• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Inkoramutima za RNC gukurikira Bonabaana nyuma yuko ingabo zishiriye ku icumu muri DRC

Inkoramutima za RNC gukurikira Bonabaana nyuma yuko ingabo zishiriye ku icumu muri DRC

Ubwanditsi 10 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

UKo iherezo kubari inyeshyamba za Kayumba muri DRC hamwe  n’abanyapropaganda ba Museveni  byabarenze bagata umutwe, bakayoboka Boona, usanzwe uzwi nka Boonabana.

Uwitwa “Prossy Boona” [ Boonabana] nawe yagiye mu kigare cy’abanyapropaganda bagerageza gupfobya ikubitwa ry’inshuro rya RNC ya Kayumba Nyamwasa, mu guhimba ikinyoma cyuko ngo ingabo z’URwanda zishe “Abanyamulenge.”

Nyuma gato yaho amakuru avuga ko RNC yakubiswe inshuro bidasubirwaho, inkuru imaze kuba kimomo, urubuga rwa Leta ya Uganda rushinzwe propaganda nka Commandpost, Edge na Facebook nk’urukuta rwa Facebook rwa “RPF Gakwerere”umeze nkuwataye umutwe kuko ibyo yandika byose kuri facebook ye ari ibihimbano, wagirango ararota akabyuka yandika ibyo yarose, ariko nibura akwiye kujya yongeraho ko ari inzozi ze aho gukomeza kuyobya abantu, igitangaje rero banditse bagira biti: “Ingabo z’URwanda zinjiye muri Kongo Kinshasa, ariko Mai Mai arazirangirizayo!”Ariko abantu benshi barabisetse bavuga ko ibyo ari amateshwa.

Nuko abo banyapropaganda batangira guhimbahimba bavuga ko ngo, “Abanyamulenge bari batangiye kurema  umutwe w’ingabo mu rwego rwo kugirango babone kirengera, kandi ko ngo bari banakubise inshuro ingabo z’URwanda!” Abasesenguzi mu by’umutekano bakaba basanga ibihuha nka biriya byari bigamije gukumira ikintu gikomeye cyane; ikintu kiba cyaragize ingaruka ikomeye ku barwanyi ba RNC n’ababashyigikiye.

Kandi koko, mu buryo bugaragarira buri wese, n’ibimenyetso simisiga birimo amafoto byaje kugaragaza ko RNC yari yakubiswe inshuro mu mashyamba aho bari bihishe.

Amafoto agaragaza imirambo y’abarwanyi ba RNC, harimo n’umwe muri ba kizingenza ba RNC [ Capt.Charles Sibo], yarimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga. Indi foto y’undi kizigenza wa RNC uzwi nka Mudathir Habib umenya  ngo ari Coloneri, yamugaragaje ari mu twenda twari twarananiwe gufurwa, kandi twaranataye ibara yicaye mu gihuru, yakomeretse, nyuma yo gufatwa mpiri n’ipfunwe ryinshi mu maso, ariko yarimo gutumbira abari bamufashe. Amaso ye akaba yaragaragaraga nk’ayu muntu wanyuze mu bibazo bitagira ingano. [ reba ku ifoto ]

Ngizo ingabo za Kayumba zirimo Sibo na Habib

Abo nibo banyarwanda bazwi. Sibo na Habib bari amabandi yari yaratorotse mu ngabo z’URwanda, nka sebuja Kayumba Nyamwasa. Urubuga Commandpost, Edge, ‘RPF Gakwerere n’ibindi… utarondora ngo ubive imuzi, byahise bigwa mu kantu noneho kandi ni gute izo mbuga nkoranyambaga zizongera kujya zandika ngo Abanyamulenge, cyangwa Mai Mai barimo “gutsinda RDF?”

Amakuru nyayo nuko abasaga 200 bo muri RNC baguye ku rugamba, mu gitero kimwe cyahitanye Sibo, naho Habib agafatwa mpiri. Abonkejwe neza na banyina, bashoboye kurokoka, babifashijwemo no kuyabangira ingata, ibisanzwe bizwi mu mvugo ya gisirikare ngo ni “gutawanyika”, kandi na nubu rukaba rukigeretse barakirukanka  kuko batarashira impumu. Bikaba bivugwa ko umuriro aba bagabo bahuye nawo, ntuzatuma bahagarara, kugeza ubwo bazaba bageze mu gihugu cy’ Afurika yo hagati, cyangwa se wenda Cameroon.

Ubu, Kampala ikaba yaraguye mu kantu ari nako itaremera ibyabaye.

Bikekwa ko iki kibatsi cy’umuriro cyateye Museveni ubwoba bituma yohereza igitaraganya  Sam Kutesa kuza I Kigali ari kumwe na Kirunda Kiveijinja, uhagarariye Uganda mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Kirunda we wari waje mu Rwanda ahagarariye igihugu cye mu birori byo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 25 byabaye ku wa 4 Nyakanga 2019.

Naho Minisitiri Kutesa bivugwa  yari acigatiye ibaruwa ifunze neza  yanditswe na Perezida Museveni, yashyikirije Perezida Kagame, ariko ubutumwa buyikubiyemo  bugirwa ibanga. Sam Kutesa na we ngo yahise ashyikirizwa ubutumwa yashyiriye Museveni, ako kanya.

Amakuru avuga ko habaye inama yamaze amasaha abiri, ikaba yarabaye ubwo Minisitiri Sam Kutesa yageraga mu Rwanda.

Perezida Museveni

Umushinga rero simisiga wa Museveni usa nkuwapfubye, kwikirigita ugaseka no kwimika ibigarasha muri Uganda, arabibonamo igihombo abasenga bagahamya ko Museveni agiye gukizwa, kuko ntacyo yungutse muri ubu bugambanyi bwose twabagejejeho.

Aba banyapropaganda bagombaga gukora iki? Nyuma yo kubona agahenge, bafashe umugambi wo kongera intera mu nkuru z’impimbano. Bakomeje kunangira ku nkuru ivuga ko ngo, ‘’URwanda rurimo kwica Abanyamulenge’, umugani wa rusake n’imfizi. Aha niho wawundi Prossy Boona yigeze kuvugwa, akaba nawe amaze kuba agatereranzamba.

Mu minsi mike ishize akaba yaragarutse kwandika Ku rukuta rwe rwa Facebook, inyandiko yari ifite umutwe ugira uti, Sunday letter from Prossy Boona” Ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ngo Ibaruwa yo ku Cyumweru yanditswe na Prossy Boona. Yanditse ibintu bigoretse, nyuma yo kubeshya ku birebana n’ubuyobozi bwo mu Rwanda, kubeshya icya Semuhanuka, ngo icyaha cyose cyigeze gikorerwa Abanyamulenge ngo cyakozwe n’URwanda.

Ariko se ubundi uyu Prossy Boomna ni muntu ki?

Wowe musomyi wa mbere wakabaye umenya ko uyu mugore wintabwa, kuko umugabo we yamutaye agajya gukora ubucuruzi butemewe n’amategeko mu gihugu cya Kongo Kinshasa, ubucuruzi busa nkubwa murumuna wa Museveni Salim Saleh azwi kuba akora, kandi Museveni akaba ariwe uri ku isonga muri ubwo bucuruzi.

Ariko nyuma ya Boona, usanzwe uzwi nka Boonabana n ‘umugabo we wahoze ari umugore w’umujandarume witwa Rwema aho rero umugabo we amaze kumutera, uwo mugore yaba yarakoze iki? Yabwiye isi yose ko umugabo we yashimuswe n’URwanda. Icyo gihe, yakoranaga n’inzego z’iperereza za Kampala, ari nabo bishyura buri muhisi n’umugenzi mu rwego rwo kugirango baharabike URwanda. Naho umujandarume yarimo kwirira ubuzima muri Kongo Kinshasa, akorera amafaranga ndetse nkuko amakuru y’ibanga abivuga ngo ibyo byose yabifatanyaga no gukorana na RNC.

Ariko Boona, yagombaga gushaka urwitwazo, bityo agaharabika URwanda ku ibura rya baringa ry’umugabo we, akaba aribwo buryo bwonyine yari afite gukoresha, ndetse nabo bamuhemba.

Muri izo nyandiko ze zose ku rukuta rwa Facebook, agereranya Ingabo z’URwanda n’interahamwe, zari ku isonga mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Icyemezo cy’URwanda cyo kohereza ingabo mu cyahoze ari Zaire muri 1996, byari ukugirango rukumire bariya ba Jenosideri, kuko bari barinze hafi y’umupaka mu rwego rwo kugirango bisuganye batere URwanda, bityo basoze umugambi mubisha wabo wa Jenoside”. Iki cyemezo cy’URwanda cyakomejwe gushyigikirwa  inshuro nyinshi, na bamwe mu banyamakuru b’ibyamamare ndetse n’abanditsi mu isi yose..

Ibyo ntibizigera bituma Boona n’abandi bameze nkawe barekeraho gushyigikira RNC, ndetse baharabika URwanda bifashisha inkuru z’impimbano ko ngo “Kigali yagiye kwica Abakongomani”. Ariko iyaba aba bantu bajyaga bibaza, ese URwanda na Uganda ni ikihe gihugu cyahamagajwe kubera ibyaha byakorewe muri Kongo Kinshasa? Igisubizo: Uganda.

“Urukiko gutegeka Uganda kwishyura Kongo Kinshasa indishyi z’akababaro”, nkuko byanditswe n’ikinyamakuru cyandikirwa mu Bwongereza cyitwa The Guardian cyo muri 2005. Icyo Kinyamakuru kikaba cyaranditse ko Urukiko mpuzamahanga rwategetse ko kuba Uganda yarateye Kongo Kinshasa hagati ya 1998-2003, yavogereye ubusugire mpuzamahanga, bityo bikaba byaratumye abasivile bapfa abandi bagakorerwa iyicarubozo.

“Kubera imyitwarire y’ingabo za Uganda, byatumye haba ibikorwa by’ubwicanyi, iyicarubozo n’ubundi buryo bwinshi bubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu byose bikaba byarakorerwaga abaturage ba Kongo Kinshasa, Uganda ikaba yararenze ku nshingano zayo, nkuko itegeko mpuzamahanga rirebana n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, umwanzuro w’urukiko rwari ruyobowe na,” Shi Jiuyong, perezida w’urukiko rw’Irahe.

Mu yandi magamo, ubutegetsi bwa Museveni bwari bwaritwaye mu  buryo bwa kibandi, ubwo ingabo z’icyo gihugu zari muri DRC. Urukiko mpuzamahanga rwategetse Kampala kwishyura miliyari icumi z’amadolari US$10 miliyari nk’indishyi z’akababaro. Ariko kuri  Prossy Boona we ibyo byose abigeretse ku Rwanda, kandi ari nta rukiko na rumwe rwigeze ruhamagaza URwanda kuburana.

Uku niko kuburisoni mu bantu bamwe nabamwe. Boona ukomeza gusakuza, ahubwo Leta akorera siyo yijanditse mu icuruzwa ry’abagore mu bucakara mu bihugu by’Abarabu.

Honorabure Betty Nambooze uhagagarariye umujyi wa Mukono yashyize ahagaragara amarorerwa yakorerwaga abagande bari mu mirimo y’ubucakara mu bihugu by’Abarabu, bamwe baravunitse amaguru n’amaboko, abandi badashobora kwiyururutsa ngo bave mu ndege. Umuryango wa Museveni ukaba ariwo wijanditse muri ibi bikorwa by’agahomamunwa, kuko amasosiyete yabo ariyo yabagurishije mu gihugu cya Arabiya Saudite.

INKURU BIFITANYE ISANO:

Uganda: Uko Bamwe Mu Bashinzwe Umutekano Bari Inyuma Y’icuruzwa Ry’abana B’abakobwa Mu Bihugu By’abarabu

Kayumba Uhunahuna Muri Kongo Kuva Muri 2010 Ubanza Icyo Ashaka Yarakibonye

Nyamara kandi Boona we ashishikajwe no kwandika ko inkuru z’impimbano zo mu myaka makumyabiri ishize, ko ngo ingabo z’URwanda zishe Abanyamulenge.

Bakaba bibwira ko hari uwakwibagirwa ukuntu RDF yarokoye Abanyamulenge mu maboko y’interahamwe, bari bambukije ingengabitekerezo yabo ya Jenoside, kandi bakaba bari baratangiye kubica, nkuko bari barishe Abatutsi mu Rwanda. Uwo Boona kandi akaba avuga ko URwanda rwitwara nk’Umukoloni.

Niba koko URwanda ari umukoloni, mu gihugu cy’Abaturanyi, cyangwa se wenda niba RDF  irimo kwica Abakongomani nkuko abivuga, kuki Kinshasa ntacyo irimo kuvuga? Kuki barimo urira cyane kurusha uwapfushije, kandi mu by’ukuri atapfushije, bityo akaba atarimo kurira namba?

Barimo kubogoza kuko ingabo za Nyamwasa zisanzwe zizwi nk’ibikoresho bya Museveni zashushubikanijwe mu birindiro, zikaba zashiriye ku cumu.

2019-07-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Edgar Lungu wa Zambia

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Edgar Lungu wa Zambia

Ubwanditsi 14 Jun 2019
Andrew Mwenda na Muhoozi mu mugambi wo kwinjiza Museveni mu ntwari za Afurika mu buryo bwa magendu

Andrew Mwenda na Muhoozi mu mugambi wo kwinjiza Museveni mu ntwari za Afurika mu buryo bwa magendu

Ubwanditsi 25 Oct 2019
Uganda: Igipolisi cyafunze  ibiro  by’ ikinyamakuru Red Pepper nyuma yo gutangaza amabanga ya leta

Uganda: Igipolisi cyafunze ibiro by’ ikinyamakuru Red Pepper nyuma yo gutangaza amabanga ya leta

Ubwanditsi 21 Nov 2017
Bagitifu bakomeje gutabwa muri yombi kubera Amanyanga ya Ruswa no gukoresha  Impapuro mpimbano batanga Amasoko

Bagitifu bakomeje gutabwa muri yombi kubera Amanyanga ya Ruswa no gukoresha Impapuro mpimbano batanga Amasoko

Ubwanditsi 08 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rutahizamu w’ikipe ya Police FC, Patrick Sibomana “Papy” yinjiye mu bucuruzi bw’ibikoresho bya Siporo ahereye ku nkweto z’abakinnyi b’umupira w’amaguru
Amakuru

Rutahizamu w’ikipe ya Police FC, Patrick Sibomana “Papy” yinjiye mu bucuruzi bw’ibikoresho bya Siporo ahereye ku nkweto z’abakinnyi b’umupira w’amaguru

Ubwanditsi 11 Mar 2021
Kwibuka nyabyo Intwari zarwitangiye, ni ukwirinda gutatira igihango twagiranye nazo
Amakuru

Kwibuka nyabyo Intwari zarwitangiye, ni ukwirinda gutatira igihango twagiranye nazo

Ubwanditsi 01 Feb 2022
Burera : Perezida Kagame yavuze ko “Ababuza u Rwanda umutekano bakina n’umuriro nibawegera uzabotsa”
INKURU NYAMUKURU

Burera : Perezida Kagame yavuze ko “Ababuza u Rwanda umutekano bakina n’umuriro nibawegera uzabotsa”

Ubwanditsi 08 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru