• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Volleyball: Umunsi usoza imikino ibanza ya shampiyona uzarangwa n’ibihembo n’ubukangurambaga bwo kurwanya SIDA   |   27 Nov 2026

  • Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwimuye urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Teganya Jean Léonard   |   26 Nov 2026

  • Perezida Kagame yaburiye urubyiruko ko Nibadakemura ibibazo byarwo ko bazahora mu buzima bwo kwitotomba   |   25 Nov 2026

  • Perezida Ndayishimiye yiswe kirogorogo na bagenzi be muri CNDD FDD kubera kuvuga byinshi atatekerejeho   |   24 Nov 2026

  • BURUNDI: Urupfu rw’abarwanashyaka 31 ba CNDD-FDD i Busoni rwibajije byinshi ku mutekano w’abaturage n’inshingano z’ubuyobozi   |   18 Nov 2026

  • Perezida Paul Kagame yakurikiwe umukino ikipe y’igihugu ya Mali yatsindiyemo u Rwanda ibona itike ya CAN 2027   |   18 Nov 2026

You are at :Home»Amakuru»Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwimuye urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Teganya Jean Léonard

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwimuye urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Teganya Jean Léonard

RUSHYASHYA 26 Nov 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwimuye urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Teganya Jean Léonard, nyuma y’uko abamwunganira basabye igihe cyo kwiga dosiye no kuyiganiraho na we

Teganya yavukiye mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero mu Ugushyingo 1971. Akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo yigaga ubuvuzi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, animenyereza umwuga mu Bitaro bya Butare.

Muri Nyakanga 1994, Teganya yavuye mu Rwanda, anyura mu bihugu bitandukanye. Mu 1999 yageze muri Canada, asaba ubuhungiro ariko ntiyabuhabwa. Ni bwo yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari na ho yari akiri kugeza mu 2026.

Mu 2014, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasohoye impapuro zo kumuta muri yombi. Bwamushinje kuyobora abasirikare n’Interahamwe bajyaga gushakisha Abatutsi mu bitaro bya Butare, baba abarwayi cyangwa abahungiyemo, kugira ngo bicwe.

Teganya akekwaho icyaha cyo kwica nk’icyaha cya Jenoside, gusambanya ku gahato nk’icyaha cya Jenoside, icyaha cya Jenoside, gushishikariza gukora Jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu n’icyaha cyo gusambanya nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Me Gatera Gashabana na Me Uramije James ni bo bunganiraga Teganya uyu munsi. Me Buhuru Pierre Célestin na we uri mu bamwunganira, ntiyitabiriye.

Me Gatera yasabye ko urubanza rwa Teganya rwahabwa indi tariki, avuga ko batarabona umwanya wo kuganira n’umukiliya wabo ku bikubiye muri dosiye.

Uyu munyamategeko yavuze ko yabonye inyandikomvugo z’abatangabuhamya batanu, ariko atari yabona iy’ibisobanuro Teganya yatanze mu gihe cy’ibazwa.

Me Uramije yavuze ko yabonye dosiye ya Teganya ku mugoroba wo ku wa 25 Ugushyingo, agaragaza ko umukiliya we atarayibona, ko ibyo azi gusa ari ibyo yabajijwe nyuma yo gufatwa.

Uyu munyamategeko yavuze ko abunganira Teganya bakeneye umwanya wo gutegura neza uburyo bwo kwiregura. Yavuze ko urukiko rwemeye ubusabe bwabo bwo kwimura urubanza ntacyo rwaba rwishe.

Me Gatera yagaragaje ko afite urugendo rw’akazi kuva ku wa 30 Ugushyingo kugeza ku wa 6 Ukuboza 2026, asaba ko iburanisha ryashyirwa mu kindi cyumweru.

Ubushinjacyaha bwasubije ko umwe mu bunganira Teganya yari yarahawe dosiye mbere y’uko agezwa mu Rwanda, bityo ko bwumva urubanza rwaba nk’uko byateganyijwe cyangwa se rukimurirwa ku munsi ukurikiyeho.

Buti “Twe twumvaga ko bakagombye kuba dosiye bayizi ndetse bakaba barayiganiriye n’umukiliya wabo.”

Umushinjacyaha kandi yagaragaje ko kuba Me Gatera ateganya urugendo rw’akazi bidakwiye kuba impamvu yo kwimura urubanza, kuko Teganya yasigara yunganirwa na Me Buhuru na Me Uramije.

Yavuze ko dosiye bayifite, bityo ko badakwiye gutegereza ko Me Gatera abanza kuva muri misiyo kugira ngo babone kunganira Teganya.

Me Gatera yagaragaje ko bikwiye ko Teganya yunganirwa n’abanyamategeko be bose, agaragaza ko urubanza rw’uregwa rukomeye, bityo ko rusaba ubushishozi buhambaye.

Umucamanza yavuze ko ubushishozi buhambaye bukenewe cyane mu rubanza rwo mu mizi, anasobanura ko uru rubanza rushingiye ku kirego cyihutirwa cyatanzwe n’Ubushinjacyaha.

Me Gatera yavuze ko niba uregwa yifuza ko urubanza rwe rwimurirwa undi munsi, ari uburenganzira bwe, kabone n’iyo ikirego cyaba cyihutirwa.

Teganya we yabwiye urukiko ko yumva yaba yambuwe uburenganzira bwe bwo kunganirwa mu gihe yaburanishwa mu banyamategeko bamwunganira habuzemo umwe.

Ati “Ntabwo numva ukuntu Ubushinjacyaha buvuga ngo ushobora gukoresha uyu nguyu, mu gihe uyu nguyu atabonetse.”

Umucamanza yavuze ko urukiko rwemera ko Teganya afite uburenganzira bwo guhabwa umwanya wo kwiga kuri dosiye ye, asaba abanyamategeko be gufata umwanya, bakayigaho kugira ngo bazunganire umukiliya wabo basobanukiwe.

Yamenyesheje abanyamategeko ba Teganya n’Ubushinjacyaha ko urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwimuriwe tariki ya 30 Ugushyingo 2026, saa tatu za mu gitondo.

Teganya yagejejwe mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa 9 Ugushyingo 2026, nyuma yo koherezwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Akigera ku kibuga cy’indege, yahise atabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

2026-11-26
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Amayobera: Perezida Museveni yizeye Gen. kale Kayihura ariko ntiyizera urwego yamushinze

Amayobera: Perezida Museveni yizeye Gen. kale Kayihura ariko ntiyizera urwego yamushinze

Ubwanditsi 17 Nov 2017
Umuzindaro wa bene Mbonyumutwa Uwimana Nkusi Agnes Ugeze Aho Uvuga ko Abatutsi muri 1959 Bahunze u Rwanda kubera Ubwibone, Yavugirijwe induru n’Abakoresha imbuga nkoranyambaga

Umuzindaro wa bene Mbonyumutwa Uwimana Nkusi Agnes Ugeze Aho Uvuga ko Abatutsi muri 1959 Bahunze u Rwanda kubera Ubwibone, Yavugirijwe induru n’Abakoresha imbuga nkoranyambaga

Ubwanditsi 18 Aug 2021
Rwanda: A Servant Leader, population satisfaction and a people’s worldview

Rwanda: A Servant Leader, population satisfaction and a people’s worldview

Ubwanditsi 10 Mar 2016
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA Y’UWITWA HASINGIZWIMANA Jean Berchimas

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA Y’UWITWA HASINGIZWIMANA Jean Berchimas

Ubwanditsi 18 Oct 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CHAN: Ibihugu 3 muri ¼, 2 byarasezerewe, amakarita 2 atukura,… Ibimaze kuranga imikino 16 imaze gukinwa
IMIKINO

CHAN: Ibihugu 3 muri ¼, 2 byarasezerewe, amakarita 2 atukura,… Ibimaze kuranga imikino 16 imaze gukinwa

Ubwanditsi 24 Jan 2016
U Bufaransa: Umunyarwanda Samuel Baker yarohamye muri ‘piscine’ yitaba Imana
INKURU NYAMUKURU

U Bufaransa: Umunyarwanda Samuel Baker yarohamye muri ‘piscine’ yitaba Imana

Ubwanditsi 29 Dec 2018
Kenya yahagurukiye abanyamahanga batujuje ibyangombwa bashinjwa kwiba imirimo y’abanyagihugu
Mu Mahanga

Kenya yahagurukiye abanyamahanga batujuje ibyangombwa bashinjwa kwiba imirimo y’abanyagihugu

Ubwanditsi 22 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

05 Nov 2026
Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru