• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Amashirakinyoma ku impamvu y’isubikwa ry’inama ya Perezida Kagame na Tshisekedi

Amashirakinyoma ku impamvu y’isubikwa ry’inama ya Perezida Kagame na Tshisekedi

Ubwanditsi 16 Dec 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Abayobozi mu gihugu cya Congo bakomeje kuyobya uburari mu bitangazamakuru ku mpamvu nyamukuru yatumye inama yagombaga guhuza Perezida Tshisekedi na mugenzi we wa Congo Tshisekedi bahujwe na Perezida w’Angola. Ku wa 15 Ukuboza 2024, Perezida wa Congo Félix Antoine Tshisekedi akigera i Luanda, nta minota yashize ibiro bye bihita bitangaza ko inama yari kumuhuza na Perezida Kagame isubitswe.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko ibyatangajwe n’iki gihugu ari ibinyoma byambaye ubusa kandi ukuri kwabyo kwigaragaza.

Congo yagaragaje ko ingingo yo kuganira mu buryo butaziguye na M23 yazamuwe n’u Rwanda ku wa 14 Ukuboza 2024, habura umunsi umwe ngo abakuru b’ibihugu byombi bahure.

Itangazo u Rwanda rwasohoye ku wa 15 Ukuboza risobanura neza ko iyo nama yarangiye nta mwanzuro ufatika ugezweho kuko RDC yanze ibiganiro na M23, bituma inama y’abakuru b’ibihugu isubikwa kuko nta masezerano y’amahoro yari kuba agisinywe.

Minisitiri Nduhungirehe abinyujije kuri X yagaragaje ko ibyo itangazo rya Perezidansi ya RDC rivuga ari ikinyoma cyambaye ubusa kuko “ikibazo cya M23 cyatangiye kuganirwaho mu biganiro bya Luanda kitazamuwe n’u Rwanda, ahubwo bitangijwe n’umuhuza [Angola] wari wateguye imbanzirizamushinga y’amasezerano y’amahoro akayagaragariza abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na RDC ku wa 11 na 12 Kanama 2024.”

Ibi byakurikiwe n’uko umuhuza muri ibi biganiro ari we Angola yatumiye itsinda ry’abo muri M23 hagati ya 31 Kanama na tariki 3 Nzeri 2024 i Luanda, ryitaba riyobowe n’Umunyamabanga Mukuru wayo, Benjamin Mbonimpa, asobanura mu buryo burambuye impamvu za politike zatumye begura intwaro.

Ati “Mu nama ya kane yo ku rwego rwa ba Minisitiri yabaye ku wa 14 Nzeri 2024 i Luanda, u Rwanda rwagaragaje ko rwifuza ko habaho ibiganiro bya politike hagati ya RDC n’umutwe wa M23, hagamijwe gushaka umuti urambye w’intambara, kandi icyo cyifuzo cyanditswe gutyo mu myanzuro y’iyo nama.”

Mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa 26 Ugushyingo 2024 ikibazo cy’ibiganiro hagati ya RDC na M23 cyongeye kuganirwaho hagati ya ba Minisitiri batatu b’Ububanyi n’Amahanga (u Rwanda, Angola, RDC); ku musozo umuhuza asaba itsinda ry’u Rwanda gutanga mu buryo bwanditse uko uwo mwanzuro waba umeze.

Ku munsi wakurikiyeho, ku wa 27 Ugushyingo 2024 u Rwanda rwoherereje umuhuza inyandiko rwasabwe igira iti “Guverinoma ikwiye kugirana ibiganiro bya politike bitaziguye na M23 hagamijwe gushaka gushaka igisubizo kirambye cy’intambara bakagikemura bagihereye mu mizi.”

Ku wa 28 Ugushyingo 2024 umuhuza yabwiye ba Minisitiri b’u Rwanda na RDC ko “na Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço yahamije ko igika kivuga kuri M23 ari cyo kibazo gikomeye cyasigaye kigomba gukemurwa mu mbanzirizamushinga y’amasezerano y’amahoro.”

Minisitiri Nduhungirehe asobanura ko igisubizo cya Guverinoma y’u Rwanda mu ibaruwa yo ku wa 29 Ugushyingo 2024 yandikiwe umuhuza kivuga ko “u Rwanda ruhamije ibirindiro mu murongo w’uko igika kivuga kuri M23 mu mushinga w’amasezerano y’amahoro gisaba guverinoma ya Congo kugirana ibiganiro mu buryo butaziguye na M23 mu gihe kizwi kigumaho.”

Yongeraho ko “icyo gika kibaye kitarimo u Rwanda ntiruzigera rusinya kuri uwo mushinga w’amasezerano y’amahoro.”

Yagaragaje ko mu ibaruwa yo ku wa 30 Ugushyingo, habura iminsi 15 gusa ngo inama y’abakuru b’ibihugu ibere i Luanda muri Angola, umuhuza yamenyesheje u Rwanda ko “uruhande rwa RDC rwemeye kugirana ibiganiro na M23 mu murongo w’ibiganiro bya Nairobi.”

Kuva ubwo RDC yatangiye kuzenguruka mu bitangazamakuru mpuzamahanga igaragaza ko yiteguye kuganira n’u Rwanda mu murongo wo gushakira amahoro u Burasirazuba bwayo, no guhosha umwuka mubi ugiye kumara imyaka itatu.

RDC kandi yavugaga ko izafatanya n’u Rwanda gushakisha, gusenya no gucyura abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ariko bitunguranye iba intandaro y’idindira ry’amasezerano y’amahoro yagombaga gushyirwaho umukono n’abakuru b’ibihugu.

Umutwe witwaje intwaro wa M23 kuva wubuye imirwano n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mpera za 2021, ugaragaza ko wifuza ibiganiro bigamije gukemura ibibazo birimo itotezwa rikorerwa Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

2024-12-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inyeshyamba zafatiwe muri Congo zirimo Abarundi n’Abanyarwanda

Inyeshyamba zafatiwe muri Congo zirimo Abarundi n’Abanyarwanda

Ubwanditsi 21 Nov 2018
Hillary Clinton aracyarusha amajwi Donald Trump

Hillary Clinton aracyarusha amajwi Donald Trump

Ubwanditsi 31 Aug 2016
Umwongerezakazi Uwamahoro Violette yafatiwe mu Rwanda akekwaho ubugizi bwa nabi

Umwongerezakazi Uwamahoro Violette yafatiwe mu Rwanda akekwaho ubugizi bwa nabi

Ubwanditsi 03 Mar 2017
Nyagatare: Batatu bafatanywe inka enye bikekwa ko bari  bazibye

Nyagatare: Batatu bafatanywe inka enye bikekwa ko bari bazibye

Ubwanditsi 20 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ngo urusha nyina w’umwana imbabazi ….Umunyamakuru Asuman Bisiika wa Daily Monitor akwiye kwisuzumisha ikibazo afite mu mutwe, aho kwitwaza Nyakwigendera Joy Agaba
INKURU NYAMUKURU

Ngo urusha nyina w’umwana imbabazi ….Umunyamakuru Asuman Bisiika wa Daily Monitor akwiye kwisuzumisha ikibazo afite mu mutwe, aho kwitwaza Nyakwigendera Joy Agaba

Ubwanditsi 05 Dec 2019
Menya impamvu umugi wa Rouen mu Bufaransa wabaye indiri y’Interahamwe aho Ingabire Victoire yanyuze agakorera inama ya nyuma mbere yuko aza mu Rwanda muri 2009
HIRYA NO HINO

Menya impamvu umugi wa Rouen mu Bufaransa wabaye indiri y’Interahamwe aho Ingabire Victoire yanyuze agakorera inama ya nyuma mbere yuko aza mu Rwanda muri 2009

Ubwanditsi 05 Feb 2020
Diaspora nyarwanda irahumurizwa  yose ko  izashobora gutora mu 2017
Mu Mahanga

Diaspora nyarwanda irahumurizwa yose ko izashobora gutora mu 2017

Ubwanditsi 16 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru