• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»KIGALI : Embouteillage yo mu Giporoso yavugutiwe umuti, U Bushinwa bwatanze miliyari zisaga 38 Frw yo kwagura umuhanda Giporoso-Nyandungu-Masaka

KIGALI : Embouteillage yo mu Giporoso yavugutiwe umuti, U Bushinwa bwatanze miliyari zisaga 38 Frw yo kwagura umuhanda Giporoso-Nyandungu-Masaka

Ubwanditsi 20 Jun 2019 UBUKUNGU

Guverinoma y’u Bushinwa yatanze inkunga ya miliyoni 42 z’amadolari (asaga miliyari 38 Frw) arimo azifashishwa mu kwagura no gutunganya umuhanda uva Prince House i Remera, ugaca mu Giporoso ugakomeza i Nyandungu, ukagera i Masaka.

Uyu mushinga biteganyijwe ko uzatangira mu mpera z’uyu mwaka. Umuhanda uzaba ufite uburebure bw’ibilometero 10.3.

Ni umuhanda uzaba ufite ibyerecyezo bibiri, buri cyerecyezo kibasha kugendamo imodoka ebyiri, aho kuba imodoka imwe nkuko byari bimeze.

Biteganyijwe ko muri uyu mushinga hazubakwa n’umuhanda uca hejuru, ukambukiranya ahazwi nko ku cya Mutzig ukagera ku kibuga cy’indege i Kanombe.

Mu muhango wo gusinya amasezerano y’iyo nkunga, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe igenamigambi, Dr. Uwera Claudine, yavuze ko kwagura uwo muhanda bigamije kugabanya umuvundo w’imodoka wakundaga kuhagaragara.

Yagize ati “Muri uyu muhanda hakunze kuba ubucucike bwinshi bw’imodoka, bikaba bibangamira abawugendamo ndetse n’ubucuruzi buhakorerwa. Ibi bije gusubiza ikibazo kinini twari dufite kuri uwo muhanda.”

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, yavuze ko iyi nkunga izungukira cyane abanyarwanda kandi igakomeza umubano mwiza urangwa hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati “Umuvundo w’ibinyabiziga ni ikibazo kigaragara muri Kigali. Hejuru yo kuba bibangamira imibereho myiza y’abaturage, binabangamira ubucuruzi bigakoma mu nkokora intengo z’igihe kirekire zo guteza imbere ubukungu bw’umujyi wa Kigali.”

Dr Uwera yavuze ko umuhanda wonyine uzatwara hafi miliyoni 30 z’amadolari, andi mafaranga asigaye Guverinoma zombi zikaganira indi mishinga yakoreshwamo.

Aho uyu muhanda uzagarukira i Masaka, Guverinoma y’u Rwanda iteganya kuhakomereza undi muhanda uzagera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege mu Bugusera.

Ntabwo haratangazwa umubare w’abanyarwanda bashobora kuzahabwa akazi muri uyu mushinga ariko Dr Uwera yavuze ko hari abazabyungukiramo benshi.

U Bushinwa busanzwe butera inkunga u Rwanda mu mishinga itandukanye. Buherutse gufasha u Rwanda kubaka ibiro bya Minisitiri w’Intebe, bwafashije mu kwagura imihanda itandukanye muri Kigali, bwagize uruhare mu iyubakwa ry’umuhanda uca ku kiyaga cya Kivu mu Burengerazuba, uzwi nka Kivu Belt n’ibindi.

2019-06-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Bwongereza : Perezida Kagame yahuye n’Igikomangoma Harry mu nama ya Commonwealth

U Bwongereza : Perezida Kagame yahuye n’Igikomangoma Harry mu nama ya Commonwealth

Ubwanditsi 17 Apr 2018
Perezida Kagame yakomoje ku masomo icyorezo cya Coronavirus kizasiga

Perezida Kagame yakomoje ku masomo icyorezo cya Coronavirus kizasiga

Ubwanditsi 15 Apr 2020
Dr Donald Kaberuka yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Global Fund

Dr Donald Kaberuka yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Global Fund

Ubwanditsi 04 May 2019
EU yahaye u Rwanda miliyari hafi 53 Frw zo kwifashisha mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus

EU yahaye u Rwanda miliyari hafi 53 Frw zo kwifashisha mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus

Ubwanditsi 09 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amerika yijeje u Rwanda inkunga ikomeye mu burezi n’ubuhinzi
UBUKUNGU

Amerika yijeje u Rwanda inkunga ikomeye mu burezi n’ubuhinzi

Ubwanditsi 18 May 2018
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zéphanie yasabye Amavubi gukomeza guhesha ishema Igihugu
Amakuru

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zéphanie yasabye Amavubi gukomeza guhesha ishema Igihugu

Ubwanditsi 31 May 2024
Ni agahinda kuri Iranzi wavutse amara ari hanze akaba yarabuze itike ngo asubire kwivuza mu Buhinde
Mu Rwanda

Ni agahinda kuri Iranzi wavutse amara ari hanze akaba yarabuze itike ngo asubire kwivuza mu Buhinde

Ubwanditsi 06 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru