• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Igitangazamakuru cya Uganda NTV mu bikorwa biyobya uburari mu bibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda

Igitangazamakuru cya Uganda NTV mu bikorwa biyobya uburari mu bibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 03 Aug 2020 INKURU NYAMUKURU

Hamaze iminsi hagaragara bamwe mu Banyarwanda bajugunywa ku mipaka n’abayobozi ba Uganda nyuma yuko bamaze igihe bafunzwe kandi bakorerwa iyicarubozo mu buryo butemewe n’amategeko akenshi ntibagezwa imbere y’Ubutabera ngo baregwe mu nkiko. Ikinyamakuru NTV muri Uganda cyananiwe kuvuga ibibazo nkibi, cyangwa kubaza abayobozi bakuru ba Uganda nka Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Sam Kutesa ahubwo kuri uyu wa gatandatu cyahisemo gukwirakwiza amashusho ya videwo yiswe “itumanaho ribi ryashinjwaga ibibazo bya Uganda n’u Rwanda biherutse” (poor communication blamed for recent Uganda-Rwanda troubles)  bikaba byaranagaragaye kuri YouTube bitangajwe na NTV Uganda, kimwe mu bitangazamakuru bizwi cyane byerekana amajwi n’amashusho cyane cyane kibogamiye ku gihugu cya Uganda.

Iyi videwo – ivuga ko yakuye izina ryayo mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Nation Media Group ku wa kane ushize – ariko usanga nta shingiro rifatika ifite kubyerekeranye niryo izina ryayo. Nta hantu na hamwe mu kiganiro Perezida w’u Rwanda yigeze agaruka ku bibazo by’umubano biri hagati ya Uganda n’u Rwanda mu buryo NTV yabyegeka ku buyobozi bw’uRwanda. Nta hantu na hamwe mu bice by’ikiganiro hagaruka ku mubano w’ibihugu byombi, aho NTV ivuga ko yabonye ibikubiye muri iyo videwo, Perezida Kagame ntacyo yavuze kuburyo byahura nibyo n’umutwe w’iyi videwo uvuga. Ibice byasohotse mu nomero y’ikinyamakuru cya The Easter African – nacyo kibarizwa mu kigo gisanzwe gifite ibitangazamakuru nka NTV.

Mu kiganiro cyiganjemo ikibazo kimwe: Ingaruka za Covid-19 ku muryango w’Afurika y’Iburasirazuba; igisubizo cy’Umuryango w’ibihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika (EAC)ku cyorezo, n’ibitekerezo bya Perezida Kagame nk’umuyobozi w’umuryango bigaragara ko abanyamakuru b’iki kinyamakuru, mu buryo bw’ibibazo n’ibisubizo , babaza ikintu kimwe gusa ku mibanire ya Uganda n’u Rwanda. Ati: “Habayeho imbaraga zo gukosora umubano hagati y’u Rwanda na Uganda mbere y’icyorezo, ubu bimeze bite?”

Perezida Kagame yagize ati: “reka mbivuge muri make, mvuga ko umubano utigeze ugera habi cyane, niko byari bimeze icyo gihe.  Ntekereza ko mubihe bitarimo inkuru nziza cyane, Dushobora  kwitega ibindi bihe byiza gusa. ”  Abanyamakuru ba NTV bakomeza bavuga ko Perezida Kagame ntacyo avuga kuko ahubwo habaho “itumanaho ribi cyangwa guhana amakuru nabi” mu rwego urwo ari rwo rwose rujyanye n’imibanire y’ibihugu byombi. Abakoze iyo videwo basaga nkaho bahinduye amashusho yabo kugirango bahuze inkuru zateganijwe mbere. Ibi bigaragazwa nuburyo iyi clip itangira, amashusho y’inama nkuru y’abakuru b’ibihugu byo mu karere (RDC,ANGOLA,UGANDA n’u Rwanda) inama yiswe Quadriple summit yabereye i Gatuna / Katuna muri Gashyantare uyu mwaka aho (uwahoze ari minisitiri w’igihugu cy’u Rwanda anashinzwe ibikorwa by’umuryango wa  EAC Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa bagaragara batanga ibiganiro

Hanyuma uwatanze inkuru agira ati: “hemejwe ko Kampala na Kigali bakomeza guhanahana amakuru azafasha kugenzura ibibazo byose byavuzwe mu nama.”

Icyo uwakoze iyo nkuru agendeye ku mashusho yakoze ni ukubaka igitekerezo cyuko hashingiwe ku “itumanaho”, bityo agashyiraho abareba igice gikurikira; imwe yerekeye “itumanaho ribi cyangwa kudahana amakuru.” Umwanditsi avuga ati: “ubu, mu kiganiro cyihariye yagiranye na Nation Media Group, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko umubano hagati y’ibihugu byombi utarakemuka aho Perezida Kagame avuga ko ibintu bimeze nka mbere ya Covid-19, kandi ko nta kintu cyarushijeho kuba kibi. Iyi videwo yamaganwe n’abasesenguzi bo mu Rwanda.

Nta muyobozi wo mu Rwanda wavuze ko ibibazo by’u Rwanda na Uganda bishingiye ku itumanaho, byaba byiza cyangwa bibi. U Rwanda rwerekanye inshuro nyinshi ukuri, hamwe n’ibimenyetso mu buryo bw’inyandiko, amafoto, videwo, n’ibindi ariko ibibazo nyabyo, bikomeye cyane, ni ibibazo nk’icyemezo cya Kampala cyo guhungabanya umutekano wu Rwanda. U Rwanda rwagaragaje inshuro nyinshi, ibibazo bihari ariko mu nzira za dipolomasi ku kuntu ubutegetsi bwa Uganda bwashyigikiye ndetse bakorohereza imitwe y’iterabwoba ifite gahunda yo kurwanya u Rwanda. U Rwanda rwerekanye, mu buryo burambuye, uburyo leta ya Kampala yagiye iha ubufasha  RNC ya Kayumba Nyamwasa – itsinda ry’abahagarariye igihugu cya Uganda mu migambi mibisha kugira ngo “bahindure ubutegetsi mu Rwanda ”. Kampala imaze igihe kinini yorohereza RNC mu bikorwa byayo byo gushaka abayoboke, igashyigikirwa n’iperereza rya gisirikare rya Uganda (CMI) ikorana n’ababa mu mutwe w’iterabwoba wa RNC kugira ngo bagashuka urubyiruko rukomoka mu Rwanda, ahantu nko mu nkambi z’impunzi, aho babizeza kuborohereza mu kubona  n’impapuro z’ingendo z’impimbano, no kubatwara mu myitozo i Minembwe, mu burasirazuba bwa Kongo. Nibura kugeza hagati mu mwaka ushize, mbere yuko RNC yibasirwa mu nkambi zayo ikajanjagurwa n’igitero cya gisirikare cya FARDC cyahitanye bamwe mu bayobozi bakuru bayo bapfuye, abandi benshi barapfa, ndetse n’abandi benshi bagafatwa bakajyanwa mu Rwanda kugira ngo baburanishwe bakurikiranweho ibikorwa by’iterabwoba.

Ibitero bya Kampala byo kurwanya u Rwanda birenze kure korohereza itsinda rimwe gusa. Nk’urugero bimaze kugaragara ko uruhare runini rwa Minisitiri w’ubutwererane bw’akarere muri Uganda, Philemon Mateke ari nk’umuhuzabikorwa w’imitwe irwanya u Rwanda – RNC, FDLR, cyangwa RUD-Urunana – kugira ngo babashishikarize “gushyira imbaraga zabo hamwe kurwanya u Rwanda. ” Nyamara ku myanzuro nibura ku nama ya Komite ad-Hoc yo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda – yashyizweho umukono muri Kanama umwaka ushize mu rwego rwo kugarura umubano usanzwe – Kampala yari ikwiye gusenya imitwe yose mibi irwanya u Rwanda muri Uganda. Umwe mu bayobozi bo mu Rwanda yagize ati: “Ibi ni ibibazo inzu y’itangazamakuru nka NTV Uganda isimbuka mu gihe igurisha inkuru z’ibinyoma ngo ‘itumanaho ribi’ ni cyo kibazo.”

Abanditsi benshi i Kigali ku bibazo by’umutekano bagize bati: “Ibyo ni ibibazo bikomeye NTV Uganda ihitamo kwirengagiza, mu buryo busa n’ibitangazamakuru byinshi byamamaza Ibikorwa bya Leta ya Uganda,  aho basoza bagira bati: Ibibazo by’ibihugu byombi ntabwo ari itumanaho ribi gusa bimeze nkaho NTV iyobya uburari igatsikamira inahisha ukuri itayobewe.

2020-08-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ifungwa ridakurikije amategeko rikomeje kuri René Rutagungira muri Uganda

Ifungwa ridakurikije amategeko rikomeje kuri René Rutagungira muri Uganda

Ubwanditsi 29 Jul 2019
Abashukwa n’umutekamutwe Claude Gatebuke bagomba kumenya ko ari inzira yo kwisanga mu mitwe yitwaje intwaro muri Kongo

Abashukwa n’umutekamutwe Claude Gatebuke bagomba kumenya ko ari inzira yo kwisanga mu mitwe yitwaje intwaro muri Kongo

Ubwanditsi 14 May 2020
Inzego z’umutekano mu Rwanda zirabe maso, Abantu Uganda igeza buri munsi ku mupaka wayo n’u Rwanda siko bose ari inzirakarengane, ngo haba harimo na ba Gatumwa ba RNC na CMI

Inzego z’umutekano mu Rwanda zirabe maso, Abantu Uganda igeza buri munsi ku mupaka wayo n’u Rwanda siko bose ari inzirakarengane, ngo haba harimo na ba Gatumwa ba RNC na CMI

Ubwanditsi 15 Jan 2022
CMI muri Uganda mu gisebo n’akangaratete nyuma y’ifatwa ry’Abapagasi ba RNC mu Karere ka Mubende

CMI muri Uganda mu gisebo n’akangaratete nyuma y’ifatwa ry’Abapagasi ba RNC mu Karere ka Mubende

Ubwanditsi 07 Oct 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Musanze: Abaturage basabwe kuba ijisho ry’umuturanyi no gukaza amarondo
Mu Mahanga

Musanze: Abaturage basabwe kuba ijisho ry’umuturanyi no gukaza amarondo

Ubwanditsi 08 May 2016
Koffi Olomide yagize icyo avuga kuri perezida w’u Rwanda Paul Kagame
IMIKINO

Koffi Olomide yagize icyo avuga kuri perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Ubwanditsi 31 Dec 2016
Perezida Kagame yasabye Abayobozi bashya biganjemo ab’ingabo gukaza umutekano
Mu Mahanga

Perezida Kagame yasabye Abayobozi bashya biganjemo ab’ingabo gukaza umutekano

Ubwanditsi 29 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru