• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Seninga Innocent utoza Musanze FC yasabiye rutahizamu Muteebi Rachid kuva mu mwihererero w’iyo kipe kugeza ubwo shampiyona izaba isojwe.

Seninga Innocent utoza Musanze FC yasabiye rutahizamu Muteebi Rachid kuva mu mwihererero w’iyo kipe kugeza ubwo shampiyona izaba isojwe.

Ubwanditsi 20 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Umutoza mukuru w’ikipe ya Musanze FC , Seninga Innocent yandikiye ibaruwa ubuyobozi bw’iyo kipe isabira rutahizamu wayo Muteebi Rachid kwirukanwa mu mwiherero w’iyi kipe azira imyitwarire itari myiza yagaragaje harimo no kutarara mu mwiherero.

Abinyujije muri email yandikiye ubuyobozi bwa Musanze FC, umutoza Seninga yasabye ko Rachid yahagarikwa kugeza shampiyona irangiye ku itariki ya 30 Kamena 2021.

Ibaruwa iragira iti”Bwana Perezida wa Musanze FC, mbandikiye ngira ngo mbamenyeshe ko umukinnyi witwa Mutebi Rashid ataraye muri camp mu ijoro ryo ku wa 18 ni irya 19 Gicurasi ntanitabire imyitozo, ndetse akaba atari yasabye cg ngo ahabwe uruhushya n’ababishinzwe”.

Muri iyi baruwa kandi uyu mutoza yakomeje agira ati “bityo njyewe nka Head Coach(umutoza mukuru) nkaba musabira ibihano bikurikira: Kutagaruka muri camp, Kutongera kwitabira imyitozo ndetse n’imikino ya championnat kugeza itariki ya 30 Kamena 2021 ndetse no guhagarikirwa umushahara kugeza ku itariki ya 30 Kamena 2021″.

Seninga Innocent akaba yasoje muri iyo email avuga ko abikoze mu rwego rwo kuzamura imyitwarire myiza no kumva ko nta muntu uri hejuru y’amategeko agenga ikipe ya Musanze FC”.

Si ubwambere uyu mukinnyi agaragaraho imyitwarire itari myiza kuko kuva ubwo yari mumakipe atandukanye harimo Mukura VS, Gicumbi FC ndetse na Etincelles yagiye yikomwa n’abayobozi be kubera kutubahiriza gahunda z’ikipe.

Uyu mukinnyi asabiwe guhagarikwa nyuma yaho Musanze FC isoje mu makipe 8 agomba guhatanira umwanya wa cyenda kugeza kuwa 16 ari naho hazavamo amakipe abiri azamanuka mu cyiciro cya kabiri.

2021-05-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika  ibiganiro mu Rwanda

Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

Ubwanditsi 20 Sep 2017
U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge

U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge

RUSHYASHYA 21 Apr 2026
Guhera kuri RDR kugera kuri DALFA-Umurinzi: Impamvu Victoire Ingabire atigeze ahinduka

Guhera kuri RDR kugera kuri DALFA-Umurinzi: Impamvu Victoire Ingabire atigeze ahinduka

Ubwanditsi 26 Jul 2025
Nyuma yo gutwara igikombe cya CAF Confederations Cup kuri Raja Cassablanca, buri mukinnyi wayo yemerewe ibihumbi 12 by’amadorali nk’agahimbazamusyi

Nyuma yo gutwara igikombe cya CAF Confederations Cup kuri Raja Cassablanca, buri mukinnyi wayo yemerewe ibihumbi 12 by’amadorali nk’agahimbazamusyi

Ubwanditsi 12 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yahagurukiye Abayobozi bagenda  biguru ntege
Mu Rwanda

Perezida Kagame yahagurukiye Abayobozi bagenda biguru ntege

Ubwanditsi 28 May 2017
Icyo Perezida Kagame avuga ku gutuka cyangwa gusebya Umukuru w’Igihugu
INKURU NYAMUKURU

Icyo Perezida Kagame avuga ku gutuka cyangwa gusebya Umukuru w’Igihugu

Ubwanditsi 26 Apr 2019
Karongi : Perezida Kagame yafunguye uruganda rwa KivuWatt
Mu Mahanga

Karongi : Perezida Kagame yafunguye uruganda rwa KivuWatt

Ubwanditsi 17 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru