• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu irushanwa ryateguwe na FERWABA, UR, Ecole Secondaire St Bernadette Kamonyi ndetse zatwaye imidali muri 3×3 Challenge

Mu irushanwa ryateguwe na FERWABA, UR, Ecole Secondaire St Bernadette Kamonyi ndetse zatwaye imidali muri 3×3 Challenge

Ubwanditsi 26 Oct 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuwa Gatandatu tariki 23/10/2021, kuri Sitade Amahoro i Remera, hasojwe irushanwa ry’umukino wa Basketball ikinwa n’abakinnyi batatu kuri batatu ryiswe “FERWABA 3X3 ELITE CHALLENGE”.

Iri rushanwa ryateguwe n’ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino w’intoki rya Basketball “FERWABA”, kubufatanye na Rwanda Wheelchair Basketball Federation (RWBF), ryari ryahuje amakipe y’abakina basketball bahagaze ndetse n’ay’abantu bafite ubumuga bakina bicaye mu tugare uzwi nka “Wheelchair Basketball”, akaba ari mu rwego rwo kudaheza abantu bafite ubumuga cyane ko nabo bakina basketball (INCLUSIVE SPORTS).UKO IRUSHANWA RYAGENZE:

 

Mu bagabo ahari hitabiriye amakipe 16, aho yari agabanyije mu matsinda 4, barahuye hagati yayo maze iya mbere muri buri tsinda ibona itike ya 1/2.

Mu mikino ya 1/2 yabaye; LDK yabaye iya mbere mu itsinda B, yatsinze SHOOT 4 STARS yabaye iya mbere mu itsinda A, ku manota 17 kuri 16.

Ku rundi ruhande, UR (A) yabaye iya mbere mu itsinda D, CBT yabaye iya mbere mu itsinda C, ku manota 12-08.

Ku mukino wa nyuma, UR (A) yaje gutsinda LDK ku manota 14 kuri 05. Ni mu gihe CBT yaje kwegukana umwanya wa 3 itsinze Shoot 4 Stars ku manota 6-3.

Mu bagore ahari hitabiriye amakipe 10, agashyirwa mu matsinda abiri, aho yagiye ahura hagati yayo amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda abona itike ya 1/2.

Muri 1/2, GS Marie Reine Rwaza yabaye iya mbere mu itsinda A, yatsinze na APR yabaye iya kabiri mu itsinda B, ku manota 06-04.

Mu wundi mukino wa 1/2, UR (B)yabaye iya mbere mu itsinda B, yatsinzwe na ESB Kamonyi yabaye iya kabiri mu itsinda A, ku manota 10-09.

Ku mukino wa nyuma, ES.B Kamonyi yatsinze GS Marie Reine Rwaza ku manota 15-12.

Ni mu gihe UR (B) yaje kwegukana umwanya wa 3 itsinze APR ku manota 13-08.

Muri Wheelchair Basketball, hari hitabiriye amakipe 4 yose maze ahura hagati yayo nyuma hakorwa urutonde.

Muri 1/2, ikipe ya mbere yahuye n’iya kane (1 vs 4), iya kabiri ihure n’iya gatatu (2 vs 3).

Ikipe y’Indangamirwa (Team Basile), yabaye iya mbere itsinze Inganizi (Team Hashim), ku manota 4-2 naho
Indatwa (Team Meschack)
yegukana umwanya wa 3 itsinze Ingeri (Team Slim)
ku manota 6-5.

Mu bihembo bizatanzwe; ikipe ya mbere mu bagabo n’abagore yahawe imidari ya zahabu ndetse n’inkweto za siporo, iya kabiri ihabwe iya imidari ya argent iya gatatu ihabwa imidari ya Bronze.

Mu cyiciro cy’abafite ubumuga (Wheelchair Basketball), ikipe yabaye iya mbere yahawe imidari ya zahabu, umupira wo gukina ndetse n’inkweto za siporo, iya kabiri yahawe imidari ya argent n’umupira wo gukina naho iya gatatu ihabwa imidari ya Bronze n’umupira wo gukina.

2021-10-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Indorerezi zirenga 1800 ziri gukurikirana itora rya Perezida wa Repubulika

Indorerezi zirenga 1800 ziri gukurikirana itora rya Perezida wa Repubulika

Ubwanditsi 04 Aug 2017
Ibyavuye mu nama y’abayobozi bakuru b’ingabo za Congo FARDC yitabiriwe na FDLR byamenyekanye

Ibyavuye mu nama y’abayobozi bakuru b’ingabo za Congo FARDC yitabiriwe na FDLR byamenyekanye

Ubwanditsi 15 Nov 2022
Ndayishimiye yazanye imikorere mibi mu Muryango w’Ubumwe bw’Afurika

Ndayishimiye yazanye imikorere mibi mu Muryango w’Ubumwe bw’Afurika

RUSHYASHYA 28 Mar 2026
Min. Ndimubanzi yatunguwe no kumva ikibazo cy’ibiryo bihabwa abarwayi bo muri Faisal

Min. Ndimubanzi yatunguwe no kumva ikibazo cy’ibiryo bihabwa abarwayi bo muri Faisal

Ubwanditsi 20 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rulindo: Umugabo w’imyaka 22 yishe umugore we w’imyaka 30 amukebye ijosi nawe ariyahura bapfa amafaranga y’ubukwe
ITOHOZA

Rulindo: Umugabo w’imyaka 22 yishe umugore we w’imyaka 30 amukebye ijosi nawe ariyahura bapfa amafaranga y’ubukwe

Ubwanditsi 23 May 2017
U Rwanda rwatanze umusanzu mu kwakira zimwe mu impunzi zagizwe abacakara muri Libya
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda rwatanze umusanzu mu kwakira zimwe mu impunzi zagizwe abacakara muri Libya

Ubwanditsi 22 Nov 2017
FERWAFA yatangaje urutonde rw’abaninnyi b’Amavubi bitegura gukina na Benin na Afurika y’Epfo hashakwa itike y’igikombe cy’Isi 2026
Amakuru

FERWAFA yatangaje urutonde rw’abaninnyi b’Amavubi bitegura gukina na Benin na Afurika y’Epfo hashakwa itike y’igikombe cy’Isi 2026

Ubwanditsi 01 Oct 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru