• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ibyinshi utari uzi kuri FDLR ifata urugero kuri Hitler

Ibyinshi utari uzi kuri FDLR ifata urugero kuri Hitler

Ubwanditsi 21 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Igitabo cyasohokeye mu Budage mu 2016 gishingiye ku nyandiko z’urubanza rwabereye i Stuttgart mu Budage rw’abari abayobozi ba FDLR, cyagaragaje byinshi kuri uyu mutwe wokamwe n’ikibi ndetse n’ubugambanyi bwa bimwe mu bihugu ufata nka Se wo muri batisimu.

Iyi nyandiko y’amapaji hafi 600 yakuwe mu nyandiko zakoreshejwe mu rubanza hagati ya 2011-2015, i Stuttgart rwa Ignace Murwanashyaka, wari Perezida wa FDLR na Straton Musoni, wari umwungirije bombi bahamwe n’ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu muri Congo.

Muri Mata uyu mwaka, Murwanashyaka yaguye muri gereza z’iki gihugu aho yari ari kurangiriza igihano cye cy’igifungo cy’imyaka 13 naho Musoni akatirwa imyaka umunani.

Aya makuru yagizwe ibanga yasohowe n’ikinyamakuru La Libre Afrique.be, agaragaza ibiteye ubwoba n’ubukana bw’ibyaha umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera muri Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Congo.

Imiterere ya FDLR

FDLR ni umutwe ugizwe na bamwe mu ntagondwa z’Abahutu zasize zikoze Jenoside mu Rwanda muri Mata 1994 ubuzima bw’Abatutsi basaga miliyoni imwe bukahatikirira.

Abayigize babanje gushinga umutwe witwaga RDR, uza kuvamo ALIR ya mbere na ALIR ya kabiri, bamwe bajya mu Majyepfo ya Congo abandi baguma muri Kivu, baza kongera guhura. Baje no kugenda batatana bajya muri CNRD na RUD-Urunana.

Iyi ALIR niyo yari iyobowe na Gen Paul Rwarakabije wahise uba Umuyobozi wa FDLR nyuma yo kwihuza kw’iyo mitwe, akaza kuva kuri uwo mwanya mu 2003 atahutse, asigira inkoni y’ubutware Mudacumura wishwe muri iki cyumweru.

Uyu mutwe ubarizwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu ntangiro za 2000 aho bivugwa ko washinze ibirindiro kuva tariki ya 20 Nzeli uwo mwaka.

Igitabo kigaragaza neza imiterere ya FDLR n’imigambi yayo yo kuyobora u Rwanda, akaba ari ko abayoboke bayo babyizera ko bazarwigarurira.

Uyu mutwe washinze ibirindiro by’ubuyobozi muri Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’ahandi ku Isi, bihuza abayoboke bawo. Buri wese mu bagize FDLR agomba kwaka urwandiko rw’inzira ‘Laisser-passer’, rwo kuva aho aba ajya ahandi yewe no kujya ku isoko, agomba kwerekana urwandiko kuri za bariyeri zigenzurwa na FDLR muri Kivu.

Niba umusirikare yoherejwe mu isoko, umugore we n’abana bagomba gusigara ahongaho nk’abafashwe bunyago.

Byose biba bibaze. Urutonde rw’abarwanyi n’amazina yabo mu mibare ikurikiranye, nimero iranga imbunda zabo n’umubare w’amasasu bahawe ndetse n’intebe zabo, uburiri n’amakaramu.

Nubwo bashinjwa ibibi byose muri Congo, bo bibona nk’abatorewe kurwana intambara ntagatifu.

Kwigarurira u Rwanda

FDLR ni umutwe ufite uruhande rwa politiki n’urwa gisirikare. Ishami rya gisirikare ryitwa FOCA, rifite inshingano ya mbere yo kwigarurira u Rwanda mu buryo n’inzira zose zishoboka, rikaba ryari riyobowe na Gen Sylvestre Mudacumura w’imyaka 65, wahoze mu barinda Perezida Habyarimana.

Bitandukanye n’indi mitwe y’abarwanyi ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru, FDLR ifite ishuri rya gisirikare mu buhungiro, usanga barize ibya gisirikare. Uyu mutwe wamaze igihe kinini ufashwa n’uwahoze ayoboye urwego rw’iperereza mu Burundi, Gen Adolphe Nshimirimana, wishwe mu 2015.

Abanditsi bagaragaza ko abayobozi b’igisirikare muri FDLR bafite imitungo myinshi i Bujumbura. Bashoye imari cyane mu bwubatsi n’amahoteli muri Goma, mu Burundi, Uganda, Centrafrique no muri Congo-Brazzaville.

Ubucuruzi bwa Zahabu, imisoro, gushimuta

Igitabo kivuga kandi ko akenshi zahabu n’andi mabuye y’agaciro acuruzwa akaguranwa ibiribwa bitera mu mashyamba aba barwanyi babamo. Bakusanya kandi imisoro ku bicuruzwa mu masoko, iyi yiyongera ku yindi baka mu izina rya leta ya Congo, ibyo binjije bakabigabana n’abayobozi b’uduce.

Abanditsi b’igitabo bavuga ko kuva mu 2015, abarwanyi ba FDLR muri Gicurasi 2018 bashimuse abakerarugendo b’Abongereza bagasaba ibihumbi 200 by’amadolari. Kugeza ubu abagera kuri 535 barashimuswe hagati ya Gicurasi 2017 na Gicurasi 2018, abantu ntibagenda nijoro ndetse bavuye mu mirima yabo.

Kuva mu mpera za 2017, FDLR muri Kivu y’Amajyaruguru yihuje n’Abahutu bo muri Congo, mu rugamba rwo kwigarurira agace k’aba- Nandes.

Kwiyumvamo cyane u Budage

Abanditsi kandi bagaragaje ko FDLR yibona cyane mu Budage. Iki gihugu cyagiranye umubano n’u Rwanda kuva mu gihe cy’ubwigenge by’umwihariko abo muri Kiliziya Gatolika ba CDU du Bade Würtenberg ndetse na Rhénanie-Palatinat.

Iki gitabo kigaragaza neza uburyo ntacyo u Budage bwakoze ubwo bwabwirwaga ko harimo gutegurwa jenoside ndetse no mu gihe Loni yabusabaga ubufasha mu ntangiriro ya Jenoside bukanga kwakira Abatutsi bahungaga ubwo bwicanyi.

Cyerekana kandi uko FDLR isingiza ingabo z’Abadage zitwa Wehrmacht, [iri zina ryaryitwaga ku bwa Hitler], atari iz’ubu zitwa Bundeswehr [ingabo za rubanda nk’uko ubu zitwa].

Wehrmacht na SS [umutwe udasanzwe wa Hitler], niwo utangwaho urugero mu mashuri ya gisirikare ya FDLR nk’abari bafite ikinyabupfura. Hitler, Goebbels na Himmler, mu maso yabo babonwa nk’abasirikare badasanzwe babayeho mu mateka.

Mu Budage aho Murwanashyaka wayoboye FDLR yabaga, uyu mutwe uhabona nk’igihugu cyawo cya kabiri. Ubwo Angela Merkel yatorwaga nka chancelière mu 2005, FDLR bateguye imyiyereko mu ishyamba rya Kivu yo kubyishimira.

Bose kandi bakurikirana uko amakipe muri shampiyona y’u Budage yitwaye, aho usanga bafana VfB Stuttgart cyangwa Bayern de Munich.

FDLR irashaka ubufasha bwa Kinshasa

Muri Congo, FDLR yumva ko leta igomba kubafasha kwigarurira u Rwanda kuko bafashije Laurent Desire Kabila ndetse n’umuhungu we mu bya gisirikare.

FDLR ifite ba maneko hose mu buyobozi bwa Congo, kugeza no mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, by’umwihariko bakaba babafite i Goma. Ibi bisobanura ubwoba abanye-Congo bagize ubwo bangaga gutanga ubuhamya mu rubanza rw’abayobozi ba FDLR mu Budage. Aho byari kuba byiza ko umutangabuhamya yicwa aho kugira ngo umujyi ugabweho ibitero.

Tanzania ni icyitso

Igitabo kigaragaza neza umubano wa FDLR n’umuyobozi wayo muri Kivu y’Amajyepfo, Col Hamada na Salama Kikwete, umugore w’uwahoze ari Perezida wa Tanzania.

Igitabo kivuga ko Hamada ari umwe mu ihuriro rya Faustin Twagiramungu Théogène Rudasingwa, wahoze muri RNC ndetse n’abayobozi bakuru muri FDLR ari bo; Mudamucura, Byiringiro na Pacifique Ntawunguka ‘Omega’.

Ibiganiro by’iyi mitwe uko ari itatu byaberaga muri Tanzania kuko Hamada na Wilson Irategeka, uyobora CNRD yiyomoye kuri FDLR, bafite pasiporo z’iki gihugu, aba bakaba barihuje na Twagiramungu.

Uku kuba icyitso kwa Tanzania, kwatumye uwayiyoboraga Kikwete asaba u Rwanda ko rushyikirana na FDLR kugira ngo mu Burasizuba bwa Congo-Kinshasa haboneke umutekano.

Ibi byatewe utwatsi n’abayobozi bakuru b’u Rwanda bavuga ko ibiganiro na FDLR bidashoboka kandi bitazigera bibaho kuko ari inkoramaraso zasize zishe bunyamaswa inzirakarengane z’Abatutsi zisaga miliyoni imwe muri 1994.

2019-09-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyuze mu ijoro ry’Icuraburindi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Nibo bonyine bafite ubushobozi bwo kutubabarira. Dusabye iyo mpano y’imbabazi”  – Perezida Emmanuel Macron.

Abanyuze mu ijoro ry’Icuraburindi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Nibo bonyine bafite ubushobozi bwo kutubabarira. Dusabye iyo mpano y’imbabazi” – Perezida Emmanuel Macron.

Ubwanditsi 27 May 2021
Burundi: Nzopfabarushe wavuze ko abarwanya Leta bazicwa bakajugunywa mu kiyaga yafunguwe

Burundi: Nzopfabarushe wavuze ko abarwanya Leta bazicwa bakajugunywa mu kiyaga yafunguwe

Ubwanditsi 22 Jun 2018
Umunyarwenya Anne Kansiime ari mu byishimo byinshi byo kwitegura kwibaruka imfura ye.

Umunyarwenya Anne Kansiime ari mu byishimo byinshi byo kwitegura kwibaruka imfura ye.

Ubwanditsi 16 Apr 2021
Perezida Kagame yakanguriye Abatuye Iburasirazuba gutinyuka gusohokera muri EPIC Hotel

Perezida Kagame yakanguriye Abatuye Iburasirazuba gutinyuka gusohokera muri EPIC Hotel

Ubwanditsi 02 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yagaragaje ko kwigira kwa Afurika bishoboka
POLITIKI

Perezida Kagame yagaragaje ko kwigira kwa Afurika bishoboka

Ubwanditsi 03 Jul 2017
Icyo abanya Kigali bavuga kuri Coup d’ Etat yakorewe Kayumba muri RNC
ITOHOZA

Icyo abanya Kigali bavuga kuri Coup d’ Etat yakorewe Kayumba muri RNC

Ubwanditsi 07 Jul 2016
Hahishuwe Impamvu yisezererwa rya IGP Kale Kayihura
INKURU NYAMUKURU

Hahishuwe Impamvu yisezererwa rya IGP Kale Kayihura

Ubwanditsi 05 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru