaye muri Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 17 Jan 2023
AMAFOTO: APR FC yapimishije abakinnyi n’abakozi bayo mbere yo kujya mu mwiherero aho bitegura isubukurwa rya shampiyona izatangira muri Gicurasi.

AMAFOTO: APR FC yapimishije abakinnyi n’abakozi bayo mbere yo kujya mu mwiherero aho bitegura isubukurwa rya shampiyona izatangira muri Gicurasi.

Ubwanditsi 15 Apr 2021
Akavuyo mu miryango mpuzamahanga ikorera mu Burundi kubera iturufu y’amoko mu kugena abakozi

Akavuyo mu miryango mpuzamahanga ikorera mu Burundi kubera iturufu y’amoko mu kugena abakozi

Ubwanditsi 24 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Judi Rever yatumiwe n’inkoramutima za RNC, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
INKURU NYAMUKURU

Uko Judi Rever yatumiwe n’inkoramutima za RNC, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 01 Apr 2019
Ntibantunganya aravuga ukuri Nkurunziza aribeshya azashyikirana na buri wese
Mu Rwanda

Ntibantunganya aravuga ukuri Nkurunziza aribeshya azashyikirana na buri wese

Ubwanditsi 10 Mar 2016
Amb.Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yanze kuba igisahiranda, none atabarutse uRwanda rumushimira kurwimana.
Amakuru

Amb.Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yanze kuba igisahiranda, none atabarutse uRwanda rumushimira kurwimana.

Ubwanditsi 16 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru