• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Candy Basomingera, wari umuyobozi mukuru wungirije wa RCB, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo   |   16 Jul 2025

  • Inkomoko ya FDU-Inkingi ya Ingabire yerekana impamvu ari indiri y’Abajenosideri   |   16 Jul 2025

  • Igisambo Mbayahaga cyahawe akazi ko gucamo amacakubiri abanyamulenge   |   15 Jul 2025

  • Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire   |   08 Jul 2025

  • Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma   |   07 Jul 2025

  • Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha   |   04 Jul 2025

You are at :Home»UBUKUNGU»Ntawe ugomba kutwigisha uko umutwaro w’ubukene uremera –Perezida Kagame

Ntawe ugomba kutwigisha uko umutwaro w’ubukene uremera –Perezida Kagame

Editorial 26 Feb 2019 UBUKUNGU

Perezida Kagame yabwiye abavuga rikijyana bo mu Ntara y’Amajyepfo ko ingengo y’imari bahabwa ingana na miliyari 120 Frw, buri mwaka igomba gukoreshwa kandi hakagaragazwa impinduka,  umukuru w’igihugu yabivuze kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Mbere abwira,  abavuga rikijyana bo mu Ntara y’Amajyepfo  mu Karere ka Huye,  bagera kuri 600.

Ni mbere y’uko kuri uyu wa Kabiri asura abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe.

Aya makuru dukesha IGIHE aravuga ko Perezida Kagame yabibukije ko ikigamijwe ari ugukorera hamwe uko bishoboka kugira ngo iterambere ryihuse rigerweho. Yavuze ko hakenewe kugaragaza icyo ingengo y’imari iba yarahawe inzego zitandukanye yagezeho kuko bitumvikana uburyo yatangwa ariko imyaka igasimburana nta mpinduka zigaragara.

Ati “Iki nicyo nshaka ko tuganiraho, inshingano zacu nk’abayobozi. Ntabwo twasa n’abavomera mu rutete. Ugasanga turavoma amazi akanyuramo agasubira aho yaturutse. Icyaba kiva cyose ntabwo ukivomesha. Ahaba hava hose tugomba kureba uko tuhahoma naho ubundi ntaho twaba tuva ntanaho twaba tujya.”

Perezida Kagame yabajije uko ‘waba ufite umutwaro uremereye w’ubukene ariko wahabwa igisubizo cyo kuwutura ukabyanga ugahora wikoreye ibikuvuna.’

“Ntabwo washaka umuntu wo kuza kukubwira ukuntu umuzigo wikoreye ukuvuna. Ntabwo twahora dufite abantu birirwa batubwira ukuntu ubukene buryana.Turi ikiremwamuntu, turatekereza”.

“Abahungu n’abakobwa bagenda ibilometero baje kutwigisha icyo ubukene ari cyo, imirire mibi, uko twagaburira abana bacu. Tunafite impuguke zambara amakote zikaza kwigisha u Rwanda uko twakwiyunga. Kuki mushobora kubyemera?”.

Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko badakwiye kuba abantu bahora bibutswa ko bikoreye umutwaro, abasaba gukemura ikibazo cy’imyumvire.

Ati “Bayobozi muri hano, mu gihe mudakemuye ikibazo cy’imyumvire, muzatera intambwe imwe mujya imbere ebyiri zisubire inyuma. Iyi niyo mpamvu muhabwa ingengo y’imari ariko ntitubone umusaruro”.

Kurwanya ubukene si impuhwe

Perezida Kagame kandi yibukije abayobozi ko iyo abanyarwanda batameze neza na bo baba batameze neza.

Ati “Kurwanya ubukene ntabwo ari impuhwe uba urimo kugirira abaturage, imibereho myiza y’abaturage niba itameze neza twese bizatugiraho ingaruka. Abakoresha nabi ibya leta baba bumva ko bazamera neza ariko ntushobora kumera neza mu gihe abaturage batameze neza”

Yakomoje ku mubano n’akarere 

Perezida Kagame kandi yakomoje ku mubano n’ibihugu byo mu Karere, avuga ko u Rwanda rwahisemo inzira y’amahoro kuko ari yo iboneye, icyakora ashimangira ko hari nyirantarengwa.

Ati “Nta n’umwe ushobora guhitamo intambara mu gihe hari igisubizo cy’amahoro. Tuzakomeza guhitamo inzira y’amahoro ariko hari umurongo ntarengwa. Ntituzemera ko hari uhindura intambwe n’intego twahisemo”.

Intara y’Amajyepfo ihana imbibi n’u Burundi butabanye neza n’u Rwanda muri iyi minsi. Perezida Kagame yabigarutseho avuga ko ubundi abaturanyi bakabaye bahahirana ariko ‘iyo umuturanyi akubereye mubi ugomba gukora uko ushoboye, ibyinshi ukaba wabyibonaho aho kugira ngo ubimutegerezeho’.

Yavuze ko intego u Rwanda rwahisemo ari impinduka kandi kwigeza kuri byinshi ubwabyo bitanga umutekano.

Perezida Kagame ubwo yahabwaga ikaze mu Karere ka Huye ahabereye iki kiganiro

Bari basazwe n’ibyishimo byo kugendererwa n’Umukuru w’Igihugu

Umukuru w’Igihugu yagiirye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Ntara y’Amajyepfo rubaye urwa mbere ahuyemo n’abavuga rikumvikana b’aho ariho hose mu gihugu muri uyu mwaka

Perezida Kagame yavuze ko hakenewe kugaragaza icyo ingengo y’imari iba yarahawe inzego zitandukanye yagezeho kuko bitumvikana uburyo yatangwa ariko imyaka igasimburana nta mpinduka zigaragara

Perezida Kagame yabwiye abavuga rikijyana bo mu Ntara y’Amajyepfo ko ingengo y’imari bahabwa ingana na miliyari 120 Frw, buri mwaka igomba gukoreshwa kandi hakagaragazwa impinduka yagejeje ku baturage

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere Umukuru w’Igihugu yahuriye mu Karere ka Huye n’abavuga rikijyana bo mu Ntara y’Amajyepfo bagera kuri 600

Perezida Kagame yumva igitekerezo cy’umwe mu bari bitabiriye iki kiganiro

Perezida Kagame ari kumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Gasana Emmanuel; yayoboye ikiganiro cyitabiriwe n’abavuga rikumvikana bo muri iyi ntara

Abitabiriye iki kiganiro bahawe umwanya wo kugeza ibitekerezo byabo ku Mukuru w’Igihugu

Abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Amajyepfo basabwe kuba umusemburo w’ibiganisha abanyarwanda ku iterambere

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Gasana Emmanuel, ageza ijambo ry’ikaze ku bari bitabiriye iki kiganiro

Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano na Gisirikare, Gen. Kabarebe James, ni umwe mu bitabiriye ibi biganiro

Amafoto: Village Urugwiro

2019-02-26
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yatabarije umutungo wa Afurika utikirira mu nzira zitemewe

Perezida Kagame yatabarije umutungo wa Afurika utikirira mu nzira zitemewe

Editorial 02 Aug 2018
Uburengerazuba: Abibumbiye mu makoperative beretswe inyungu iri mu kwizigamira muri ‘‘Ejo Heza’’

Uburengerazuba: Abibumbiye mu makoperative beretswe inyungu iri mu kwizigamira muri ‘‘Ejo Heza’’

Editorial 17 Dec 2019
2018-2019: Imisoro n’amahoro byagombaga kwinjira byarenzeho miliyari 29,6 Frw

2018-2019: Imisoro n’amahoro byagombaga kwinjira byarenzeho miliyari 29,6 Frw

Editorial 13 Jul 2019
Intego umunani muri 52 z’icyerekezo 2020 nizo zimaze gushyirwa mu bikorwa 100%

Intego umunani muri 52 z’icyerekezo 2020 nizo zimaze gushyirwa mu bikorwa 100%

Editorial 27 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru