• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ingabire Victoire wa DALFA ni wawundi wo muri FDU Inkingi na RDR ntahinduka, gusa ntaramenya ko atagikikijwe n’interahamwe nkuko yari ameze I Burayi
Ingabire wayoboraga FDU Inkingi na Charles Ndereyehe, Umwicanyi ruharwa uri mubuyobozi bukuru bwa FDU INkingi

Ingabire Victoire wa DALFA ni wawundi wo muri FDU Inkingi na RDR ntahinduka, gusa ntaramenya ko atagikikijwe n’interahamwe nkuko yari ameze I Burayi

Ubwanditsi 29 May 2020 INKURU NYAMUKURU

Wakwibaza Ingabire Victoire ni muntu ki, uwo Leta yateguye igashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi yagiriye icyizere cyo kumufataho nk’umukiza wabo mu bihugu by’iburayi ubwo bari mu buhungiro kandi Ingabire yari afite imyaka 24 gusa? Nyuma yuko Interahamwe na Ex FAR bageze mu buhungiro cyane cyane muri Kongo, icyari MRND, CDR ndetse n’andi mashyaka yiyise Pawa, bahinduye amazina kubera ibyaha bari bamaze gukora byo kurimbura Abatutsi bahinduka RDR, ndetse bakemezako abari bafite amazina azwi muri Leta bagomba kungiriza amazina atazwi. Bahise bibuka umwana wabo Ingabire Victoire wari mu Buholandi guhera muri 1993, umukobwa wa Dusabe Therese, Interahamwe Kabutindi, umwimukira muri Butamwa ariko Arusha ijambo ba Kavukire kubera yari uwo muri muvoma anakomoka ku Gisenyi nyuma akaza kuba umwe mu bayobozi baje kurimbura Abatutsi muri ako gace.

Inama yo gushinga RDR yabaye tariki ya 29 Werurwe 1995, ibera mu nkambi ya Mugunga iyobowe na Gen Augustin Bizimungu, aho mu bayitabiriye harimo Lt Col Bahufite waje kuba umuvugizi, Col Murasampongo, Maj Ntabakuze, Charles Ndereyehe n’abandi. Nyuma y’iminsi itanu y’ishingwa rya RDR,  Gen Bizimungu yahise ayobora inama y’abasirikari bakuru gusa.

Ingabire Victoire yari afite imyaka 24 gusa igihe yahabwaga izi nshingano. Interahamwe n’abasirikari bakuru benshi bahungiye iburayi bahinduranyije amazina bigaragarako ari Ingabire wabibafashagamo. Ku ikubitiro kuko abandi bihishahishaga, Ingabire niwe wazengurukaga uburayi no mu bitangazamakuru ngo aravugira impunzi ariko anafite inshingano yo guharabika isura ya FPR Inkotanyi aho anyuze hose. Nibwo mu matora yabaye tariki ya 19 Kanama 2000, Ingabire Victoire yagizwe umuyobozi mukuru wa RDR. Nubwo RDR igishingirwa mu nkambi ikamaganwa n’isi yose, ndetse ibikorwa byayo bya gisirikari bigakomwa mu nkokora n’ibitero by’intambara ya mbere ya Kongo yari iyobowe na Laurent Desire Kabila, icyari RDR cyaje guhinduka PALiR n’ingabo zabo zitwa AliR nyuma bahinduka FDLR.

 Ishingwa rya FDU Inkingi

Ingabire Victoire yashinze FDU Inkingi ariko itandukaniro ari izina gusa ariko ibitekerezo ari bimwe nkibya FDLR. Mu banyamuryango b’imena bitabiriye inama yashinze FDU Inkingi yari iyobowe na Ingabire Victoire harimo Interahamwe n’abicanyi ruharwa, ku ikubitiro twavuga Charles Ndereyehe, wari uyoboye ISAR mu gihe cya Jenoside akanakora ubwicanyi muri ISAR no muri Butare muri rusange, Nyabusore Jean Baptiste wari ukuriye ISAE Busogo mu gihe cya Jenoside akanahakora ubwicanyi mu cyahoze ari Komini Mukingo mu Ruhengeli, Rutunga Venant, wari ukuriye ISAR Rubona akanahakora ubwicanyi akaba azwi kuri Internet nka Kato Venant, wandika inyandiko nkiza Kangura we inzego za Polisi z’u Buholandi zamufashe umwaka ushize, Major Karangwa Pierre , Munyemana Justin , Mugenzi Joseph , Mutwe Baltazar, Rukundo Jean Bosco , Prosper Kamana n’abandi.

Iyi FDU-Inkingi niyo yakwiye I Burayi, Ingabire aramamara mu bahezanguni ba Hutu Pawa, arabyimba yumva ko igisigaye ari ukuba Perezida. Raporo zitandukanye z’Itsinda ry’abahanga ba LONI (UNGoE) yagaragaje mu myaka itandukanye uruhare rwa Ingabire na FDU Inkingi,muri raporo zabo za buri mwaka zagaragazaga abakorana na FDLR.

Ingabire yaratashye nuko asanga u Rwanda Atari urwa MRND na CDR n’amahame yabo yaribagiranye. Ayagaruye yisanga yakumiriwe arabogoza asaba imbabazi ararekurwa.

Ingabire yasanze FDU Inkingi nta mbaraga izagira wenyine, yisunga andi mashyaka arimo RNC, FDU-Inkingi, MRCD-FLN na RUD Urunana. Nyuma y’igitero cyo mu Kinigi umwaka ushize cyahitanye inzirakarengane z’abaturage, Ingabire nkuko abimenyereye yahise atanguranwa ngo ashinze DALIFA Umurinzi yitandukanya na FDU Inkingi ngo atabazwa ibitero byo mu Kinigi. Ibi Ingabire agomba kumenya ko ari umukino ushaje kandi ko atarusha abandi ubwenge.

2020-05-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abakivuga ko Paul Rusesabagina arengana barahomera iyonkeje, Bakubuswe n’inkuba ubwo yiyemereraga uruhare rwe mu gushing FLN, umutwe w’iterabwoba

Abakivuga ko Paul Rusesabagina arengana barahomera iyonkeje, Bakubuswe n’inkuba ubwo yiyemereraga uruhare rwe mu gushing FLN, umutwe w’iterabwoba

Ubwanditsi 26 Sep 2020
Rusesabagina niyisanga I Kigali azongera kuvuga ko ari imfubyi mbirigi?

Rusesabagina niyisanga I Kigali azongera kuvuga ko ari imfubyi mbirigi?

Ubwanditsi 25 Sep 2024
Addis Ababa : Perezida Kagame yitabiriye Ihuriro Nyafurika ry’Abashoramari n’Abikorera

Addis Ababa : Perezida Kagame yitabiriye Ihuriro Nyafurika ry’Abashoramari n’Abikorera

Ubwanditsi 30 Jan 2018
Menya byinshi mu mibanire ya Patrick Karegeya n’umuryango wa Felesiyani Kabuga yavuye ku mafaranga ikagera ku rukundo rw’ibanga n’umukobwa we Seraphine Uwimana

Menya byinshi mu mibanire ya Patrick Karegeya n’umuryango wa Felesiyani Kabuga yavuye ku mafaranga ikagera ku rukundo rw’ibanga n’umukobwa we Seraphine Uwimana

Ubwanditsi 18 May 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC yabonye amanota atatu ya mbere, Kiyovu ikomeje kugana habi – Umunsi wa 6 wa PL wakinwe
Amakuru

APR FC yabonye amanota atatu ya mbere, Kiyovu ikomeje kugana habi – Umunsi wa 6 wa PL wakinwe

Ubwanditsi 21 Oct 2024
Umujyi wa Kigali wateguye umuganda udasanzwe
Mu Mahanga

Umujyi wa Kigali wateguye umuganda udasanzwe

Ubwanditsi 13 Aug 2016
Uko FBI yajyaga isoma email, ikanumviriza ibiganiro kuri telefone byakorwaga na Sam Kutesa arya Ruswa
INKURU NYAMUKURU

Uko FBI yajyaga isoma email, ikanumviriza ibiganiro kuri telefone byakorwaga na Sam Kutesa arya Ruswa

Ubwanditsi 17 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru