• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Gahunda ya NEPAD igiye guhindurwa Ikigo cya AU gishinzwe iterambere

Gahunda ya NEPAD igiye guhindurwa Ikigo cya AU gishinzwe iterambere

Ubwanditsi 10 Jul 2018 UBUKUNGU

Inama ya 31 isanzwe y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), iherutse kubera i Nouakchott muri Mauritania, yemeje ko gahunda y’ubufatanye bushya bw’ibihugu bya Afurika mu Iterambere (NEPAD), igiye guhindurwa Ikigo cy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe gishinzwe Iterambere, kugira ngo irusheho gutanga umusaruro.

Umuyobozi Mukuru w’Ubunyamabanga bwa NEPAD, Dr.Ibrahim Mayaki, yavuze ko icyigambiriwe muri aya mavugurura ari ukongera umusaruro w’iyi gahunda mu gushyira mu bikorwa ibyemezo bya AU, na gahunda z’inzego zose zigize uyu muryango.

Yagize ati “Umwe mu myanzuro nama ya raporo ya Kagame, ni uko NEPAD yahinduka Ikigo cy’Iterambere cya AU. Twishimiye izi mpinduka zizatuma dushyira ku murongo gahunda zacu zikarushaho gutanga umusaruro kubw’iterambere ry’umugabane wacu”.

NEPAD ni gahunda ya AU igamije iterambere rya Afurika yemejwe mu nama ya 37 ya AU y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma yabereye i Lusaka muri Zambia muri Nyakanga 2001. Gusa yagiye igorwa no kwibona neza mu mikorere y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Inteko Rusange ya AU yemeje ko hashyirwaho Ikigo cya Afurika yunze Ubumwe gishinzwe iterambere, nk’urwego rwa tekiniki rwa AU, rufite amategeko yihariye arugenga n’imiterere yarwo.

Imiterere yarwo n’ibindi birugenda bizategurwa bimurikirwe kandi byemezwe n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya AU izaba muri Mutarama umwaka utaha.

Mu nama y’akanama k’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma gashinzwe kwiga ku cyerekezo cya NEPAD yabaye muri Mutarama uyu mwaka i Addis Ababa, mbere y’Inama ya 30 y’Abakuru b’Ibihugu bigize AU, Perezida Kagame yavuze ko NEPAD ari ingirakamaro, asaba ko habaho isuzuma ry’iyi gahunda kugira ngo ibikorwa byayo birusheho kugira akamaro.

Yavuze ko NEPAD ifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’inzego z’ubuhinzi, ibikorwaremezo n’ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika. Yasabye abagize ako kanama gukomeza kwiga ku ngingo zatuma NEPAD irushaho gutera imbere, by’umwihariko asaba ko hakorwa isuzuma ryigenga.

Yagize ati “Tugomba kuzirikana ko ingingo zinyuranye z’uburyo twakomeza kuyiteza imbere ziganirwaho kandi zigafatwaho umwanzuro. Igenzura ryigenga ry’ibikorwa n’akamaro k’iyi porogaramu ryakorwa hagamijwe gukomeza kuyongerera imbaraga, ni ingirakamaro kandi rikwiye kwitabwaho by’umwihariko.”

Yanavuze ko NEPAD ikwiriye gukorerwa ubuvugizi haba muri Afurika no ku Isi no gukomeza umuvuduko wo kugera ku ntego zashyizweho cyane cyane icyerekezo cya Afurika 2063.

2018-07-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yafunguye ububiko bushya bw’ibicuruzwa bivuye mu mahanga

Perezida Kagame yafunguye ububiko bushya bw’ibicuruzwa bivuye mu mahanga

Ubwanditsi 22 Oct 2019
Perezida Kagame yavuze ku bwiyongere bw’abaturage, EAC, demokarasi n’ibindi

Perezida Kagame yavuze ku bwiyongere bw’abaturage, EAC, demokarasi n’ibindi

Ubwanditsi 11 Dec 2019
U Rwanda Rushobora Kuba Urwa Mbere Muri Afurika Mu Kwinjira Mu Muryango W’ibihugu Bikataje Kurusha Ibindi Mu Bukungu [ OECD ]

U Rwanda Rushobora Kuba Urwa Mbere Muri Afurika Mu Kwinjira Mu Muryango W’ibihugu Bikataje Kurusha Ibindi Mu Bukungu [ OECD ]

Ubwanditsi 29 Aug 2018
Tour du Rwanda yasigiye u Rwanda akayabo nyuma yo kwinjiza nibura miliyoni 32 Frw ku ijoro

Tour du Rwanda yasigiye u Rwanda akayabo nyuma yo kwinjiza nibura miliyoni 32 Frw ku ijoro

Ubwanditsi 05 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CHAN 2016:Tunisie na Guinea zaguye miswi mutsinda C
IMIKINO

CHAN 2016:Tunisie na Guinea zaguye miswi mutsinda C

Ubwanditsi 19 Jan 2016
Mkapa : Afrika ikwiye guha urubyiruko amahirwe atuma rutifuza kuba i Burayi
INKURU NYAMUKURU

Mkapa : Afrika ikwiye guha urubyiruko amahirwe atuma rutifuza kuba i Burayi

Ubwanditsi 12 Dec 2017
Arsenal yahaye abafana bayo amahirwe adasanzwe yo gusura u Rwanda
UBUKERARUGENDO

Arsenal yahaye abafana bayo amahirwe adasanzwe yo gusura u Rwanda

Ubwanditsi 16 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru