• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Perezida Kagame yatangije Umwaka w’Ubucamanza 2017/2018

Perezida Kagame yatangije Umwaka w’Ubucamanza 2017/2018

Ubwanditsi 11 Sep 2017 Mu Rwanda

Kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Nzeri 2017, Perezida Paul Kagame yatangije umwaka w’Ubucamanza.

Umwaka w’ubucamanza ni umwanya abacamanza n’abanditsi b’inkiko baba babonye ngo bagaragaze ibyo bagezeho, kandi banarusheho kunoza umwuga wabo mu myaka yindi ikurikira.

Uyu muhango wabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko mu cyumba cy’Inteko Rusange cy’Umutwe w’Abadepite.

Ijambo rya Perezida Paul Kagame ryibanze cyane ku kurwanya ruswa ndetse n’ingaruka za ruswa ku rwego rw’ubutabera ubundi “bukwiye kugaragarira buri wese ko butabogamye, kandi ko nta ruswa n’indi mikorere mibi iburangwamo.”

Yakomoje ku nkunga bamusabye, abemerera ko ikwiye gutangwa, ariko abasaba ko mbere yo kuyibaha bagomba kubanza kugirana amasezerano.

Kagame yagize “Uko muzajya mugabanya gufata iriya nkunga idakwiye (ruswa), niko nzajya nzamura ikwiye. I think that’s a fair deal.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko mu gihe ruswa igabanutse igihugu cyunguka kandi amikoro yacyo akazamuka, kandi ngo igihe amikoro yacyo azamutse nta mpamvu n’umugabane ujya mubakora mu butabera utazamuka.

Yijeje urwego rw’ubutabera ubufatanye mu kurwanya ruswa kugira ngo igende igabanuka ndetse izagere n’aho itsindwa burundu.

Yagize ati “Haracyari abakozi muri izi nzego bagikurikirana inyungu zabo bwite, ndetse n’abagana inkiko barabivuga ku mugaragaro murabizi.”

Perezida wa Repubulika yavuze ko nubwo ikibazo cya ruswa kitari mu nkiko gusa no mu zindi nzego irimo, ngo mu nkiko niho hakabaye ikitegererezo kuruta ahandi.

Ati “Birazwi ko ababuranyi bamwe bahitamo gushaka abacamanza,abashinjacyaha,…nyuma y’akazi kugira ngo abakemurire ibibazo, ubundi bitari bikwiye ko bikemurirwa ahatari mukazi,…ibi binaha isura mbi ubucamanza.”

Paul Kagame yavuze ko kubera ruswa mu bucamanza, hari abantu bigamba ko badakeneye ubabunganira mu rubanza kuko baba bizeye ko bafite umucamanza uzabakorera ibyo bifuza. Ibi uretse kwanduza isura y’imikorere y’ubucamanza, ngo binatuma abaturage batera urwego ikizere.

Perezida Kagame kandi yasabye abacamanza kwirinda guca imanza nabi, kuzitinza cyangwa kuzisubika hatagaragajwe impamvu.

Maze agira ati “Abaturage bose icyo bakeneye ni ubutabera butangwa nta kiguzi, ku gihe, butabogamye, nta kuvangura,…n’ahandi hose niko tubyifuza.”

Yavuze ko kugira ngo imikorere nk’iyi icike abaturage babone ubutabera butabogamye, ngo ni ngombwa ko abacamanza n’abashinjacyaha n’abandi bakorana bamagana ku mugaragaro abagaragayeho ruswa.

Aha yagize ati “Gushyira imbaraga nyinshi mu kwiregura cg gutunga agatoki abandi ngo barabeshya ntacyo bikemura ahubwo dukwiye gukurikirana ikibazo ubwacyo kandi turakizi, igisubizo kiri mu kunoza imikorere, kuzuza inshingano kandi bigakorwa mu budakemwa.”

Perezida Kagame yabwiye abacamanza ko bafite uruhare runini mu guha abakeneye ubutabera ikizere ko bafite amahoro n’umutekano kubera ko hari ababarengera, aribo bacamanza.

-7956.jpg

-7957.jpg

Umukuru w’igihugu kandi yemereye urwego rw’ubucamanza ku rufasha mu gukemura ibibazo binyuranye birimo iby’ikoranabuhanga n’ibindi bagaragaje.

Ubwo yatangizaga uyu mwaka w’Ubucamanza 2016/2017, Perezida Paul Kagame yari yagarutse ku butabera mpuzamahanga cyane cyane ubw’u Burayi, avuga ko hari abantu bamwe bakora batabanje gushaka ibimenyetso, avuga ko usanga bafata imyanzuro kuri uyu mugabane badahaye agaciro ibimenyetso.

Umukuru w’Igihugu yagize ati “Abantu bamwe ntibashaka ibimenyetso, barahita bafata imyanzuro, baragufatira imyanzuro, barayifatira n’ibindi bihugu kuri uyu mugabane, ntibita kubisabwa ngo harebwe ibimenyetso, nta na kimwe bashingiraho bahita bifatira imyanzuro z’ibyo bari bukore ku mpamvu nyinshi zitandukanye, ariko uko biri kose uru ni u Rwanda, urwego rw’ubutabera rw’u Rwanda ntirugomba gukorera u Bufaransa cyangwa mu nyungu z’u Bufaransa.”

Perezida Kagame yavuze ko abavuga u Rwanda bitazabuza ko ukuri kuzagera aho kukajya ahagaragara, kandi ngo ibyo ntibizahenda u Rwanda kuko ukuri kwarwo kwigaragaza.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakora uko rushoboye rugateza imbere ubutabera hashingiwe ku nyungu z’Abanyarwanda aho kuba mu nyungu z’amahanga.

Umukuru w’Igihugu yari yavuze ibi nyuma y’aho bamwe mu badepite b’I Burayi bari bavuze ko ubutabera bw’u Rwanda butigenga, ndetse ko hari zimwe mu manza zigomba gusubirwamo.

Umwaka w’Ubucamanza 2017/2018 utangijwe mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje kuvuga ko uru rwego rugomba gushyira imbaraga mu guhangana n’ibibazo bya ruswa, ndetse no kutajenjekera abayigaragaramo utaretse no kugaruza imitungo y’abaturage iba yanyerejwe.

-7952.jpg


Perezida Kagame mu muhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza wa 2015-2016 mu kigo cya Gisirikari cya Gabiro. (Ifoto/Perezidansi)

2017-09-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC yafashe umwanya wa mbere itsinze Bugesera FC, Rayon yatakaje uyu mwanya nyuma yo kunganya na Marines FC 

APR FC yafashe umwanya wa mbere itsinze Bugesera FC, Rayon yatakaje uyu mwanya nyuma yo kunganya na Marines FC 

Ubwanditsi 05 Apr 2025
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

RUSHYASHYA 01 Apr 2026
Nyuma y’iminsi 35 ikipe ya APR FC itakaje umwanya wa mbere, yongeye kuwisubiza itsinze Bugesera FC 1-0

Nyuma y’iminsi 35 ikipe ya APR FC itakaje umwanya wa mbere, yongeye kuwisubiza itsinze Bugesera FC 1-0

Ubwanditsi 18 Apr 2022
Nyuma yo gutangaza Addy Bukaraba nk’umutoza mushya wa Etoile de l’Est, yahise akoresha imyitozo bitegura kwakira Gicumbi FC

Nyuma yo gutangaza Addy Bukaraba nk’umutoza mushya wa Etoile de l’Est, yahise akoresha imyitozo bitegura kwakira Gicumbi FC

Ubwanditsi 15 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sergio Ramos, Kaylor Navas ndetse na Julian Draxler bakinira ikipe ya Paris St Germain barasura u Rwanda mu mpera z’iki cyumweru
Amakuru

Sergio Ramos, Kaylor Navas ndetse na Julian Draxler bakinira ikipe ya Paris St Germain barasura u Rwanda mu mpera z’iki cyumweru

Ubwanditsi 29 Apr 2022
Abaturage batishyurira ”  Mutuelle ”  ku gihe bahagurukiwe
Mu Mahanga

Abaturage batishyurira ” Mutuelle ” ku gihe bahagurukiwe

Ubwanditsi 10 Jun 2016
Inyungu ihishe mu kwiha serivisi za Banki ya Kigali utavuye aho uri
UBUKUNGU

Inyungu ihishe mu kwiha serivisi za Banki ya Kigali utavuye aho uri

Ubwanditsi 05 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru