• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kenya yahagurukiye abanyamahanga batujuje ibyangombwa bashinjwa kwiba imirimo y’abanyagihugu

Kenya yahagurukiye abanyamahanga batujuje ibyangombwa bashinjwa kwiba imirimo y’abanyagihugu

Ubwanditsi 22 May 2018 Mu Mahanga

Abanyamahanga bakora mu gihugu cya Kenya bahawe iminsi 60 yo kuba bashyize mu buryo ibyangombwa bibemerera gukorera muri iki gihugu mu gihe guverinoma yatangije umukwabu wo gushaka abanyamahanga bakorera mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Minisitiri w’umutekano, Fred Matiang’i, avuga ko guverinoma yiyemeje kwirukana abanyamahanga bakorera muri Kenya badafite ibyangombwa kuko ngo ari ikibazo ku mutekano ndetse bakaba batishyura imisoro bakongeraho kwiba imirimo y’abaturage ba Kenya.

Igenzura rigiye gukorwa mu minsi 60 iri mbere rikazafasha igihugu kwikiza abakozi b’abanyamahanga bakorera muri Kenya nta byangombwa bafite nyuma yo kubaha igihe cyo kubishaka. Abazananirwa kubikora muri icyo gihe bazafungwa nk’uko bitangazwa na minisitiri Matiang’i.

Iyi nkuru dukesha Africanews iravuga ko guverinoma ya Kenya ivuga ko yatanze ibyangombwa byo gukorera muri iki gihugu 34,000, ariko hakaba hari abakozi b’abanyamahanga basaga 100 bahakorera.

Urwego rwa serivisi zishinzwe abinjira n’abasohoka zizatangira iyi mirimo kuwa mbere, zizajya ziha abakozi b’abanyamahanga uruhushya rwo gukorera mu gihugu rukoze mu ikoranabuhanga mu rwego rwo kwihutisha imirimo no kugabanya akazi k’impapuro.

Abapolisi bakazahabwa ibikoresho bibafasha kumenya niba uruhushya ari umwimerere rutariganwe.

Abakozi b;’abanyamahanga batazuzuza ibisabwa mu gihe cy’amezi abiri ari imbere, bazafatwa basubizwe mu bihugu byabo nk’uko ubuyobozi bwa Kenya buvuga.

Minisitiri Matiang’i wafunguraga ibiro bizajya bigenzura za passports n’impushya (permits) I Nairobi, yanahishuye ko guverinoma ya Kenya irimo guteganya gukora umushinga w’itegeko rivuga ko abazanyamahanga bazajya bajya gusubizwa iwabo ari bo bazajya biyishyurira urugendo.

Ni mu gihe ngo kuri ubu Guverinoma ya Kenya itakaza buri mwaka miliyoni 360 z’Amashilingi ya Kenya (angana na miliyoni 3,6$) ku matike y’indege zisubiza iwabo abanyamahanga batujuje ibyangombwa.

2018-05-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Avuga kuri Rugwabiza Perezida Kagame Ati “Ni ukuvuga ngo…mu gihe yaje nka hano aje mu kiruhuko agakubitana na cabinet azajya ayitabira atubwira iby’aho avuye.”

Avuga kuri Rugwabiza Perezida Kagame Ati “Ni ukuvuga ngo…mu gihe yaje nka hano aje mu kiruhuko agakubitana na cabinet azajya ayitabira atubwira iby’aho avuye.”

Ubwanditsi 07 Oct 2016
Abagabo babiri bo muri Uganda bashinjwa kubangamira umudendezo w’ u Rwanda

Abagabo babiri bo muri Uganda bashinjwa kubangamira umudendezo w’ u Rwanda

Ubwanditsi 02 Oct 2017
Iby’abapfu biribwa n’abapfumu koko: Nahimana Thomas yongeye gukusanya imisanzu y’ibigarasha n’interahamwe ngo aje kuba Perezida w’u Rwanda!

Iby’abapfu biribwa n’abapfumu koko: Nahimana Thomas yongeye gukusanya imisanzu y’ibigarasha n’interahamwe ngo aje kuba Perezida w’u Rwanda!

Ubwanditsi 09 Nov 2023
Jean Claude Hérault wabaye umuyobozi mukuru w’isiganwa rya Tour Du Rwanda mu gihe cy’imyaka 8 yitabye Imana azize Koronavirusi.

Jean Claude Hérault wabaye umuyobozi mukuru w’isiganwa rya Tour Du Rwanda mu gihe cy’imyaka 8 yitabye Imana azize Koronavirusi.

Ubwanditsi 16 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame avuye  munama  itumirwamo Abanyapolitike bavuga rikijyana ku Isi
UBUKUNGU

Perezida Kagame avuye munama itumirwamo Abanyapolitike bavuga rikijyana ku Isi

Ubwanditsi 29 Jan 2016
Inzu ya Depite Nkusi yaraye ifashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka
Mu Mahanga

Inzu ya Depite Nkusi yaraye ifashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka

Ubwanditsi 06 Jun 2016
Manchester City izahura na Tottenham ku munsi wa mbere wa shampiyona y’u Bwongereza ya 2021-2022 – Uko amakipe yose azahura
Amakuru

Manchester City izahura na Tottenham ku munsi wa mbere wa shampiyona y’u Bwongereza ya 2021-2022 – Uko amakipe yose azahura

Ubwanditsi 17 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru