• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Tour du Rwanda yasigiye u Rwanda akayabo nyuma yo kwinjiza nibura miliyoni 32 Frw ku ijoro

Tour du Rwanda yasigiye u Rwanda akayabo nyuma yo kwinjiza nibura miliyoni 32 Frw ku ijoro

Ubwanditsi 05 Mar 2019 UBUKUNGU

Isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka u Rwanda, ryasojwe kuri iki Cyumweru ryegukanywe n’Umunya-Érythrée Merhawi Kudus Ghebremedhin ukinira Astana Pro Team yo muri Kazakhstan, wakoresheje amasaha 24:12’37’’.

Iri siganwa ryatangiye ku wa 24 Gashyantare, risozwa ku wa 3 Werurwe 2019 ryanyuze mu mijyi itandukanye yo mu ntara zose z’u Rwanda, mu minsi umunani.

Inyungu u Rwanda rukura muri iri siganwa zirimo ibihembo bitwarwa n’’abarukomokamo n’abanyamahanga basura ibyiza birutatse, ndetse abakorera aho rinyura ribinjiriza amafaranga haba mu macumbi n’izindi serivisi.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (Ferwacy), Bayingana Aimable, yabwiye itangazamakuru ko Tour du Rwanda 2019 ifite umusanzu ufatika ku bukungu bw’igihugu.

Yagize ati “Icyo twakurikiranye ni uko umujyi wakiriye Tour du Rwanda winjiza hagati ya miliyoni 32 na 35 z’amafaranga y’u Rwanda mu ijoro rimwe. Ayo mafaranga ntarimo ibihembo n’andi mafaranga ajya mu mitegurire.’’

Yavuze ko ari inyigo igomba gukorwa neza ariko “Ikizwi ni uko Tour du Rwanda yinjiza ibintu byinshi cyane kuko n’abaturage birirwa ku mihanda bareba isiganwa bahavana icyaka bakanywa inzoga na Fanta, bigatuma sosiyete zibikora na zo zinjiza.’’

Tour du Rwanda 2019 yanyuze mu mijyi itandukanye irimo uwa Huye, Rubavu, Karongi, Musanze, Nyamata na Kigali aho yatangiriye ikanahasorezwa.

Habarurwa abantu bari hagati ya 700 na 750 bararaga mu mujyi Tour du Rwanda yatangiriragamo agace cyangwa kakahasorezwa. Imibare y’ibanze igaragaza ko nibura ubariye kuri miliyoni 32 Frw, Tour du Rwanda 2019 yinjije miliyoni 224 000 000 Frw.

Aya mafaranga ntarimo ayo ibigo bitandukanye bitera inkunga Tour du Rwanda biha Abanyarwanda batandukanye biha akazi mu gihe cy’isiganwa.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, warebye agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2019 kasorejwe i Musanze kavuye i Karongi; kegukanywe na Biniam Girmay w’Ikipe y’Igihugu ya Érythrée, yavuze ko iri siganwa ryongerera agaciro ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Yagize ati “Aka gace kasorejwe i Musanze gatuma isura y’Umujyi wacu wa Musanze n’Intara y’Amajyaruguru igaragara ku Isi yose. Ikindi tureba ni ubukungu n’iterambere kuko abantu bose baharara, basiga amafaranga mu baturage. Imibare ya Ferwacy igaragaza ko hinjira arenga miliyoni 32 Frw, ayo ni amafaranga atari make mu banyamahoteli, utubari, aho kwidagadurira n’ahandi.’’

“Ni ibintu byo kwishimira cyane. Tuba twiteguye neza ngo umutekano ukomeze kuba nta makemwa ndetse na hoteli zakire neza abantu ngo nibaza bazatware isura nziza ku buryo bamwe bazagaruka baje kuhatemberera.’’

U Rwanda rufite gahunda yo kurushaho guteza imbere ubukerarugendo. Guverinoma yiyemeje gukora ibishoboka ngo mu 2024 inyungu u Rwanda ruvana mu bukerarugendo izikube kabiri igere kuri miliyoni $800 zivuye ku kuri miliyoni $440 yinjiye mu 2017.

Src : IGIHE

2019-03-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Ubukungu Afurika yifuza burasaba ibikorwaremezo by’umurongo mugari wa internet wagerwaho na buri wese mu bushobozi bwe “– Perezida Kagame

“Ubukungu Afurika yifuza burasaba ibikorwaremezo by’umurongo mugari wa internet wagerwaho na buri wese mu bushobozi bwe “– Perezida Kagame

Ubwanditsi 07 May 2018
Zambia : Perezida Kagame yasuye uruganda rukora ibyuma

Zambia : Perezida Kagame yasuye uruganda rukora ibyuma

Ubwanditsi 20 Jun 2017
Dr Donald Kaberuka yavuze ku byo abaturage bifuza ku nzego za leta muri Afurika

Dr Donald Kaberuka yavuze ku byo abaturage bifuza ku nzego za leta muri Afurika

Ubwanditsi 29 Apr 2018
BNR iraburira abashoye imari mu bigo bya baringa birimo na Supermarketing.

BNR iraburira abashoye imari mu bigo bya baringa birimo na Supermarketing.

Ubwanditsi 03 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bakobwa musigaye muboneza Imbyaro kurusha Abagore mufite Akaga, Dore ingaruka  zikomeye  zibategereje
HIRYA NO HINO

Bakobwa musigaye muboneza Imbyaro kurusha Abagore mufite Akaga, Dore ingaruka zikomeye zibategereje

Ubwanditsi 08 Jun 2017
Amasura mashya ku rutonde rw’agateganyo rw’abazakina imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026 na Nigeria na Zimbabwe
Amakuru

Amasura mashya ku rutonde rw’agateganyo rw’abazakina imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026 na Nigeria na Zimbabwe

Ubwanditsi 26 Aug 2025
Nyuma yo gukubitirwa iz’akabwana muri Kongo, abasirikari b’Afrika y’Epfo bakomeje koherezwa mu ibagiro!
Amakuru

Nyuma yo gukubitirwa iz’akabwana muri Kongo, abasirikari b’Afrika y’Epfo bakomeje koherezwa mu ibagiro!

Ubwanditsi 11 Feb 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru