• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Amashirakinyoma ku impamvu y’isubikwa ry’inama ya Perezida Kagame na Tshisekedi

Amashirakinyoma ku impamvu y’isubikwa ry’inama ya Perezida Kagame na Tshisekedi

Ubwanditsi 16 Dec 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Abayobozi mu gihugu cya Congo bakomeje kuyobya uburari mu bitangazamakuru ku mpamvu nyamukuru yatumye inama yagombaga guhuza Perezida Tshisekedi na mugenzi we wa Congo Tshisekedi bahujwe na Perezida w’Angola. Ku wa 15 Ukuboza 2024, Perezida wa Congo Félix Antoine Tshisekedi akigera i Luanda, nta minota yashize ibiro bye bihita bitangaza ko inama yari kumuhuza na Perezida Kagame isubitswe.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko ibyatangajwe n’iki gihugu ari ibinyoma byambaye ubusa kandi ukuri kwabyo kwigaragaza.

Congo yagaragaje ko ingingo yo kuganira mu buryo butaziguye na M23 yazamuwe n’u Rwanda ku wa 14 Ukuboza 2024, habura umunsi umwe ngo abakuru b’ibihugu byombi bahure.

Itangazo u Rwanda rwasohoye ku wa 15 Ukuboza risobanura neza ko iyo nama yarangiye nta mwanzuro ufatika ugezweho kuko RDC yanze ibiganiro na M23, bituma inama y’abakuru b’ibihugu isubikwa kuko nta masezerano y’amahoro yari kuba agisinywe.

Minisitiri Nduhungirehe abinyujije kuri X yagaragaje ko ibyo itangazo rya Perezidansi ya RDC rivuga ari ikinyoma cyambaye ubusa kuko “ikibazo cya M23 cyatangiye kuganirwaho mu biganiro bya Luanda kitazamuwe n’u Rwanda, ahubwo bitangijwe n’umuhuza [Angola] wari wateguye imbanzirizamushinga y’amasezerano y’amahoro akayagaragariza abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na RDC ku wa 11 na 12 Kanama 2024.”

Ibi byakurikiwe n’uko umuhuza muri ibi biganiro ari we Angola yatumiye itsinda ry’abo muri M23 hagati ya 31 Kanama na tariki 3 Nzeri 2024 i Luanda, ryitaba riyobowe n’Umunyamabanga Mukuru wayo, Benjamin Mbonimpa, asobanura mu buryo burambuye impamvu za politike zatumye begura intwaro.

Ati “Mu nama ya kane yo ku rwego rwa ba Minisitiri yabaye ku wa 14 Nzeri 2024 i Luanda, u Rwanda rwagaragaje ko rwifuza ko habaho ibiganiro bya politike hagati ya RDC n’umutwe wa M23, hagamijwe gushaka umuti urambye w’intambara, kandi icyo cyifuzo cyanditswe gutyo mu myanzuro y’iyo nama.”

Mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa 26 Ugushyingo 2024 ikibazo cy’ibiganiro hagati ya RDC na M23 cyongeye kuganirwaho hagati ya ba Minisitiri batatu b’Ububanyi n’Amahanga (u Rwanda, Angola, RDC); ku musozo umuhuza asaba itsinda ry’u Rwanda gutanga mu buryo bwanditse uko uwo mwanzuro waba umeze.

Ku munsi wakurikiyeho, ku wa 27 Ugushyingo 2024 u Rwanda rwoherereje umuhuza inyandiko rwasabwe igira iti “Guverinoma ikwiye kugirana ibiganiro bya politike bitaziguye na M23 hagamijwe gushaka gushaka igisubizo kirambye cy’intambara bakagikemura bagihereye mu mizi.”

Ku wa 28 Ugushyingo 2024 umuhuza yabwiye ba Minisitiri b’u Rwanda na RDC ko “na Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço yahamije ko igika kivuga kuri M23 ari cyo kibazo gikomeye cyasigaye kigomba gukemurwa mu mbanzirizamushinga y’amasezerano y’amahoro.”

Minisitiri Nduhungirehe asobanura ko igisubizo cya Guverinoma y’u Rwanda mu ibaruwa yo ku wa 29 Ugushyingo 2024 yandikiwe umuhuza kivuga ko “u Rwanda ruhamije ibirindiro mu murongo w’uko igika kivuga kuri M23 mu mushinga w’amasezerano y’amahoro gisaba guverinoma ya Congo kugirana ibiganiro mu buryo butaziguye na M23 mu gihe kizwi kigumaho.”

Yongeraho ko “icyo gika kibaye kitarimo u Rwanda ntiruzigera rusinya kuri uwo mushinga w’amasezerano y’amahoro.”

Yagaragaje ko mu ibaruwa yo ku wa 30 Ugushyingo, habura iminsi 15 gusa ngo inama y’abakuru b’ibihugu ibere i Luanda muri Angola, umuhuza yamenyesheje u Rwanda ko “uruhande rwa RDC rwemeye kugirana ibiganiro na M23 mu murongo w’ibiganiro bya Nairobi.”

Kuva ubwo RDC yatangiye kuzenguruka mu bitangazamakuru mpuzamahanga igaragaza ko yiteguye kuganira n’u Rwanda mu murongo wo gushakira amahoro u Burasirazuba bwayo, no guhosha umwuka mubi ugiye kumara imyaka itatu.

RDC kandi yavugaga ko izafatanya n’u Rwanda gushakisha, gusenya no gucyura abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ariko bitunguranye iba intandaro y’idindira ry’amasezerano y’amahoro yagombaga gushyirwaho umukono n’abakuru b’ibihugu.

Umutwe witwaje intwaro wa M23 kuva wubuye imirwano n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mpera za 2021, ugaragaza ko wifuza ibiganiro bigamije gukemura ibibazo birimo itotezwa rikorerwa Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

2024-12-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame  na Mme we  bavuye  i Beijing mu Bushinwa

Perezida Kagame na Mme we bavuye i Beijing mu Bushinwa

Ubwanditsi 17 Mar 2017
Tariki ya 23  Mata mu 1994: Abari ku isonga mu bwicanyi ni perezida Tewodori Sindikubwabo n’abandi

Tariki ya 23  Mata mu 1994: Abari ku isonga mu bwicanyi ni perezida Tewodori Sindikubwabo n’abandi

Ubwanditsi 23 Apr 2025
Yannick Mukunzi na Rutanga barekuwe

Yannick Mukunzi na Rutanga barekuwe

Ubwanditsi 21 Nov 2017
Jean-Luc wa Habyarimana yacunze Icyunamo kirimbanyije yikoza agati munsi y’Ubugabo

Jean-Luc wa Habyarimana yacunze Icyunamo kirimbanyije yikoza agati munsi y’Ubugabo

Ubwanditsi 14 Apr 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ba rusaruriramunduru barira ku bimukira bari mu Bwongereza, amaherezo barasubiza amerwe mu isaho!
Amakuru

Ba rusaruriramunduru barira ku bimukira bari mu Bwongereza, amaherezo barasubiza amerwe mu isaho!

Ubwanditsi 13 Dec 2023
Perezida Kabila mu mazi abira, inyeshyamba zagabye igitero mu rugo rwe zishaka kumwica
HIRYA NO HINO

Perezida Kabila mu mazi abira, inyeshyamba zagabye igitero mu rugo rwe zishaka kumwica

Ubwanditsi 31 Mar 2018
Uganda: Banki y’igihugu igiye gushyirwa ku isoko yegurirwe abashoramari
UBUKUNGU

Uganda: Banki y’igihugu igiye gushyirwa ku isoko yegurirwe abashoramari

Ubwanditsi 27 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru