• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»TDRwanda2017: Areruya yongeye gutsindira i Huye yambara umuhondo mbere yo kujya i Rubavu

TDRwanda2017: Areruya yongeye gutsindira i Huye yambara umuhondo mbere yo kujya i Rubavu

Ubwanditsi 14 Nov 2017 IMIKINO

Nubwo Hakiruwizeye Samuel yitwaye wenyine Km 90 kugera i Nyanza, Areruya Joseph wa Dimension yageze bwa mbere i Huye akoresheje 3h12’12” ku ntera ya Km 120,6 yongera gutsindira i Huye nko mu 2016, yambaye umwenda w’umuhondo asize Nsengimana Jean Bosco 1’28” wa kabiri na 1’30” kuri Ndayisenga Valens.

Joseph Areruya yishimira insinzi agahita yambara umwenda w’umuhondo (Ifoto/Ngendahimana S).

Ku Km cya mbere ni bwo Hakiruwizeye Samuel na Rugamba Janvier ba Amis Sportifs, Nizeyimana Alex (Benediction) na Ebrahim wa Ethiopia basize bagenzi babo  babanza gushyiramo intera ya 1’45”, uyu munya Ethiopia afata amanota ya mbere y’umusozi.

Ku Km cya 15, Rugamba yaje kubwira Hakiruwizeye ko ananiwe maze Hakiruwizeye uvuka Tumba ya Huye agenda wenyine ashyiramo iminota 2’14” ku itsinda ryarimo Nsengimana Jean Bosco wari wambaye umwenda w’umuhondo ryari rifashe umunya Ethiopia.

Hakiruwizeye yageze ku Km cya 50 intera itangiye kugabanuka ari 1’42”, yongeyeho amasegonda ageze ku Km cya 72 ashyiramo 1’38”.

Ku Km cya 80, nibwo abakinnyi babiri ba Lowestrates.ca ya Canada McPhaden Cameron na Edward Green bashatse kuva mu gikundi, bashoboye kugabanya intera ya Hakiruwizeye bayigeza ku masegonda 53 nabo baragarurwa, Mugisha Samuel (Dimension Data) ashaka nawe kugenda aragarurwa.

Hakiruwizeye yafashwe ku Km cya 91 ku Km cya 92 Areruya Joseph agerageza amahirwe yo kugenda wenyine, yabanje gushyiramo 38”  maze habura Km 15 agera ku 1’08”.

Areruya wari watwaye n’ubundi igihembo cy’umunsi wa kane Rusizi – Huye yongereye intera hasigaye Km 10 iba 1’51” yazamutse wenyine kuri gare ya Huye agera wenyine ku murongo mu gihe hari hitezwe ko bahagera barenze umwe bagahatana (sprint).

Nyuma yo gutsinda, Areruya wambaye umwenda w’umuhondo bwa kabiri yavuze ko yagerageje kugenda nyuma yo kugira impungenge ko adashobora kwambara umwenda w’umuhondo mu gihe bagerera rimwe ku murongo.

Yagize ati “ Nashoboraga kuza ku mwanya mwiza duhatanye turi benshi ku murongo, nagerageje kugenda ngo nshyiremo ibihe byampa umwenda w’umuhondo.”

Areruya yakoresheje 3h12’12” ku ntera ya Km 120,6 akurikirwa n’Umunyafurika y’Epfo Kent Main bakinana muri Dimension Data amusize 1’34” akurikiwe n’igikundi cyo cyahageze 1’36” cyarimo Ndayisenga na Nsengimana.

Ku rutonde rw’umunsi wa mbere, mu bakinnyi 10 ba mbere harimo Abanya Eritrea bane, Abanyakenya babiri, Umunyafurika y’Epfo na Nsengimana Jean Bosco wa 10. Ndayisenga Valens (13) naho Mugisha Samuel yabaye uwa 14.

Areruya wari uwa kane nyuma ya prologue arushwa na Nsengimana amasegonda umunani yambaye umwenda w’umuhondo amurusha 1’28” na 1’30” kuri Ndayisenga Valens.

Mu bakinnyi 10 ba mbere ku rutonde rusange, batatu ba mbere ni Abanyarwanda (Areruya, Nsengimana na Ndayisenga) hamwe na Byukusenge, Mugisha n’ Uwizeye ba 7,8 na 9.

Kuri uyu wa kabiri abasiganwa barahaguruka i Nyanza saa 8h30’ berekeze i Rubavu ku ntera ya Km 180,6, umuhanda urimo imisozi itatu ikomeye yo ku rwego rwa mbere ku Km cya 84, 113 na 133, iyi ibiri ya nyuma iri muri Ngororero.

Km 20 za nyuma barenze Mukamira ni ukumanuka, bituma kenshi barangiza ari benshi kuko n’abasigaye muri Ngororero baba bongeye kugaruka mu isiganwa.

Abakinnyi 10 ba mbere Kigali – Huye, Km 120,3
1. Areruya Joseph – Dimension Data 3h12’12”
2. Kent Main – Dimension Data +1’34”
3. Natnael Mebrahtom – Eritrea +1’36”
4. Eyob Metkel – Dimension Data “”
5. Aron Debretsion – Eritrea “”
6. Kangangi Suleiman – Bike Aid “”
7. Resfom Okubamariam – Eritrea “”
8. Simon Pellaud – Team Illuminate “”
9. Salim Kipkemboi – Bike Aid “”
10. Nsengimana Jean Bosco – Team Rwanda
Abakinnyi 10 ba mbere ku rutonde rusange rw’umunsi wa mbere
1. Areruya Joseph – Dimension Data 3h16’06”
2. Nsengimana Jean Bosco – Team Rwanda +1’28”
3. Ndayisenga Valens – Tirol Cycling Team +1’30”
4. Stefan de Bod – Dimension Data +1’34”
5. Suleiman Kangangi – Bike Aid +137”
6. Piper Cameron – Team Illuminate +1’38”
7. Byukusenge Patrick – Team Rwanda “”
8. Mugisha Samuel – Dimension Data +1’39”
9. Uwizeye Jean Claude – Team Rwanda “”
10. Le Court De Billot Olivier – Mauritius +1’40″

Mu isiganwa abakinnyi b’abanyarwanda bagenze intera ntende bayoboye igikundi [Ifoto/Ngendahimana ]

2017-11-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma yo gupimwa Koronavirusi no kubona ibisubizo byabo, REG VC batangiye imyitozo bitegura imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo

Nyuma yo gupimwa Koronavirusi no kubona ibisubizo byabo, REG VC batangiye imyitozo bitegura imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo

Ubwanditsi 13 Mar 2021
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Itsinda ry’abaturutse mu ikipe ya Benfica yo muri Portugal

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Itsinda ry’abaturutse mu ikipe ya Benfica yo muri Portugal

Ubwanditsi 10 Jun 2025
CHAN 2018:Ibiciro byo kureba umukino uzahuza Amavubi na Ethiopia byamenyekanye

CHAN 2018:Ibiciro byo kureba umukino uzahuza Amavubi na Ethiopia byamenyekanye

Ubwanditsi 10 Nov 2017
APR FC yatsinze Police FC isoza igice kibanza cy’umwaka w’imikino wa 2021-2022 ari iyambere

APR FC yatsinze Police FC isoza igice kibanza cy’umwaka w’imikino wa 2021-2022 ari iyambere

Ubwanditsi 29 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir
ITOHOZA

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

Ubwanditsi 14 Oct 2017
I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International
Amakuru

I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International

Ubwanditsi 20 May 2025
Kwita izina 2018 : Hazagaragara abakinnyi bakomeye ba  ARSENAL
Mu Rwanda

Kwita izina 2018 : Hazagaragara abakinnyi bakomeye ba ARSENAL

Ubwanditsi 12 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru