• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yahuye na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron
c

Perezida Kagame yahuye na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron

Ubwanditsi 26 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, bahuriye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Kagame na Macron bahuye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Nzeri 2018 nyuma y’ibiganiro byahuje abakuru b’ibihugu bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iri kuba ku nshuro ya 73.

Urubuga rwa Twitter rwa Perezida Kagame ntirwatangaje ibyo abayobozi bombi baganiriyeho.

Muri Gicurasi 2018, Perezida Kagame yasuye u Bufaransa anagirana ibiganiro na Emmanuel Macron ku birebana n’ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga, ubuzima n’umubano hagati y’ibihugu byombi.

Uru ruzinduko rwagaruriye agahenge umubano w’ibihugu byombi warimo ikizinga gishingiye ku ruhare u Rwanda rushinja u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gukingira ikibaba abayigizemo uruhare bucumbikiye.

Rwemerejwemo ko u Bufaransa bushyigikiye kandidatire ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Mushikiwabo Louise uhatanye n’Umunya-Canada, Michaëlle Jean ku mwanya w’Ubunyamabanga bw’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).

Amatora azabera mu nama ya OIF izateranira i Erevan muri Arménie ku wa 11-12 Ukwakira 2018.

Kandidatire ya Mushikiwabo yanashyigikiwe n’ibihugu byo muri Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’ibindi yasuye mu mpande zitandukaye z’Isi abigaragariza imigabo n’imigambi ye.

Imishinga Mushikiwabo ashyize imbere ikubiye mu nkingi enye zirimo kuzamura Ururimi rw’Igifaransa, guhanga imirimo mu rubyiruko, kongerera Umuryango wa Francophonie icyizere ugirirwa no gusangizanya ubunararibonye.

Biteganyijwe ko Mushikiwabo azanitabira Inteko Rusange ya Loni mu gukomeza kwiyegereza abakuru b’ibihugu no gushaka amajwi azamwicaza muri OIF mu myaka ine iri imbere.

Iyi nama iri kubera i New York, ku wa 26 izibanda ku ngingo yo kurwanya igituntu nk’uko byemejwe n’ibihugu by’ibinyamuryango muri Gashyantare uyu mwaka. Ku wa 27 Nzeri 2018 abakuru b’ibihugu bazasuzuma intambwe yatewe mu kwirinda no kugenzura indwara zitandura.

Perezida Kagame ubwo yahuraga na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron

Perezida Macron yahuye na Mushikiwabo uri kwiyamamariza kuyobora OIF

Abakuru b’ibihugu bagiranye ibiganiro

Amafoto: Village Urugwiro

2018-09-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Menya ubwambuzi bwa Rene Mugenzi guhera mu mwaka wa 2000 kugeza umugore amutaye akishumbusha Denise Zaneza; yashakishijwe nabo yambuye abeshya ko Leta y’u Rwanda imushaka

Menya ubwambuzi bwa Rene Mugenzi guhera mu mwaka wa 2000 kugeza umugore amutaye akishumbusha Denise Zaneza; yashakishijwe nabo yambuye abeshya ko Leta y’u Rwanda imushaka

Ubwanditsi 26 Oct 2020
Minisitiri Musoni James yakuwe muri guverinoma

Minisitiri Musoni James yakuwe muri guverinoma

Ubwanditsi 06 Apr 2018
Ibyo wamenya kuri Minisitiri w’Intebe mushya wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed ufite umwihariko

Ibyo wamenya kuri Minisitiri w’Intebe mushya wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed ufite umwihariko

Ubwanditsi 31 Mar 2018
Ari Umunyamabanga Wa Leta Evode Uwizeyima Na Victoire Ingabire Ni Inde Wigiza Nkana?

Ari Umunyamabanga Wa Leta Evode Uwizeyima Na Victoire Ingabire Ni Inde Wigiza Nkana?

Ubwanditsi 19 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amateka ya Étienne Tshisekedi  waharaniye kuba Perezida wa  RDC kugeza apfuye
Mu Rwanda

Amateka ya Étienne Tshisekedi waharaniye kuba Perezida wa RDC kugeza apfuye

Ubwanditsi 02 Feb 2017
Evode Imena yagizwe umwere
Mu Rwanda

Evode Imena yagizwe umwere

Ubwanditsi 07 Dec 2017
Nyuma yo gukubitana  amakofe  n’ umugabo we Umuhanzi kazi Fille agiye kwibaruka
IMIKINO

Nyuma yo gukubitana amakofe n’ umugabo we Umuhanzi kazi Fille agiye kwibaruka

Ubwanditsi 27 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru