• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

  • Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa   |   18 Jul 2026

  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Nyuma yo gutsinda Espoir FC,  na APR FC ikanganya na As Kigali, Kiyovu SC yasubiranye umwanya wa mbere w’agateganyo

Nyuma yo gutsinda Espoir FC,  na APR FC ikanganya na As Kigali, Kiyovu SC yasubiranye umwanya wa mbere w’agateganyo

Ubwanditsi 23 Jan 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ubwo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Mutarama 2022 hakinwaga imikino y’umunsi wa 14  wa shampiyona y’u Rwanda y’ikiciro cya mbere mu bagabo,  ikipe ya Kiyovu SC yisubije umwanya wa mbere w’agateganyo nyuma yo gutsinda Espoir FC.

Muri uyu mukino wabereye kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo,  Kiyovu SC niyo yari yakiriye uyu mukino warangiye itsinze ibitego 2-1.

Ikipe ya Espoir FC ibarizwa mu karere ka Rusizi niyo yatangiye neza muri uyu mukino, kuko ubwo  hari ku kumunota wa 33 nibwo myugariro wayo Nkurunziza Félicien yafunguye amazamu ya Kiyovu, ni nyuma yaho umukino wari wahagaze kubera imvura yaguye ku kibuga ari nyinshi.

Amakipe yombi avuye ku ruhuka ubwo hari ku munota wa 47, nibwo  myugariro wa Kiyovu SC Ndayishimiye Thierry yaboneye ikipe ye igitego cyo kwishyura mbere yaho  Bigirimana Abed yashimangiye intsinzi ayibonera igitego cya kabiri cyabonetse ku kumunota wa 65.

Gutsinda uyu mukino kwa Kiyovu SC  byasobanuraga ko iyobora urutonde rwa shampiyona rw’agateganyo n’amanota 29, ibi yabigezeho nyuma yaho umukino wakurikiyeho  wahuje AS Kigali na APR FC warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Kurangira banganya hagati ya AS Kigali  na APR FC, byatumye ikipe y’ingabo  z’igihugu ifata umwanya wa kabiri n’amanota 28,  gusa ikaba igifite imikino 2 y’ibirarane itari yakina.

Uko indi mikino y’umunsi wa 14 itegerejwe gukinwa:
Ku cyumweru, tariki ya 23 Mutarama 2022

Mukura VS&L vs Musanze FC, Huye Stadium – 15.00
Rayon Sports FC vs Marine FC, Kigali Stadium – 12.30
Gasogi United vs Etincelles FC, Kigali Stadium – 15.00

Ku wa mbere, tariki ya 24 Mutarama 2022

Rutsiro FC vs Gicumbi FC, Umuganda Stadium – 15.00
Gorilla FC vs Etoile de l’Est FC, Kigali Stadium – 12.30
Police FC vs Bugesera FC, Kigali Stadium – 15.00

2022-01-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ruharwa Laurent Bucyibaruta warimbuye Abatutsi mu cyahoze ari Gikongoro agiye gushyikirizwa ubutabera mu gihugu cy’ubufaransa

Ruharwa Laurent Bucyibaruta warimbuye Abatutsi mu cyahoze ari Gikongoro agiye gushyikirizwa ubutabera mu gihugu cy’ubufaransa

Ubwanditsi 03 Jun 2021
Nyuma yo gutandukana na Haringingo, Police FC yasinyishije Francis Nuttall Elliot ukomoka mu Bwongereza nk’umutoza mukuru akazakorana na Kirasa Alain

Nyuma yo gutandukana na Haringingo, Police FC yasinyishije Francis Nuttall Elliot ukomoka mu Bwongereza nk’umutoza mukuru akazakorana na Kirasa Alain

Ubwanditsi 07 Sep 2021
Nyuma yo kwirukana abakinnyi 5 muri Rayon  hakurikiyeho  uwari Manager

Nyuma yo kwirukana abakinnyi 5 muri Rayon hakurikiyeho uwari Manager

Ubwanditsi 23 Feb 2016
Ikipe  izakina na APR FC yihaye  imihigo yo gutsinda igakora amateka

Ikipe izakina na APR FC yihaye imihigo yo gutsinda igakora amateka

Ubwanditsi 11 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yagaragaje ko ibisubizo by’Abanyafurika bitagomba gushakirwa ahandi ngo babiturwe hejuru
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagaragaje ko ibisubizo by’Abanyafurika bitagomba gushakirwa ahandi ngo babiturwe hejuru

Ubwanditsi 24 Jan 2018
U Rwanda rwanze imibereho ya Dawidi na Goliyati – Donald Kaberuka
UBUKUNGU

U Rwanda rwanze imibereho ya Dawidi na Goliyati – Donald Kaberuka

Ubwanditsi 15 Dec 2017
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko imiyoborere myiza ariyo yatumye kugeza ubu u Rwanda ruba intangarugero mu kurwanya Covid-19
Uncategorized

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko imiyoborere myiza ariyo yatumye kugeza ubu u Rwanda ruba intangarugero mu kurwanya Covid-19

Ubwanditsi 22 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru