• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago   |   07 Aug 2026

  • Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia   |   06 Aug 2026

  • Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa   |   05 Aug 2026

  • Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup   |   05 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kampanye zanyuma muri Uganda zarangiye mu kavuyo

Kampanye zanyuma muri Uganda zarangiye mu kavuyo

Ubwanditsi 15 Feb 2016 Mu Rwanda

Besigye yabujijwe kwiyamamaza muri Kampala

Kuri uyu wa mbere 15 Gashyantare hiriwe invururu mu mugi wa Kampala nyuma yaho Colonel Kizza Besigye afashwe na polisi akabuzwa kujya mu mujyi hagati aho yagombaga kwiyamariza. Polisi y’Uganda ivuga ko atafashe Besigye ahubwo yamutwaye iwe imukuye mu nzira aho atari yemerewe gukorera campaign. Nyuma Besigye yagerageje kujya kuri Kaminuza ya Makerere gukora campaign ariko invururu zimutangirira ahitwa Wandegeya.

Amakuru ava Entebbe ku kibuga k’indege yemeza ko hari abantu benshi barimo kuva mugihugu batinya ko amatora ashobora kuzakurikirwa n’invururu. Abasirikare na polisi buzuye mu mugi wa Kampala barokeresha ibyuka bihumya guhangana nabigaragambya.

-2136.jpg

-2134.jpg

-2133.jpg

-2135.jpg

-2137.jpg

Ibi bibaye mbere y’iminsi ibiri gusa ngo mu gihugu cya Uganda bazabe bari mu matora, aho abitoza bazaba bahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika n’abagize inteko nshingamategeko, bikomeje kugaragara yuko Perezida uriho, Yoweri Kaguta Museveni azatsindira umwanya wa Perezida wa Repubulika nta buriganya burimo.

Muri ayo matora kandi bikanagaragara yuko ishyaka rye rya NRM rizatsindira imyanya myishi y’ubudepite kandi hatanabayeho ibintu byo kwiba amajwi nk’uko abatari ku butegetsi cyangwa n’indorerezi z’amahanga zihora zibishinja abategeka igihugu Museveni n’ishyaka rye bari ku butegetsi kuva mu 1986.

Muri ayo matora ya Perezida wa Repubulika muri Uganda, azaba tariki 18 z’uku kwezi, Museveni azaba ahanganye n’abandi bakandida barindwi badatahiriza umugozi umwe, abakomeye muri abo bakaba ari Kizza Besigye wa FDC na Amama Mbabazi w’iyamamaza nk’umukandida w’igenga.

Amama Mbabazi yabaye Minisitiri w’intebe muri ubu butegetsi bwa Museveni, yarigeze no kuba umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi, NRM. Col. Besigye we, uboneka yuko afite ingufu kurusha abandi muri opozisiyo, yabaye umuganga wa Museveni bakiri mu ishyamba ubu akaba yariyemeje kurwanya ubutegetsi bwe.

Besigye amaze kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika inshuro eshatu atsindwa na Museveni, akaba yaranakomeje kuba umushyitsi wa polisi ashyirwa mabuso kubera gushinjwa iteza ry’akavuyo mu gihugu.

Mu bindi bihugu by’amahanga, cyane muri Amerika, abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bagira ibiganiro mpuzaruhame kuri za radiyo na televiziyo, bakajya impaka ndetse kenshi bakanasebanya. Ibihugu bimwe na bimwe bya Afurika nabyo bimaze gufata iyo nzira y’abakandida Perezida kujya impaka nk’izo ariko Museveni, kimwe n’abamwe bamwe mu basanzwe bari kuri uwo mwanya w’ubukuru b’ibihugu bakabyanga, cyane yuko nta tegeko cyangwa amabwiriza abibahatira !

Perezida Museveni ntabwo yigeze yitabira ikiganiro mpaka cya mbere cyamuhuzaga n’abandi bakandida Perezida muri aya matora, abajijwe avuga yuko ibiganiro nk’ibyo byaharirwa abanyeshuli bo muri segonderi, ariko nyuma yitabira icyo ku wagatandatu ushize, aho yavuze yuko nta muntu wakinisha guhungabanya umutekano wa Uganda igihe cyose akiyoboye igihugu.

Muri Uganda manda ebyiri ntarengwa z’umuntu gukomeza kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu zakuweho muri 2006, ubu Museveni akaba ikiyamamaza nta nkomyi.

Mu Burundi ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza bwagerageje gukuraho manda nk’izo ntarengwa birananirana agerageje gutangira ibyo kwiyamamaza, bitemewe n’amategeko, induru ziravuga ubu u Burundi bukaba buri mu ntambara kuva muri Mata umwaka ushize ! Mu Rwanda itegeko ribuza Perezida Kagame kuba yakongera kwiyamamariza indi manda ryashoboye gukurwaho mu mpera z’umwaka ushize.

Kuri uyu wa mbere muri icyo gihugu cya Uganda Museveni na Besigye bari mubikorwa byo kwiyayamamaza aho Museveni yarangije icyo gikorwa mu mahoro ariko ibya Besigye biba akavuyo n’icyo gikorwa cyo kwiyamamaza kitarangiye.

Aho yiyamamarizaga Wandegeya muri Kampala, kampanye ya Besigye yajemo impagarara abashinzwe umutekano babarasamo ibisasu by’imyotsi, ukwiyamamaza kurangira imburagihe.

Kampanye za perezida wa Repubulika muri Uganda zishigaje iminsi ibiri gusa kuko nk’uko bitegenywa na komisiyo y’amatora zigomba kurangira umunsi umwe mbere y’itora. Amatora muri icyo gihugu azaba tariki 18 z’uku kwezi.

Kayumba Casmiry

2016-02-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Barindwi mu bayoboke b’ Ishyaka FDU-Inkingi bakekwaho kurema umutwe wagisilikare bahamijwe mu buroko undi ararekurwa

Barindwi mu bayoboke b’ Ishyaka FDU-Inkingi bakekwaho kurema umutwe wagisilikare bahamijwe mu buroko undi ararekurwa

Ubwanditsi 25 Oct 2017
Ubushake bukomeye burahari, ubu maze gufata Passport ya Africa ariko ndumva wagira ngo ni njye munyafrica wa mbere- Perezida Idriss Déby

Ubushake bukomeye burahari, ubu maze gufata Passport ya Africa ariko ndumva wagira ngo ni njye munyafrica wa mbere- Perezida Idriss Déby

Ubwanditsi 18 Jul 2016
NEC isaba abantu bose gukuraho bwangu ibirango byo kwamamaza bitarenze kuwa 4 mu gitondo

NEC isaba abantu bose gukuraho bwangu ibirango byo kwamamaza bitarenze kuwa 4 mu gitondo

Ubwanditsi 02 Aug 2017
U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Brazil mu mikino Paralempiki izabera mu Bufaransa

U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Brazil mu mikino Paralempiki izabera mu Bufaransa

Ubwanditsi 22 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Robert Mugabe yageze i Kigali
Mu Mahanga

Perezida Robert Mugabe yageze i Kigali

Ubwanditsi 14 Jul 2016
Senateri John McCain wiyamamarije kuyobora Amerika yitabye Imana
Mu Mahanga

Senateri John McCain wiyamamarije kuyobora Amerika yitabye Imana

Ubwanditsi 26 Aug 2018
Umunsi wa 6 wa shampiyona y’u Rwanda waranzwe no ku rumbuka kw’ibitego no guterwa mpaga kwa Etincelles FC iri mu rugo
Amakuru

Umunsi wa 6 wa shampiyona y’u Rwanda waranzwe no ku rumbuka kw’ibitego no guterwa mpaga kwa Etincelles FC iri mu rugo

Ubwanditsi 12 Oct 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru