• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»U Rwanda rwemerewe inguzanyo ya miliyari 235 Frw azarufasha gukwirakwiza amashanyarazi

U Rwanda rwemerewe inguzanyo ya miliyari 235 Frw azarufasha gukwirakwiza amashanyarazi

Ubwanditsi 02 Oct 2018 UBUKUNGU

Banki Nyafurika y’Iterambere (BAD) yemereye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni $266, akabakaba miliyari 235 Frw, azarufasha mu cyerekezo cyo kugeza amashanyarazi mu gihugu hose.

Iyi nguzanyo yemerejwe mu Nama y’Ubuyobozi ya BAD ku wa 27 Nzeri 2018. Iri muri gahunda ya BAD y’imyaka icumi (2013 – 2022). Izakoreshwa mu mushinga ugamije gukwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda uzwi nka SEAP II.

U Rwanda rwari rwarahawe miliyoni $46 mu 2013 mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga ugeze ku gipimo cya 90%.

Urubuga rwa BAD rugaragaza ko iyi banki izatanga miliyoni $192 mu gihe miliyoni $74 zizanyuzwa mu Kigega cy’Iterambere rya Afurika.

Iyi nguzanyo ingana na 8% y’ingengo y’imari ya miliyari $3.3 u Rwanda rwashoye mu rwego rw’ingufu, izakoreshwa mu myaka itatu kugeza mu 2021/22.

U Rwanda ruzayikoresha mu kubaka imiyoboro migari (Medium Voltage) ireshya n’ibilometero 795 n’imito (Low Voltage lines) y’ibilometero 7,317 mu kongera umubare w’abagerwaho n’amashanyarazi mu gihugu.

Ingano y’amashanyarazi akoreshwa mu gihugu yariyongereye mu myaka irindwi ishize, iva kuri 18% igera kuri 44% muri Kamena 2018.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi 2017-2024, u Rwanda rwihaye intego ko Abanyarwanda bose bazaba bagejejweho amashanyarazi mu 2024.

Izagerwaho hanifashishijwe umuriro udafatiye ku muyoboro mugari (off-grid) nk’imirasire y’izuba bitewe n’imiterere y’igihugu n’imiturire ndetse n’ingo nyinshi zikoresha umuriro muke.

Visi Perezida wa BAD ushinzwe Ingufu n’ibijyanye n’Imihindagurikire y’Ibihe, Amadou Hott yavuze ko “Uyu mushinga uzafasha u Rwanda kunguka imiyoboro y’amashanyarazi irenga 193,000 n’isaga 124,000 idafatiye ku miyoboro migari.”

Amashanyarazi azasakazwa muri uyu mushinga azafasha abaturage mu ngo zabo, ibikorwa by’ubucuruzi no kongera ubushobozi bw’ukoreshwa n’ibigo binini.

Inguzanyo izakoreshwa n’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Umuriro w’Amashanyarazi (EUCL) n’icyo guteza imbere Ingufu (EDCL).

Abarenga 4,000 barimo abagore 30% bazahabwa amahugurwa ajyanye n’ibya tekiniki, kwicungira umutungo n’ubwirinzi.

Inguzanyo BAD iha u Rwanda mu guteza imbere ingufu yavuye kuri miliyoni $184 igera kuri miliyoni $450. Ishyigikira imishinga umunani irimo itatu ihurirwaho n’ibihugu by’ibituranyi.

2018-10-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Dubai: Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku ishoramari muri Afurika  [ Yavuguruwe ]

Dubai: Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku ishoramari muri Afurika [ Yavuguruwe ]

Ubwanditsi 03 Nov 2017
Afurika irashoboye, yagiye ihezwa inyuma n’imiyoborere-Perezida Kagame

Afurika irashoboye, yagiye ihezwa inyuma n’imiyoborere-Perezida Kagame

Ubwanditsi 03 Oct 2019
Minisitiri Ndagijimana yatangaje icyadindije intego yari yihawe ko mu 2020 umunyarwanda azaba yinjiza $1240

Minisitiri Ndagijimana yatangaje icyadindije intego yari yihawe ko mu 2020 umunyarwanda azaba yinjiza $1240

Ubwanditsi 27 Nov 2019
Minisitiri Gatete yemeje ko mu mezi abiri muri Kigali hazaba hari amazi ahagije

Minisitiri Gatete yemeje ko mu mezi abiri muri Kigali hazaba hari amazi ahagije

Ubwanditsi 25 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Eh Abasore na Bagabo batera abakobwa Inda bakazihakana [ Akabo kashobotse ] Dore imyanzuro ikakaye igiye kubafatirwa vuba cyane
HIRYA NO HINO

Eh Abasore na Bagabo batera abakobwa Inda bakazihakana [ Akabo kashobotse ] Dore imyanzuro ikakaye igiye kubafatirwa vuba cyane

Ubwanditsi 13 Jun 2017
OFID yagurije u Rwanda miliyari 17 Frw zo kugeza amazi ku baturage
UBUKUNGU

OFID yagurije u Rwanda miliyari 17 Frw zo kugeza amazi ku baturage

Ubwanditsi 12 Mar 2018
Rayon Sports, Musanze, Police FC na As Kigali zatangiranye intsinzi ku munsi wa mbere wa RPL 2023/2024 – Ibyawuranze
Amakuru

Rayon Sports, Musanze, Police FC na As Kigali zatangiranye intsinzi ku munsi wa mbere wa RPL 2023/2024 – Ibyawuranze

Ubwanditsi 22 Aug 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru