• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago   |   07 Aug 2026

  • Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia   |   06 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»U Rwanda rwamaganye inkunga Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe uteganyiriza ingabo za SADC ziri muri Kongo, kuko izatuma ibintu birushaho kudogera

U Rwanda rwamaganye inkunga Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe uteganyiriza ingabo za SADC ziri muri Kongo, kuko izatuma ibintu birushaho kudogera

Ubwanditsi 04 Mar 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Nyuma y’aho bimenyekaniye ko Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe uteganya gutera inkuga ingabo za SADC zirwana mu burasirazuba bwa Kongo-Kinshasa, Guverinoma y’u Rwanda yandikiye Perezida wa Komisiyo y’uwo Muryango, imugaragariza ko mu gihe koko iyo nkunga yaba itanzwe, wakwitegura ko amahoro azarushaho kuba kure nk’ukwezi muri Kongo, amaraso akarushaho kumeneka muri icyo gihugu.

Ubwo bufasha ngo bwaba buje gushyira imbere intambara, no kuburizamo inzira y’ibiganiro iteganyijwe mu myanzuro ya Luanda na Nairobi.

Muri iyo baruwa ndende yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Vincent Biruta, u Rwanda ruributsa ko gufasha SADC irwana ku ruhande rwa Leta ya Kongo, ntaho byaba bitaniye no gushyigikira byeruye abajenosideri ba FDLR, dore ko nta n’uwabatandukanya n’igisoda cya Kongo.

Bamwe mu Ngabo zatsinzwe bakomereje muri FDLR

Hibukijwe kandi ko izo nkoramaraso ziri mu mugambi umwe n’ubutegetsi bwa Kongo n’ubw’u Burundi, bwivugiye ku mugaragaro ko buzashoza intambara yo guhirika Guverinoma y’u Rwanda.

Byongeye, nk’uko iyo baruwa ibisobanura, Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe uramutse ufashije ingabo za SADC ziri muri Kongo, waba uguye mu mutego nk’uwo Umuryango Mpuzamahanga wamaze kugwamo, kuko ukomeje kwirengagiza umuzi nyakuri w’ibibazo byateje intambara muri Kongo.

Ntiwigeze uha agaciro irimburwa ry’Abatutsi b’Abanyekongo, ukomeza kwica amatwi imbere y’ikibazo cy’ibihumbi n’ibihumbi by’ impunzi z’Abanyekongo zinyanyagiye muri aka karere, mu Rwanda honyine hakaba hari izibarirwa mu bihumbi 100, zabujijwe gusubira mu gihugu cyazo, dore imyaka irakabakaba 30.

Uwo Muryango Mpuzamahanga kandi wavuniye ibiti mu matwi igihe cyose wagaragarijwe impungenge z’u Rwanda, ruhangayikishijwe n’umutekano warwo kubera imitwe nka FDLR, FLN, n’iyindi y’abagizi ba nabi, ihora igambiriye kuwuhungabanya, ibishyigikiwemo na Kongo ndetse n’u Burundi.

Mu kugaragaza amakosa yakomeje gukorwa mu gushakira igisubizo ikibazo cya Kongo, Guverinoma y’u Rwanda yibukije ko mu mwaka wa 2013, SADC nabwo yarwanyije umutwe wa M23 yibeshya ko ikibazo cyayo cyarangizwa n’intambara, bikaba biteye impungenge kuba n’ubu iyo SADC itarabona ko umuti urambye atari ukwatsa umuriro, ko ahubwo ari ibiganiro hagati y’Abanyekongo ubwabo.

Guverinoma y’u Rwanda yasabye Perezida w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, gukoresha ububasha afite, akumvisha ubutegetsi bwa Kongo n’ababushyigikiye gukurikiza inama bugirwa n’ abantu banyuranye, ikemera kwicarana n’abo bahanganye, bagamije gukemura ibibazo babihereye mu mizi.

Twibutse ko kuri uyu wa mbere tariki 04 Gashyantare 2024, Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano mu Muryango w’Afrika Yunze Ubumwe kagombaga guterana hifashishijwe ikoranabuhanga. Imwe mu ngingo nyamukuru zagombaga kwigwa, kwari ukunoza uwo mugambi wo gutera inkunga ingabo za SADC ziri mu ntambara muri Kongo.

Kuba u Rwanda rutaramenyeshejwe iby’iyo nama, kandi ari rumwe mu mpande zirebwa n’ibibera mu burasirazuba bwa Kongo, nabyo ni ibyo kwibazaho.

2024-03-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umujenosideri Isaac Kamali yatangiye gukurikiranwa nubucamanza bwo mu Bufaransa.

Umujenosideri Isaac Kamali yatangiye gukurikiranwa nubucamanza bwo mu Bufaransa.

Ubwanditsi 17 Sep 2021
Perezida Museveni ati kuba Perezida igihe kinini si kibazo! Ahubwo niki wagejeje ku banyagihugu igihe uba umaze uri Perezida

Perezida Museveni ati kuba Perezida igihe kinini si kibazo! Ahubwo niki wagejeje ku banyagihugu igihe uba umaze uri Perezida

Ubwanditsi 08 Jun 2017
Hatahuwe  umugambi  wajyanye muri Uganda, La Forge Fils Bazeye  n’ushinzwe ubutasi muri FDLR

Hatahuwe umugambi wajyanye muri Uganda, La Forge Fils Bazeye n’ushinzwe ubutasi muri FDLR

Ubwanditsi 19 Dec 2018
Abajenosideri  Protais Mpiranya, Fulgence Kayishema na nagenzi babo, nibashake bazihishe munsi y’urutare bazashakishwa uruhindu kugeza bafashwe

Abajenosideri Protais Mpiranya, Fulgence Kayishema na nagenzi babo, nibashake bazihishe munsi y’urutare bazashakishwa uruhindu kugeza bafashwe

Ubwanditsi 05 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

As Muhanga ihesheje APR igikombe cya shampiyona itsinda Rayon Sports
IMIKINO

As Muhanga ihesheje APR igikombe cya shampiyona itsinda Rayon Sports

Ubwanditsi 08 Jul 2016
Muri guverinoma ya Thomas Nahimana bikomeje kuba  “urudubi “
INKURU NYAMUKURU

Muri guverinoma ya Thomas Nahimana bikomeje kuba “urudubi “

Ubwanditsi 02 May 2018
Ferwafa yabwiwe na Minisiteri ya Siporo ko imikino yaberaga kuri sitade Amahoro ihagarikwa kuko ikibuga cyangijwe n’imikino ya shampiyona.
Amakuru

Ferwafa yabwiwe na Minisiteri ya Siporo ko imikino yaberaga kuri sitade Amahoro ihagarikwa kuko ikibuga cyangijwe n’imikino ya shampiyona.

Ubwanditsi 12 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru