• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abanyapolitike 45 muri EAC  bagiye kuva mu ‘bushomiri’
Umwe mu ba Depite ba EALA, P.C. Rwigema

Abanyapolitike 45 muri EAC  bagiye kuva mu ‘bushomiri’

Ubwanditsi 30 Nov 2017 Mu Mahanga

Abanyapolitike 45 bo mu bihugu bigize umuryango w’uburasirazuba bwa Afurika (EAC) bagiye kuva mu ‘bushomeri’ bari bamazemo amezi asaga atanu.

 Abo banyapolitike ni abatowe n’inteko nshingamategeko z’i bihugu by’u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda na Sudan y’Amajyepfo ngo bazabihagararire mu nteko nshingamatege ya EAC (EALA) ariko bakananirwa gutangira imirimo yabo kubera impamvu zaturukaga kuri Kenya.

 Buri gihugu kigize EALA cyohereza abadepite icyenda kugihagararira muri EALA, ariko bakagomba gutangira imirimo yabo ari uko buri gihugu cyarangije kohereza abacyo.

 Kugeza ubu abo badepite bari bataratangira imirimo yabo, impamvu ari uko igihugu cya Kenya cyari kitarashobora kohereza abacyo.

 Kuva hagati muri uyu mwaka abanyapolitike muri Kenya bari batangiye guhugira mu by’amatora, inteko nshingamategeko yariho muri icyo gihugu irindira guseswa Muri Nyakanga uyu mwaka idatoye abazaserukira Kenya muri EALA, bituma abari batowe n’iz’ibindi bihugu bigize EAC bigumira mu bihugu byabo kuko nta kazi ka EALA bari kuba bafite, aba Kenya bataraboneka.

 Nyuma y’amatora yabaye tariki 8/8/2017 muri Kenya hagiye haba ibyo kujuririra abyayavuyemo igihugu gikomeza guhugira muri ibyo, iby’inteko gutora abadepite bo kohereza muri EALA bikomeza kudahabwa agaciro.

 Kuba ejobundi Perezida Uhuru Kenyatta yarashoboye kurahizwa ngo yongere kuyobora Kenya, ibintu bitangiye kujya mu buryo n’inteko nshingamategeko y’icyo gihugu ibonye akanya ko gutora abazahagararira icyo gihugu muri EALA ! Biteganyijwe yuko ibintu byose bizaba byagiye mu buryo, imirimo y’abadepite muri EALA igatangira tariki 15 z’ugutaha kwa 12.

 Nubwo ariko twavuze yuko abadepite ibihugu byabo byohereje muri EALA bashomereye kubera yuko nta kazi k’inteko bakora, bagomba kuba batamerewe nabi, usibye gusa yuko batabona amafaranga yo ku ruhande nk’abantu bari ku kazi banafite inshingano bahawe zituma babona andi mafaranga arenze ku mushahara.

 Ubusanzwe iyi nteko ya kane ya EALA yari gutangira imirimo yayo tariki 5 Kamena 2017, ntibyakunda kubera za mpamvu twavuze zo muri Kenya. Ariko kuva umuntu yatangwa n’igihugu cye  nk’umudepite wa EALA  atangira guhembwa amadolari 14,908 ku kwezi.

Aba badepite bazatangira akazi kabo muri EALA barashomereye kuko badakora ariko barahembwa, kandi neza. Bahembwa batakoreye ubahemba (EALA) ariko bikaba bigomba kuba bibahesha umwanya wo kwikorera ibyabo, nabyo bibinjiriza andi mafaranga batakabonye badashomereye muri EALA.

Bamwe muri Kenya batangiye gusakuza bavuga   yuko igihugu cyabo kihahombera ngo kuko abakabaye abadepite babo icyenda muri EALA bataraboneka ngo babe bahembwa ya madolari 14,908 kandi igihugu gikomeza gutanga umusanzu ungana n’amadolari miliyoni 8.4 ku mwaka nk’uko bimeze ku bindi bihugu bigize umuryango.

Abadepite icyenda u Rwanda rwohereje muri EALA harimo Oda Gasinzigwa, Fatuma Ndangiza, Rwigema Petero Celestin na Martin Ngoga bo muri RPF.

 Abandi ni Karinda Francois Xavier wa PSD, Rutazana Francine ukomoka muri PL, Uwumukiza Francoise watorerwe kuzahagararira abagore naho Bahati Alexis atorerwa kuzahagararira abafite ubumuga.

 Manda y’umudepite muri EALA ni imyaka itanu ariko akaba yashobora gutorerwa manda ya kabiri ari nayo ya nyuma.

Casmiry Kayumba

2017-11-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kwibuka 29: Twiyame Padiri Nahimana n’abandi nkawe, imungu muri Kiliziya zikwiza uburozi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside

Kwibuka 29: Twiyame Padiri Nahimana n’abandi nkawe, imungu muri Kiliziya zikwiza uburozi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubwanditsi 06 Apr 2023
Amaherezo y’urubanza rwa Agathe Kanziga azaba ayahe? Azapfa adashyikirijwe ubutabera nk’umugabo we?

Amaherezo y’urubanza rwa Agathe Kanziga azaba ayahe? Azapfa adashyikirijwe ubutabera nk’umugabo we?

RUSHYASHYA 15 Apr 2026
Ukuri kutavuzwe ku rugendo rwa Tshisekedi muri Uganda

Ukuri kutavuzwe ku rugendo rwa Tshisekedi muri Uganda

Ubwanditsi 31 Oct 2024
Venant Rutunga, umujenosideri wihishahishaga mu Buholandi akabarizwa no mu ishyaka FDU Inkingi yoherejwe mu Rwanda

Venant Rutunga, umujenosideri wihishahishaga mu Buholandi akabarizwa no mu ishyaka FDU Inkingi yoherejwe mu Rwanda

Ubwanditsi 27 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umugande wakekwagaho kwica murumuna we agahungira mu Rwanda yasubijwe iwabo
Mu Mahanga

Umugande wakekwagaho kwica murumuna we agahungira mu Rwanda yasubijwe iwabo

Ubwanditsi 16 Jun 2016
ITANGAZAMAKURU : RMC yahagaritse umunyamakuru Niyonambaza Assoumani imwambura n’ikarita
Mu Rwanda

ITANGAZAMAKURU : RMC yahagaritse umunyamakuru Niyonambaza Assoumani imwambura n’ikarita

Ubwanditsi 01 Mar 2017
Kiyovu SC na Gasogi United mu makipe yatangiye gutandukana nabakinnyi babo bitegura 2023-2024
Amakuru

Kiyovu SC na Gasogi United mu makipe yatangiye gutandukana nabakinnyi babo bitegura 2023-2024

Ubwanditsi 08 Jun 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru