• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Dr. Rudasingwa asigaye avumwa n’umuhisi n’umugenzi ndetse ngo ahuje imyumvire n’abagororwa bo muri Gereza ya Muhanga

Dr. Rudasingwa asigaye avumwa n’umuhisi n’umugenzi ndetse ngo ahuje imyumvire n’abagororwa bo muri Gereza ya Muhanga

Ubwanditsi 19 Aug 2016 ITOHOZA

Dr. Theogene Rudasingwa agihunga ngo yarihanukiriye ati :Kagame yarambwiye ngo yatanze itegeko ryo kurasa indege ya Nyakubahwa Juvenal Habyalimana, abanyarwanda b’impunzi bati uri ntwari n’ubwo bwose wabimenye agakomeza ugakorera Kagame ukaza kubivuga umaze gutandukana nawe.

Ibi ariko Kayumba aheruka kubihakana avuga ko yaba we cyangwa se Rudasingwa, iyo ndege ihanurwa ntanumwe wari uhari ngo amenye ibyayo.

Mu ijoro ryo ku italiki 6 Mata 1994 nibwo indege yari itwaye uwari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana na mugenzi we w’u Burundi Cyprien Ntaryamira yahanuwe. Aba bakuru b’ibihugu kimwe n’abandi bantu bari muri iyi ndege bitabye Imana. Ihanurwa ry’iyi ndege rifatwa nk’imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho abarenga Miliyoni bitabye Imana.

Gusa amateka agaragaza neza ko jenoside yateguwe igihe kirekire ikaza gushyirwa mu bikorwa muri Mata 1994.

-3710.jpg

Habyarimana Juvenali n’abari ibyegera bye

Nyuma yaho iyi ndege ihanuriwe, hagiye hakorwa amaperereza menshi kugirango habe hamenyekana uwaba ari inyuma y’ihanurwa ryayo. Mu mwaka wa 2012, impuguke z’abafaransa zakoraga iperereza ku ihanurwa ry’iyi ndege zasoje zitagize uwo zitunga agatoki.

Muri Mata 2013, Colonel Thierno Athie wo mu ngabo za Sénégal wari i Kigali mu Rwanda mu 1994 muri butumwa bw’ingabo za Loni (MINUAR) , yavuze ko arimo ategura igitabo kuko ngo azi neza uwarashe indege ya Habyarimana.

Yavuze ko tariki ya 6 Mata 1994 ahagana saa moya z’ijoro yari mu rwakiriro rw’icyubahiro mu kibuga cy’indege cya Kanombe ahari hategererejwe Perezida Juvénal Habyarimana. Avuga ko yayobye gato aho mu kibuga akabona abasirikare nka 20 barinda Perezida baramugose.

Mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 nshuro ya 19, Colonel Thierno yavuze ko azi uwarashe indege yari itwaye uwo bari bategereje kuko yari aho byabereye.

Ati:“ Nk’umusirikare, uburyo bamfashe, n’ibyahise bikurikira, n’uko byakiriwe, nashoboraga gusesengura nkareba n’impamvu. Ndi gutegura igitabo kubyo nabonye mu Rwanda.”

Abacamanza Mark Trevidic na Nathalie Poux muri raporo yabo bavuze ko indege yari itwaye Juvenal Habyarimana na Sipiriyani Ntaryamira wari Perezida w’u Burundi, ishobora kuba yararashwe n’intagondwa z’abasirikare ba Habyarimana zitamushakaga.

Muri 2006, Jean Louis Bruguiere yanditse indi raporo, ivuga ko indege yari itwaye Habyarimana yarashwe n’ingabo zari iz’ umuryango wa FPR-Inkotanyi ziyobowe na Perezida Paul Kagame. Iyi raporo ikaba yaranenzwe kubamo amakuru atagira gihamya kuko itakorewe aho indege yarasiwe.

Mu biro by’umuryango w’abibumbye (UN), umunyamakuru w’Umwongereza yigeze kuhavumbura inyandiko igaragaza ko ingabo za Habyarimana zari zifite ibisasu bya (missile sol-air) byakorewe mu Bufaransa.

-3709.jpg

Kayumba Nyamwasa

Aya ma perereza y’impuguke zitandukanye ahabanye n’ibitekerezo bya Rudasingwa, ahubwo abanyarwanda bo barabihuza n’iby’ infungwa zifungiwe ibyaha bya Genocide zirimo kwandika ibitabo byerekana uko bishe.

Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside Dr Bizimana Jean Damascene nawe yatangaje ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bafungiye muri gereza ya Kigali n’iya Muhanga batangiye kwandika ibyo bitabo bavuga ibyo bakoze.

Dr Bizimana Jean Damascene avuga ko kwandika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubundi byakorwaga n’abayirokotse ndetse n’abanyamahanga, ariko ubu hari indi ntambwe irimo guterwa n’abayikoze nabo batangiye kwandika ibyo bazi n’ibyo bakoze muri Jenoside.

-3708.jpg

Abagororwa bagereranywa na Rudasingwa

Ati “Hari ibitabo byinshi by’abarokotse Jenoside biriho bisohoka, ariko hari n’indi ntambwe imaze guterwa, abantu bakoze Jenoside nabo bariho barandika, barandika bafunze.”

Dr Bizimana avuga ko kugeza ubu hari imishinga (draft) y’ibitabo bitatu birimo kwandikwa ku ruhare rw’abakoze Jenoside bari mu magereza.

Hari igitabo kirimo kwandikwa n’abagororwa bo muri Gereza ya Muhanga, ‘draft’ y’igitabo cyabo ngo bayishyikirije Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), irayisoma ariko isanga nta kintu igaragaza gifatika.

Dr Bizimana avuga ko hari n’indi ‘draft’ yanditswe n’abafungiye muri gereza ya Nyarugenge, yo ngo harimo ubuhamya bw’abagabo n’abagore kandi bavuga buri kimwe.

Ati “Yo ije ifite intera yindi iriho kuko bo bateye intambwe y’uko buri wese agenda avuga ibyo yakoze. Turiho turagisoma kugira ngo tubafashe kukinoza ariko hari intambwe cyateye.”

Arongera ati “Ab’i Gitarama bo ntibabivugaga, baravugaga ngo batubwiye ibingibi, ba,ba,ba…., tuganira nabo turayibasubiza (draft), tuzabafasha kuyinoza kuko bafite ubushake.”

-3707.jpg

Dr. Bizimana J.D, Umunyamabanga nshingwa bikorwa wa CNLG

Hari n’ikindi gitabo, cyo ngo kitarimo kwandikwa n’abagororwa, ariko kirimo kwandikwamo ubuhamya bw’abagororwa banyuranye.

Dr Bizimana avuga ko hari umuntu (atashatse kuvuga amazina ye) uriho ucyandika, we ngo yagiye muri gereza zitandukanye, agenda abaza abemeye icyaha, bakicuza ndetse bamwe bagabanyirizwa n’ibihano.

Ati “Icyo gitabo kirakomeye kuko harimo abavuga ibyo bakoze kandi ugasanga babajwe n’ibyo bakoze.”

Muri iki gitabo ngo harimo n’abakatiwe igifungo cya burundu bavuga bati ‘njyewe igihano nahawe ntabwo aricyo nkwiye,…n’icyo kutwica nticyari kuba gihagije kuko ntibari kutwica nk’uko twishe abandi’.

Dr Bizimana ati “Birakwereka ko hari intambwe tumaze gutera rwose,…kubaka igihugu neza nk’uko Leta yacu ibikora hari icyo bimara.”

Yongeraho ati “Muri iki gitabo hari n’aho abo bicanyi bagera bakavuga bati ikitubabaza ni uko abana bacu babayeho neza kenshi kurusha n’abana b’abo twishe, bati abana bacu bafite imirimo, hari abo Leta ifasha nk’abakennye, ariko hari abo twiciye imiryango turayimara bakaba babayeho nabi kuko abenshi bafite ubumuga.”

CNLG ivuga ko ubuhamya nk’ubu bwubaka umuryango Nyarwanda kandi bukayivura, bityo igashishikariza abantu bose babishoboye kwandika amateka bazi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Igitangaje rero n’ukuntu ngo balimo gufasha infungwa kunoza igitabo, ikindi gitangaje n’uukuntu izinfungwa hari ukuntu zihuje na Rudasingwa Theogene, icyo bataniyeho n’uko izo Rudasingwa we yasohoye igitabo ariko akibagirwa kwandikamo byinshi mubuhamya atanga muriki gihe.

Umwanditsi wacu

2016-08-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hagati ya Major Robert Higiro na David Himbara  umwe ashobora kwica undi

Hagati ya Major Robert Higiro na David Himbara umwe ashobora kwica undi

Ubwanditsi 02 Sep 2016
Ubutumwa bwa Victoire Ingabire bushimagiza umutwe wa Wazalendo bugenewe FDLR iri muzigize uwo mutwe 

Ubutumwa bwa Victoire Ingabire bushimagiza umutwe wa Wazalendo bugenewe FDLR iri muzigize uwo mutwe 

Ubwanditsi 21 Nov 2023
Nibogora Lydie warutuye mu Mujyi wa Bujumbura ( mu Ijabe )  yishwe bunyamanswa

Nibogora Lydie warutuye mu Mujyi wa Bujumbura ( mu Ijabe ) yishwe bunyamanswa

Ubwanditsi 18 Feb 2017
Kinshasa haranuka uruntu runtu  : Minisitiri w’Intebe na Guverinoma yose beguye

Kinshasa haranuka uruntu runtu : Minisitiri w’Intebe na Guverinoma yose beguye

Ubwanditsi 14 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umushinyaguzi wahohotewe na Mowzey Radio atarapfa yatanze ubuhamya bukomeye
HIRYA NO HINO

Umushinyaguzi wahohotewe na Mowzey Radio atarapfa yatanze ubuhamya bukomeye

Ubwanditsi 05 Feb 2018
BK Group Plc yashyize imigabane mishya ku isoko, izasaguka izacuruzwa i Nairobi
UBUKUNGU

BK Group Plc yashyize imigabane mishya ku isoko, izasaguka izacuruzwa i Nairobi

Ubwanditsi 29 Oct 2018
Ikipe y’igihugu ya Zimbabwe “The Warriors” yashinje amarozi n’ubupfumu ikipe ya Cameroon yakiriye amarushanwa
Amakuru

Ikipe y’igihugu ya Zimbabwe “The Warriors” yashinje amarozi n’ubupfumu ikipe ya Cameroon yakiriye amarushanwa

Ubwanditsi 17 Jan 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru