• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

Ubwanditsi 17 Jul 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda, POLITIKI

Kuva rwemera inshingano zo kwakira no kurengera impunzi, Repubulika y’u Rwanda yakomeje kugaragaza ubushake bwa politiki, ubupfura n’ubumuntu mu gutanga ubuhungiro, ubuzima n’amahirwe menshi ashoboka ku mpunzi n’abimukira baturutse impande zitandukanye z’Isi.

U Rwanda rufite amategeko asobanutse agenga impunzi, rushyira imbere ihame ry’uko nta muntu ushobora gusubizwa aho ubuzima bwe bushobora kujya mu kaga. Iki gihugu cyashyizeho urwego rufatanya n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), ndetse n’imiryango itari iya Leta, mu rwego rwo kurushaho guharanira uburenganzira n’ubuzima bwiza bw’impunzi.

Mu 2019, u Rwanda rwasinyanye amasezerano na UNHCR na AU yo kwakira abimukira b’Abanyafurika bacururizwaga muri Libya. Hashyizweho kandi Ikigo cy’agateganyo cya Gashora mu Bugesera aho abimukira barenga 1000 bahawe ubufasha mu bijyanye n’ubuzima, uburezi, kongera ubumenyi ndetse bamwe muri bo bakimurirwa mu bindi bihugu nk’u Bufaransa, Canada, Suwede, n’ahandi.

U Rwanda kandi rwakiriye impunzi z’Abanyarwanda zari zarahunze mu bihe bitandukanye by’amateka, zirimo izasubiye mu gihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Leta yashyizeho gahunda yo kubafasha kwiyubaka binyuze mu kubaha ubutaka, amazu, ibikoresho byo mu rugo, kwishyurira abana amashuri n’ubuvuzi.

Mu Rwanda habarurwa impunzi zituruka muri Kongo Kinshasa, u Burundi, Sudani y’Epfo n’ahandi. Muri Nyabiheke, Kigeme, Mahama n’ahandi, impunzi zibayeho neza binyuze mu mikoranire ya Leta n’abafatanyabikorwa batandukanye, Leta y’Ubumwe kandi itanga amahirwe yo kwiga, kubona serivisi z’ubuzima ndetse no kwihangira imirimo.

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibirego by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNCHR, birushinja gufata nabi abimukira n’abasaba ubuhungiro kuko bidafite ishingiro.

U Rwanda ruvuga ko UNHCR yakagombye kurushaho kwita ku burenganzira bw’impunzi aho kurwanya umuhate w’u Rwanda wo kuzakirana ubwuzu.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma kuri uyu wa Kabiri rivuga ko bitumvikana uburyo UNCHR ibeshyera u Rwanda ko rufata nabi impunzi igamije kurwanya umugambi wo kwakira impunzi n’abimukira baturutse mu Bwongereza nyamara kandi ku rundi ruhande inakomeje gukorana n’u Rwanda mu kwakira abaturutse muri Libya.

Rigira riti “UNCHR irabeshya. Uyu muryango usa nk’ushaka kwerekana ibirego bihimbano mu nkiko z’u Bwongereza ku bijyanye n’uko u Rwanda rufata abasaba ubuhunzi, mu gihe ukomeje gufatanya natwe kuzana abimukira b’abanyafurika bava muri Libya kugira ngo babone umutekano mu Rwanda binyuze mu kigo kinyurwamo by’igihe gito.”

U Rwanda rwagaragaje ni uko uwo muryango warureze ko rwanze kwakira itsinda ry’abarundi batanigeze basaba ubuhungiro nyamara byaragaragaye ko binjiye mu Rwanda barenze ku mategeko agenga abinjira n’abasohoka.

Itangazo rikagira riti “Ikindi kintu kidasobanutse barega u Rwanda ngo ni uko rwanze guha ubuhungiro itsinda ry’Abarundi mu by’ukuri ritigeze risaba ubuhungiro ahubwo bagasanga barenze ku mategeko y’abinjira mu Rwanda. Ibi birasekeje cyane iyo urebye ko u Rwanda rutanga ubuhungiro ku bihumbi by’abaturanyi bacu b’Abarundi bahungiye mu Rwanda bashaka umutekano mu gihugu cyacu.”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bike muri Afurika byemerera impunzi kubona Indangamuntu y’agateganyo, gufunguza konti mu mabanki, gukora ubucuruzi ndetse no kubona akazi ku isoko rusange ry’umurimo. Ibi bituma impunzi zibasha kwigenga no kwiteza imbere aho kuba umutwaro ku gihugu.

U Rwanda rwahisemo kuba igihugu gifite ubumuntu, rugaragaza isura nziza muri Afurika no ku isi ko rufite ubuyobozi bushingiye ku ndangagaciro. Uruhare rw’u Rwanda mu kwakira impunzi n’abimukira rurushaho kwerekana ko ubwiyunge, ubumwe n’ubutabera bishobora kubaka sosiyete irangwa n’impuhwe no gufasha abari mu kaga.

2025-07-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa

Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa

RUSHYASHYA 18 Jul 2026
‘ Uyu munsi ntawe u Rwanda rubona nk’ umwanzi ‘- Perezida Kagame

‘ Uyu munsi ntawe u Rwanda rubona nk’ umwanzi ‘- Perezida Kagame

Ubwanditsi 24 Aug 2017
Cristiano Ronaldo yesheje agahigo ko kuba ariwe rutahizamu umaze gutsinda ibitego byinshi mu mikino y’ikipe y’igihugu

Cristiano Ronaldo yesheje agahigo ko kuba ariwe rutahizamu umaze gutsinda ibitego byinshi mu mikino y’ikipe y’igihugu

Ubwanditsi 03 Sep 2021
BREAKING NEWS: CP BRUCE MUNYAMBO AGIZWE UMUYOBOZI WA POLICE YA UN MURI SOUTH SOUDAN.

BREAKING NEWS: CP BRUCE MUNYAMBO AGIZWE UMUYOBOZI WA POLICE YA UN MURI SOUTH SOUDAN.

Ubwanditsi 16 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

1963-2024: imyaka 61 irashize mu Rwanda habaye “Noheli y’amaraso”
Amakuru

1963-2024: imyaka 61 irashize mu Rwanda habaye “Noheli y’amaraso”

Ubwanditsi 24 Dec 2024
Sudani y’Epfo: Abakozi 10 ba Loni baburiwe irengero
POLITIKI

Sudani y’Epfo: Abakozi 10 ba Loni baburiwe irengero

Ubwanditsi 27 Apr 2018
Amaherezo y’Inzira ni mu nzu, umwicanyi Ndereyehe azoherezwa mu Rwanda
Amakuru

Amaherezo y’Inzira ni mu nzu, umwicanyi Ndereyehe azoherezwa mu Rwanda

Ubwanditsi 18 Dec 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru