• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Dr Frank Habineza we yijeje abaturage kuzabakuriraho imisoro y’ubutaka

Dr Frank Habineza we yijeje abaturage kuzabakuriraho imisoro y’ubutaka

Ubwanditsi 19 Jul 2017 Mu Rwanda

Umukandida wa Green Party, Dr Frank Habineza yijeje abaturage bo mu Karere ka Ngoma ko imisoro y’ubutaka izaba yamaze kuvaho mu kwezi kwa Cyenda naramuka atowe.

Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu Murenge wa Kibungo, Akagali ka Cyasemakamba mu Karere ka Ngoma, ubwo yiyamamazaga ku mwanya w’umukuru mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa Kanama.

Mu ijambo rye yagejeje ku bari aho, Dr Habineza yagize ati”Umutekano wa mbere na mbere ni uwo mu gifu, niyo mpamvu ibibazo byose bifitanye isano n’ubutaka birimo imisoro, no kutareka abaturage ngo bahinge ibyo bashaka bizaba byamaze gukemuka bitarenze mu kwezi kwa Cyenda nyuma y’amatora nimuntora bityo ibyo bikazaba inkingi yo kwihaza ku biribwa.”

Akomeza agira ati”Ubutaka ni umurage Gakondo, abantu baba bararazwe na basekuruza, nta mpamvu rero yo kubusoreshwa kandi leta nay o ibite ibindi bikorwa biyinjiriza amafaranga nk’amashyamba n’ibindi.”

Uretse ikibazo cy’imisoro y’ubutaka, Dr Habineza yanavuze ko abaturage bazabasha kugira uruhare mu kwihitiramo ibyo bagomba guhinga bijyanye n’amahitamo yabo aho kubahitiramo ibyo badashaka.

Aha yavuze ko nko mu turere tweramo urutoki azafasha abaturage kubona insina zijyanye n’igihe ndetse n’imbuto ibereye ahantu bitewe n’ikirere cya ho ku bahinga indi myaka.

Uyu muhango kandi wari witabiriwe n’abantu benshi ugereranyije n’abari bitabiriye kuri site yabanje yo mu Karere ka Kirehe ugendeye ku bageze mu kigero kibemerera gutora, abaturage bagaragaje ibyishimo ndetse banavuga ko inkoko ari yo ngoma.

Dr Frank Habineza yagaragaje ko nubwo ibikorwa byo kwiyamamaza ku ruhande rwe birimo kugenda neza, arikoko hakiri imbogamizi ku kijyanye no kubona abantu bamuyoboka muri ibi bikorwa, zirimo kumwitambika kw’abaturage, guhindurirwa aho gukorera ku buryo butunguranye bituma ibikorwa bye bitagenda neza, kugaragariza kutishimirwa n’abandi bayobozi by’umwihariko abo mu nzego z’ibanze n’ibindi.

-7294.jpg
Gusa na none, avuga ko abaza kumutega amatwi no kwifatanya na bo ari abo kandi ko azakomeza guhangana kugeza birangiye kuko ari urugamba yatangiye kandi agomba kurangiza.

Dr Frank avuga ko mu bibazo by’ingutu azahangana na byo naramuka atowe harimo icy’ubushomeri bwugarije urubyiruko abafasha gushaka imirimo, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu turere tumwe na tumwe, gukuraho imisoro imwe n’imwe ibangamira iterambere ry’umuturage nko gusorera ubutaka, amatungo magufi n’ibindi, kongerera imishahara abakozi ba leta barimo abapolisi n’abasirikare no kubashakira inzu nziza zo kubamo nk’abantu bakora akazi gakomeye ko gucunga umutekano n’ibindi.

2017-07-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kinshasa : Perezida Kabila yagize  Samy Badibanga  Minisitiri w’Intebe

Kinshasa : Perezida Kabila yagize Samy Badibanga Minisitiri w’Intebe

Ubwanditsi 18 Nov 2016
Menya uburyo Protais Zigiranyirazo yishe Diana Fossey waruzwi nka Nyiramacibiri, MRND ikabeshyera umunyamerika bakoranaga ariwe Wayne Richard McGuire

Menya uburyo Protais Zigiranyirazo yishe Diana Fossey waruzwi nka Nyiramacibiri, MRND ikabeshyera umunyamerika bakoranaga ariwe Wayne Richard McGuire

Ubwanditsi 14 Mar 2022
FDLR  igeze mu marembera

FDLR igeze mu marembera

Ubwanditsi 16 May 2016
Umubare w’abarwayi ba COVID-19 mu Rwanda wiyongereyeho bane ugera kuri 54

Umubare w’abarwayi ba COVID-19 mu Rwanda wiyongereyeho bane ugera kuri 54

Ubwanditsi 28 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Twagiramungu yongoye guta ibaba avugira umuzunguzayi amwita intungane
Mu Mahanga

Twagiramungu yongoye guta ibaba avugira umuzunguzayi amwita intungane

Ubwanditsi 17 May 2016
Aba FDLR bari kugenda bashira uruhongohongo, Gen. Sinayobye Barnabe Alias Morane yaburiwe irengero muri Tanzania
INKURU NYAMUKURU

Aba FDLR bari kugenda bashira uruhongohongo, Gen. Sinayobye Barnabe Alias Morane yaburiwe irengero muri Tanzania

Ubwanditsi 01 Oct 2019
RwandAir igiye kugura indege enye mu kwagura ubwikorezi bw’imizigo
UBUKERARUGENDO

RwandAir igiye kugura indege enye mu kwagura ubwikorezi bw’imizigo

Ubwanditsi 26 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru