• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Perezida Kagame yatabarije umutungo wa Afurika utikirira mu nzira zitemewe

Perezida Kagame yatabarije umutungo wa Afurika utikirira mu nzira zitemewe

Ubwanditsi 02 Aug 2018 UBUKUNGU

Perezida Paul Kagame ntiyemeranya n’abavuga ko Afurika itakwiteza imbere nta nkunga ihawe, akemeza ko umutungo utikirira mu nzira zitemewe ari wo mwinshi kandi ukwiye kugaruzwa.

Guverinoma y’u Rwada yiyemeje gutangira kurwanya inyerezwa ry’umutungo wa rubanda , ishyiraho komosiyo igamije gukurikirana uko imari ya Leta ikoreshwa (PAC) ndetse inashyiraho n’urwego rubishinzwe (OAG).

Ariko nyuma y’imyaka 10 Guverinoma yatangiye kugaruza imwe mu mitungo yagiye inyerezwa ndetse n’ikigereranyo cy’amafaranga anyerezwa kiragabanuka.

Perezida Kagame yemeza ko agaciro k’ibinyura mu nzira zitemewe, imisoro itishyurwa n’ibicuruzwa binyura mu nzira zitazwi karuta kure inkunga ibihugu bya Afurika biterwa n’amahanga.

Agira ati “Tugomba kwemera uruhare rwacu mu gushyira ubushobozi bwa Afurika ahatari ho, kandi tukiyemeza kubikosora.”

Yabitangarije mu kiganiro cyavugaga ku “Gutera inkunga Umugabane wa Afurika hagamijwe iterambere rirambye”.

Icyo kiganiro gihuriyemo Benjamin Mkapa wahoze ari Perezida wa Tanzania, Hassan Mohamed wahoze ari Perezida wa Somalia, Mukhisa Kituyi uyobora ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bucuruzi n’iterambere (UNCTAD).

Ibyo biganiro byabereye mu nama yateguwe n’Ihuriro Nyafurika ry’imiyoborere (ALF), iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa Kane tariki 2 Kanama 2018.

Perezida Kagame avuga ko ikibabaje ari umuco ukomeje kuranga Abanyafurika wo gusaba n’ibintu bisanzwe biri ku mugabane. Gusa yongeraho ko amavugurura yatangiye gukorwa mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe atanga icyizere.

Ati “Kuba amavugurura y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe twatangiye mu mwaka w’2016 akomeje kugera ku ntego yayo, byerekana ko Afurika ifite ubushake bwo gutera inkunga intego Abanyafurika dusangiye.”

2018-08-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Miliyoni 32,6$ zigiye gushorwa mu mushinga wo kuzamura ubuhinzi mu Rwanda

Miliyoni 32,6$ zigiye gushorwa mu mushinga wo kuzamura ubuhinzi mu Rwanda

Ubwanditsi 02 Mar 2018
U Rwanda rwagurijwe miliyari 237 Frw azifashishwa mu gukwirakwiza amashanyarazi

U Rwanda rwagurijwe miliyari 237 Frw azifashishwa mu gukwirakwiza amashanyarazi

Ubwanditsi 17 Oct 2018
RRA yongereye ukwezi ku gihe cyo kwishyura imisoro

RRA yongereye ukwezi ku gihe cyo kwishyura imisoro

Ubwanditsi 31 Jan 2020
Ntawe ugomba kutwigisha uko umutwaro w’ubukene uremera –Perezida Kagame

Ntawe ugomba kutwigisha uko umutwaro w’ubukene uremera –Perezida Kagame

Ubwanditsi 26 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Cristiano Ronaldo yegukanye ‘Ballon d’Or’ ya gatanu anganya amateka na Messi (Amafoto)
IMIKINO

Cristiano Ronaldo yegukanye ‘Ballon d’Or’ ya gatanu anganya amateka na Messi (Amafoto)

Ubwanditsi 08 Dec 2017
Abanyarwanda baba muri Canada bamaganye Mukankusi Charlotte wo muri RNC
INKURU NYAMUKURU

Abanyarwanda baba muri Canada bamaganye Mukankusi Charlotte wo muri RNC

Ubwanditsi 25 Mar 2019
Rose wakinnye muri Titanic aratangazako agifitiye  urukundo rukomeye kuri  Jack
IMIKINO

Rose wakinnye muri Titanic aratangazako agifitiye urukundo rukomeye kuri Jack

Ubwanditsi 15 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru