• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ku bufatanye bwa FERWAFA na CAF, Abatoza 25 b’abanyarwanda barimo abagore 5 batangiye amasomo ya ‘License A CAF’   |   12 Mar 2026

  • Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose   |   11 Mar 2026

  • Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije   |   11 Mar 2026

  • U 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘂𝗴𝗶𝘆𝗲 𝗸𝘄𝗮𝗸𝗶𝗿𝗮 𝗮𝗺𝗮𝗿𝘂𝘀𝗵𝗮𝗻𝘄𝗮 𝗮𝗻𝗲 𝘆𝗮 𝗖𝗘𝗖𝗔𝗙𝗔 𝗮𝗿𝗶𝗺𝗼 𝗻𝗮 𝗞𝗮𝗴𝗮𝗺𝗲 𝗖𝘂𝗽   |   10 Mar 2026

  • Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi   |   09 Mar 2026

  • Police WFC yegukanye igikombe cy’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore 2026 itsinze Rayon Sports kuri Penaliti   |   08 Mar 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi bayo gutanga intsinzi ku rwego mpuzamahanga kuko ikipe iba yabahaye byose

Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi bayo gutanga intsinzi ku rwego mpuzamahanga kuko ikipe iba yabahaye byose

Ubwanditsi 09 Aug 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri iki cyumweru, tariki 08 Kanama i Nyarutarama habereye inama yahuje ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC ndetse n’abahagarariye abafana mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse n’abakinnyi bose, yari inama igamije kwakira no kwerekana abakinnyi bashya binjiye muri iyi kipe izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika.

Iyi nama yari iyobowe n’umuyobozi mukuru w’iyi kipe Lt Gen Mubarakh Muganga ari hamwe n’umuyobozi wungirije Brig Gen Bayingana Firmin n’abakozi b’ikipe mu byiciro byose guhera kubabarizwa muri APR Football Academy kugeza ku bari mu ikipe nkuru.

Nk’uko byanditswe n’urubuga rwa internet rwa APR FC, umuyobozi w’iyi kipe Lt Gen Mubarakh Muganga yibukije abakinnyi intego z’iyi kipe ndetse kandi anabasaba kwitwara nza mu marushanwa bazitabira by’umwihariko ayo ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi w’ikipe yagize ati” Icyambere ni ugushaka abakinnyi beza bagahabwa ibikenewe byose ariko intego nyamukuru ni intsinzi ariko itagarukira hano mu Rwanda cyane ko ikipe ntacyo iba itakoze”.

“Ikipe iba yatanze ibikenewe byose rero turabasaba gukora ibishoboka byose mukagera kure hashoboka cyane ko abanyarwanda bashoboye kandi ko tubafitiye ikizere indi ntego ni ukurera ikipe y’igihugu ikindi mukaba intangarugero mu myufatire aho muri hose kuko APR ikintu cyambere ishyira imbere ari imyifatire myiza”.

Umuyobozi w’ungirije wa APR FC nawe yafashe umwanya nawe yunga mu rya Lt Gen Mubarakh Muganga nawe abwira abakinnyi ko intego ari ugutsinda buri mukino yaba hano mu Rwanda ndetse no hanze uko byagenda kose kuko ngo ubuyobozi bubashyigikiye, kandi bakaba banababonamo ubushobozi bwo kubikora gusa abibutsa ko icyatuma babigeraho ari imyifatire(discipline) igomba kubaranga aho bari hose.

Habayeho guha umwanya abaje bahagarariye abakunzi ba APR FC bagira ibyo basaba abakinnyi, buri wagize icyo avuga yashimiye abakinnyi uko bitwaye umwaka ushize kuko begukanye igikombe cya shampiyona ariko banabasaba kwitwara neza mu mikino mpuzamahanga ya CAF Champions League.

Jacques Tuyisenge wavuze mu izina ry’abakinnyi bose, yabanje gusaba imbabazi abayobozi abakunzi ba APR FC kuba umwaka ushize batarabashije kugera ku ntego bari bihaye avuga ko we n’abakinnyi babizeza ko bazakora ibishoboka uyu mwaka bakitwara neza asoza abasaba gukomeza kubashyigikira.

Umuyobozi yasoje inama ashimira buri wese witabiriye inama abasaba gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda Covid 19 asaba abatarikingiza kujyayo kandi bagakangurira n’abagenzi babo kwirinda, ababwira ko ariyo nzira yo gutsinda iki cyorezo abantu bose bakazagaruka muri sitade.

2021-08-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inyubako ya La Palisse Hotel ya Gashora yakubiswe n’inkuba irashya

Inyubako ya La Palisse Hotel ya Gashora yakubiswe n’inkuba irashya

Ubwanditsi 16 Mar 2018
Basabose Filipo uyoboye igikorwa cyo gucamo ibice abacitse ku icumu no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda ni muntu ki?

Basabose Filipo uyoboye igikorwa cyo gucamo ibice abacitse ku icumu no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda ni muntu ki?

Ubwanditsi 01 Aug 2021
Ingabo z’u Burundi zivuye muri Somalia ikubagahu

Ingabo z’u Burundi zivuye muri Somalia ikubagahu

Ubwanditsi 01 Jan 2025
Abanduye Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho 13 bagera ku 102

Abanduye Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho 13 bagera ku 102

Ubwanditsi 05 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Bufaransa: Urukiko rurumva ubujurire ku rubanza rwa Padiri Wenceslas Munyeshyaka
Mu Mahanga

U Bufaransa: Urukiko rurumva ubujurire ku rubanza rwa Padiri Wenceslas Munyeshyaka

Ubwanditsi 08 Nov 2017
Uko Museveni yanyuranyije n’imvugo ze agaha rugari abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi
INKURU NYAMUKURU

Uko Museveni yanyuranyije n’imvugo ze agaha rugari abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 09 Apr 2019
Inama y’intekorusange isanzwe y’abafite ubumuga mu Rwanda NPC, yemeje ko Murema Jean Babptiste yongera kuyiyobora mu gihe cy’indi myaka ine iri imbere
Amakuru

Inama y’intekorusange isanzwe y’abafite ubumuga mu Rwanda NPC, yemeje ko Murema Jean Babptiste yongera kuyiyobora mu gihe cy’indi myaka ine iri imbere

Ubwanditsi 05 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru