• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Umunsi wa 6 wa shampiyona y’u Rwanda waranzwe no ku rumbuka kw’ibitego no guterwa mpaga kwa Etincelles FC iri mu rugo

Umunsi wa 6 wa shampiyona y’u Rwanda waranzwe no ku rumbuka kw’ibitego no guterwa mpaga kwa Etincelles FC iri mu rugo

Ubwanditsi 12 Oct 2023 Amakuru, IMIKINO

Ubwo hakinwaga umunsi wa gatandatu wa shampiyona y’u Rwanda mu kiciro cya mbere mu bagabo, ikipe ya Etincelles yaterewe mpaga mu rugo n’ikipe ya Musanze FC , ni nyuma yo kubura imbangukiragutabara ku gihe.

ImageIbi byabaye ku mukino wagomba gukinirwa mu karere ka Rubavu kuri Stade Umuganda, bityo imbangukiragutabara irabura kugeza ubwo habayeho gutegereza iminota 15 igengwa n’amategeko y’amarushanwa muri FERWAFA.

Kugeza ubwo abakinnyi ndetse n’abafana nyiri zina bategereje iminota 22 itaraboneka bityo abasifuzi barimo na Komiseri wabo bemeza ko ikipe ya Etincelles yari iri mu rugo itewe mpaga y’ibitego 3-0, bityo ikipe ya Musanze FC ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona rw’agateganyo.

ImageMubindi byaranze umunsi wa 6 wa Shampiyona y’u Rwanda, ni aho kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Ukwakira 2023, ikipe ya Rayon Sports yabonye intsinzi yayo ya Kabiri muri uyu mwaka w’imikino dore ko yaherukaga gutsinda ikipe ya Gasogi United ibitego 2-1 ubwo hari tariki ya 18 Kanama 2023.

Nubwo Rayon Sports yaraye ibonye intsinzi ku ikipe ya Etoile de l’Est, iyi kipe yanahawe ikarita y’umutuku kuri Mvuyekure Emmanuel uzwi nka Manu, kuri Gikundiro bisa naho muri iyi minsi irimo guhanwa ku makarita atukura nyuma yaho mu mukino uheruka banganya na Marines FC 2-2, Luvumbu yabonye ikarita itukura ndetse na Mujyanama Claude Team Manager.

Ikipe ya Kiyovu SC yo yanganyije n’ikipe y’Amagaju ubwo bakiniraga kuri Sitade ya Huye, uyu mukino wagiye gukinwa Urucaca ruheruka kwegukanwa na Kiyovu S Association mu gihe yari ifitwe na Kiyovu Sport Company.

Kiyovu yanganyije igitego kimwe kuri kimwe cyatsinzwe na Nizeyimana Djuma ndetse ku ikipe yo mu Bufundu yo yatsindiwe na Rukundo Abdourahmani ku munota wa 54, iki gitego kikaba cyakurikiwe n’ikarita itukura yahawe Mbonyingabo Regis.

Muri rusange uko imikino y’umunsi wa 6 wagenze:

Kuwa Kabiri, Tariki ya 10 Ukwakira 2023

Gorilla FC 2-2 Gasogi United
APR FC 1-1 Bugesera FC
Mukura VS 1-0 Sunrise FC
Etincelles FC 0-3 Musanze FC

Kuwa Gatatu, Tariki ya 11 Ukwakira 2023

Police FC 2-1 Muhazi United
Amagaju FC 1-1 Kiyovu SC
Rayon Sports 2-1 Etoile de l’Est

2023-10-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amakipe 23 arimo 7 yo mu kiciro cya kabiri niyo yiyandikishije kuzitabira imikino y’igikombe cy’amahoro 2022 kizasozwa hagati mu kwezi kwa Gicurasi

Amakipe 23 arimo 7 yo mu kiciro cya kabiri niyo yiyandikishije kuzitabira imikino y’igikombe cy’amahoro 2022 kizasozwa hagati mu kwezi kwa Gicurasi

Ubwanditsi 28 Feb 2022
Umwambari wa Parime Hutu Filip Reyntjens akomeje guhakana Jenoside no gukorana n’abayigizemo Uruhare: Ubuhamya bwerekana ubufatanye bwe na Hassan Ngeze

Umwambari wa Parime Hutu Filip Reyntjens akomeje guhakana Jenoside no gukorana n’abayigizemo Uruhare: Ubuhamya bwerekana ubufatanye bwe na Hassan Ngeze

RUSHYASHYA 18 Nov 2025
APR FC inyagiye Rutsiro FC 6-1, Police FC ihagarikwa na Kiyovu SC – Uko umunsi wa 22 wa shampiyona wagenze

APR FC inyagiye Rutsiro FC 6-1, Police FC ihagarikwa na Kiyovu SC – Uko umunsi wa 22 wa shampiyona wagenze

Ubwanditsi 04 Mar 2023
Amakipe yo mu Rwanda, REG VC na RRA WVC begukanye irushanwa rya KAVC ryaberaga muri Uganda

Amakipe yo mu Rwanda, REG VC na RRA WVC begukanye irushanwa rya KAVC ryaberaga muri Uganda

Ubwanditsi 05 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Evode Imena  yagaramye ibyo  guha Isoko n’ Ibyangombwa kampani JDJ (Jovia+Diana+Joseph)  y’abagore  (Jovian na Diana)  b’abagabo bakoranaga muri  MINIRENA
Mu Mahanga

Evode Imena yagaramye ibyo guha Isoko n’ Ibyangombwa kampani JDJ (Jovia+Diana+Joseph) y’abagore (Jovian na Diana) b’abagabo bakoranaga muri MINIRENA

Ubwanditsi 15 Feb 2017
APR ndetse na POLICE mu mukino w’intoki wa Handball zamaze guhabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo bitegura amarushanwa Nyafurika.
Amakuru

APR ndetse na POLICE mu mukino w’intoki wa Handball zamaze guhabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo bitegura amarushanwa Nyafurika.

Ubwanditsi 14 Apr 2021
Ubuzima bwa Kobe Bryant mu mafoto
IMIKINO

Ubuzima bwa Kobe Bryant mu mafoto

Ubwanditsi 30 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru