• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ibihugu 3 ni byo byitabiriye “ACIRC” muri 13 byatumiwe

Ibihugu 3 ni byo byitabiriye “ACIRC” muri 13 byatumiwe

Ubwanditsi 26 Mar 2017 Mu Rwanda

Ibihugu, Uganda, Angola na Afurika y’Epfo ni byo bihugu 3 byonyine, mu bihugu 13, byabashije kwitabira imyitozo ya gisirikare y’ingabo zishobora gutabara mu buryo bwihuse aho Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wakenera guhosha ibibazo hitabajwe imbaraga za gisirikare.

Iyi myitozo ya gisirikare yafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa 25 Werurwe 2017, mu Kigo cya Gisirikare cyo mu Rwanda, cya Gako (Rwanda Military Academy), kiri mu Karere ka Bugesera.

Ubusanzwe iyi myitozo yari yatumiwemo Algeria, Angola, Benin, Burkina Faso, Tchad, Misiri, Niger, Senegal, Afurika y’Epfo, Sudan, Tanzania, Uganda n’u Rwanda ari nabyo bihugu binyamuryango by’ibikorerabushake.

Abasirikare b’ibi bihugu baje muri iyi myitozo biganjemo abofisiye hamwe n’abandi babaherekeje barimo abajenerali bose hamwe barenga 200.

Ni imyitozo iba mu cyiswe ‘Utulivu Africa’, ari zo ngabo zihariye zishobora gutabara mu buryo bwihuse, nibura mu minsi 7 gusa, ahantu aho ari ho hose muri Afurika hashobora kuvuka ikibazo icyo ari cyo cyose cyakenera gukemurwa hifashishijwe imbaraga za gisirikare.

Iyi myitozo, ubusanzwe yatangiye kuva ku wa 20 Werurwe, ikazageza kuwa 30 Werurwe 2017.

Mu gufungura ku mugaragaro iyi myitozo, Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen. Jacques Musemakweli, ari nawe wari umushyitsi mukuru, mu ijambo rye ntiyigeze akomoza ku ngingo y’ubwitabire, gusa yasomye amazina y’ibihugu byose byatumiwe uko ari 13.

Yibanze ahanini ku kugaragaza akamaro k’iyi myitozo, avuga ko izi ngabo za ‘Utulivu Africa’ zashyizweho ngo Abanyafurika bajye babasha kwikemurira ibibazo ubwabo.

Yashimangiye ko izi ngabo zashyizweho hashingiwe ku cyemezo cyafatiwe mu nama ya 21 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yateranye muri Gicurasi mu 2013, agira ati “ubushobozi bwa Afurika bw’uko yabasha guhita ihosha amakimbirane vuba bwashyizweho muri 2013 nk’igisubizo cy’ako kanya cy’uko haburaga ubushobozi ku bayobozi b’ibihugu bya Afurika ngo batabare ahari ikibazo ku mugabane wa Afurika.”

Aha Maj Gen. Musemakweli yavuze ko Abakuru b’Ibihugu bashinze izi ngabo bagamije kurwanya ko ab’ibindi bihugu by’indi migabane bajya bahora baza gukemura ibibazo by’Abanyafurika.

Maj Gen. Musemakweli yagize ati “byari mu murongo wa politiki ishingiye ku bitekerezo bigari by’uko ibisubizo by’Abanyafurika ku bibazo bya Afurika, bityo bigatuma umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ishobora guhita itabara mu buryo bwihuse kandi bukomeye itanga ingabo, n’ibikoresho byazo aho byakenerwa.”

Akomoza ku bwitabire, Lt Col René Ngendahimana, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda we yavuze ko nubwo ibi bihugu bindi bitohereje ingabo zabyo ngo zize mu myitozo ariko bifite abandi bakozi bakurikirikirana ibikorerwa muri iyi myitozo.

-6169.jpg

Ku Rwanda, Lt Col Ngendahimana yavuze ko rwo rufite abanyamuryango barenga mirongo icyenda (90), biteguye gufatanya na bagenzi babo mu kwitoza uko hagize ahavuka ikibazo ku mugabane wa Afurika batabara mu buryo bwihuse.

Ibibazo bya Afurika

Ku kijyanye n’uko hari ibihugu bimwe na bimwe bya Afurika bifite ibibazo, aho itangazamakuru ryabazaga impamvu izi ngabo zitagira uruhare mu kujya kubihoshayo, Lt Col Ngendahimana yasubije ko ari Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wonyine utegeka ko izi ngabo zitabara.

Yagize ati “ubundi ACIRC kugira ngo ijye gutabara bisabwa n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, nibo bafata icyemezo bakaba ari bo bavuga bati ‘turabona hari ikibazo cyavutse mu gihugu runaka turasaba ko mwatwohererezayo ingabo byihuse’.”

Lt Col Ngendahimana yongeyeho ko hari ubundi buryo buhari bwo guhangana n’ibindi bibazo bigenda bivuka ku mugabane wa Afurika hatarinze kwitabazwa ingufu za gisirikare, ariko ko igihe izi ngabo zizasabwa zizaba ziteguye gutabara.

Ibi byanashimangiwe na Sivuyile Bam, waje nk’intumwa yihariye y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, we wavuze ko izi ngabo zikorera munsi y’ibyemezo by’uyu Muryango.

Yagize ati “Si ingabo zibyuka mugitondo ngo zihite zijya ahantu aho ari ho hose zijyanye, zigomba kugenda zoherejwe n’ibyemezo by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”

Ni ku nshuro ya gatatu iyi myitozo ibaye, kuva mu 2013 izi ngabo zihariye zashingwa.

Source : Izuba rirashe

2017-03-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gasabo: Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasuye abapolisi bo mu mujyi wa Kigali

Gasabo: Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasuye abapolisi bo mu mujyi wa Kigali

Ubwanditsi 13 Mar 2017
U Rwanda n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage bongereye amasezerano y’ubufatanye azageza 2028

U Rwanda n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage bongereye amasezerano y’ubufatanye azageza 2028

Ubwanditsi 08 Aug 2025
Mukura VS yatandukanye n’uwari umutoza mukuru Ruremesha Emmanuel azira umusaruro mubi iyi kipe ifite

Mukura VS yatandukanye n’uwari umutoza mukuru Ruremesha Emmanuel azira umusaruro mubi iyi kipe ifite

Ubwanditsi 21 Jan 2022
Mu burundi:   Abagabo babiri bigeze kuyobora u Burundi   bashobora guhitanwa na Nkurunziza mu minsi yavuba

Mu burundi: Abagabo babiri bigeze kuyobora u Burundi bashobora guhitanwa na Nkurunziza mu minsi yavuba

Ubwanditsi 16 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage
Mu Mahanga

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Ubwanditsi 11 Oct 2017
RDC: Abantu 10 Batwikiwe Mu Nzu Barakongoka Abandi 7 Baburirwa Irengero
HIRYA NO HINO

RDC: Abantu 10 Batwikiwe Mu Nzu Barakongoka Abandi 7 Baburirwa Irengero

Ubwanditsi 09 Jul 2018
Claire Karekezi, Umunyarwandakazi wa mbere u Rwanda rugize w’inzobere mu kuvura cancer yo mu bwonko
Mu Rwanda

Claire Karekezi, Umunyarwandakazi wa mbere u Rwanda rugize w’inzobere mu kuvura cancer yo mu bwonko

Ubwanditsi 08 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru