• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Rayon Sports yasinyishije rutahizamu Musa Esunu wari uyoboye abandi muri shampiyona ya Uganda wanahise ahabwa nimero 7

Amafoto – Rayon Sports yasinyishije rutahizamu Musa Esunu wari uyoboye abandi muri shampiyona ya Uganda wanahise ahabwa nimero 7

Ubwanditsi 26 Jan 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa gatatu nibwo ikipe ya Rayon Sports yahaye amasezerano y’imyaka ibiri rutahizamu Musa Esunu ukomoka mu gihugu cya Uganda akaba yari asanzwe akina mu ikipe ya BUL FC.

Uyu rutahizamu w’imyaka 26 y’amavuko yahawe aya masazerano nyuma yaho mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Mutarama 2022, nibwo ahagana ku isaha ya saa ine z’ijoro yari ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali giherereye i Kanombe uyu rutahizamu yari ahasesekaye.

Musa Esunu aje muri gikundiro gufasha iyi kipe kubona itsinzi cyane cyane mu gice gisatira dore ko iyi kipe isa naho ihafite icyuho nyuma yaho Youssef yamaze gutandukana na Rayon Sports

Mu bandi bakinnyi ikipe ya Rayon Sports ifite bagomba guhatanira umwanya na Musa Esunu harimo Elumanga ndetse na Sanogo, gusa aba basa naho batahiriwe n’iyi kipe kuko urebye umusaruro wabo bombi utagaragaza kuba aribo bonyine iyi kipe yagenderaho.

Musa asinyiye Rayon Sports nyuma yaho mu gihugu cya Uganda ariwe wari uyoboye ba rutahizamu bose kuko kugeza ubu yari afite ibitego 8.

Uyu rutahizamu kandi yanyuze mu makipe atandukanye yo muri Uganda harimo ka Soana ( ubu yitwa Tooro United), Kampala Capital City Authority (KCCA) na Vipers.

Ubwo yerekanwaga uyu rutahizamu akaba yahise anahabwa numero 7 yambarwaga n’umunya-Maroc Rharb Youssef uheruka kuva muri iyi kipe igice k’imikino ibanza kitarangiye.

Ari mu ikipe ya BUL FC, Musa Esunu ayisize iri ku mwanya wa 4 n’amanota 24 mu mikino 15 ibanza, ni nyuma yaho ikipe ya nka Express, Vipers itozwa na Robertinho, ndetse n’ikipe ya KCCA ziri imbere y’iyi kipe k’urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ya Uganda.

2022-01-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi

Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi

RUSHYASHYA 24 Jul 2026
Byari amarira n’agahinda mu gushyingura Ndikumana Katauti

Byari amarira n’agahinda mu gushyingura Ndikumana Katauti

Ubwanditsi 15 Nov 2017
Uganda ikomeje kuvunira Ibiti mu matwi ibyo gucyura mu Rwanda umurambo wa Mageza wiciwe muri icyo gihugu

Uganda ikomeje kuvunira Ibiti mu matwi ibyo gucyura mu Rwanda umurambo wa Mageza wiciwe muri icyo gihugu

Ubwanditsi 03 Sep 2020
Ibihugu by’Afurika biriga ku buryo bwo gusigasira ibimera n’imbuto zabyo

Ibihugu by’Afurika biriga ku buryo bwo gusigasira ibimera n’imbuto zabyo

Ubwanditsi 20 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Yatuye igiceri cyo ku gihe cya Perezida Kayibanda nk’inkunga yo gufasha abarokotse Jenoside
Mu Mahanga

Yatuye igiceri cyo ku gihe cya Perezida Kayibanda nk’inkunga yo gufasha abarokotse Jenoside

Ubwanditsi 12 Apr 2016
Inzozi za Tshisekedi zo gukuraho Perezida Kagame zizamusiga amahoro?
Amakuru

Inzozi za Tshisekedi zo gukuraho Perezida Kagame zizamusiga amahoro?

Ubwanditsi 04 Jul 2023
BK Group Plc yabonye inyungu ya miliyari 7.5 Frw, ingana n’izamuka rya 23.4% ugereranyije n’igihembwe nk’iki mu mwaka ushize.
UBUKUNGU

BK Group Plc yabonye inyungu ya miliyari 7.5 Frw, ingana n’izamuka rya 23.4% ugereranyije n’igihembwe nk’iki mu mwaka ushize.

Ubwanditsi 30 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru