• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibikorwa bya RDF muri Mozambique nibikomeza gukerenswa U Rwanda ruzafata icyemezo gikomeye cyo Kuzicyura   |   15 Mar 2026

  • Ku bufatanye bwa FERWAFA na CAF, Abatoza 25 b’abanyarwanda barimo abagore 5 batangiye amasomo ya ‘License A CAF’   |   12 Mar 2026

  • Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose   |   11 Mar 2026

  • Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije   |   11 Mar 2026

  • U 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘂𝗴𝗶𝘆𝗲 𝗸𝘄𝗮𝗸𝗶𝗿𝗮 𝗮𝗺𝗮𝗿𝘂𝘀𝗵𝗮𝗻𝘄𝗮 𝗮𝗻𝗲 𝘆𝗮 𝗖𝗘𝗖𝗔𝗙𝗔 𝗮𝗿𝗶𝗺𝗼 𝗻𝗮 𝗞𝗮𝗴𝗮𝗺𝗲 𝗖𝘂𝗽   |   10 Mar 2026

  • Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi   |   09 Mar 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uwahoze ari depite Mbanda Jean Daniel mu nzira yo kwiyamamariza kuba Perezida wa Repululika

Uwahoze ari depite Mbanda Jean Daniel mu nzira yo kwiyamamariza kuba Perezida wa Repululika

Ubwanditsi 03 Apr 2017 ITOHOZA

Mu gihe muri Kanama uyu mwaka mu Rwanda hateganyijwe amatora ya Perezida wa Repubulika, undi munyarwanda yatangaje ko azahatanira uwo mwanya. Uwo ni uwahoze ari Depite Mbanda Jean Daniel. Yabaye umudepite mu nteko nshingamategeko kuva mu mwaka w’1994 kugeza mu w’1999.

Uyu Mbanda Jean Daniel umaze imyaka igera kuri 15 mu buhungiro yari umudepite w’Ishyaka PSD (Parti Social Démocrate), Ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage.

Bimwe mu byaranze Mbanda Jean Daniel

Muri 2014, Mbanda yiyamarije kuyobora FERWAFA birangira atsinzwe na Nzamwita Vincent de Gaule unakiyiyobora ubu. Mu majwi 38 y’abatoye, Nzamwita de Gaule yagize amajwi 19, yakurikiwe na Ntagungira Celestin wagize 13, Munyandamutsa Augustin yagize amajwi 3 naho Mbanda Jean na Raoul Ngenzi Gisanura buri wese agira ijwi rimwe rimwe.

Mbere gato ya jenoside, Mbanda yari Perezida w’Ishyirahamwe ryabakora Taxi Minibus ryitwaga“APROTAM”. Banyiri ayo mataxi baje kwigira inama yo kujya batumiza piece de rechange z’imodoka Dubai, igihe rero habaga jenoside 1994,container yarimo izo pieces de rechange yari igeze Dar-es Salaam, Mbanda yumvise ko indege ya Habyarimana yaguye, yihutiye kujya Tanzania-Dar-es salaam, ya container ayirira munzira itaragera I Kigali.

Nyuma y’aho igihugu kibohorejwe abanyamuryango ba APROTAM baje kwitabaza ubutabera, icyaha gihama Mbanda Jean, arafatwa arafungwa, ariko mugihe yari afunze akajya yikoma Leta.

-6194.jpg

Mbanda Jean Daniel

Mbanda wabaye Depite ku itike y’ishyaka PSD yari amaze kwirukanwa mu budepite kubera gukurura amacakubiri no guca ibice mubadepite, ariko we akavuga ko yazize ibaruwa yandikiye inteko ishingamategeko ku kibazo cy’indishyi z’abacitse ku icumu.
Yari amaze igihe kinini, ijwi rye ritumvikana nka mbere mu bikorwa bya politiki.

Asobanura ko icyo gihe cyamubereye umwanya wo kongera kwitegereza, gutekereza, gushishoza, no kugena uburyo bushya bwo gukora politiki. We n’abo babyumva kimwe, batekereje gushinga ishyaka rishya, babanza kuryita « Isibo y’Amahoro », cyakora nyuma basanga izina ryakumvikana neza kurushaho ari « Inzira y’Amahoro ». Mbanda avuga ko iri shyaka rizatangira ibikorwa ku mugaragaro mu mwaka w’2020.

Asobanura ko asanga amatora y’uyu mwaka afite uburemere bukomeye, ku buryo yiyemeje kuyitabira yiyamamaza kugira ngo abagaragarize umushinga wa politiki afite, nibumva ubanogeye bamutorere kuba Perezida wa Repupubulika.

Mbanda Jean Daniel abaye uwa kane nyuma ya Habineza Frank (Green party), Nahimana Thomas (Ishema party) na Mpayimana Philippe (Umukandida wigenga) uvuze ko ashaka kuziyamamariza kuba Perezida wa Repubulika w’u Rwanda mu matora ateganijwe muri Kanama 2017.

‪‬Cyiza D.

2017-04-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Gen. Kale Kayihura Ku Rutonde Rw’abahigirwa Kwicwa

Uganda: Gen. Kale Kayihura Ku Rutonde Rw’abahigirwa Kwicwa

Ubwanditsi 13 Sep 2018
“Guceceka kw’abanyabwenge gutuma injiji ziyongera” -Nelson Mandela

“Guceceka kw’abanyabwenge gutuma injiji ziyongera” -Nelson Mandela

Ubwanditsi 20 Jul 2021
Ibitekerezo kurubanza Ingabire yarezemo Leta y’u Rwanda Arusha

Ibitekerezo kurubanza Ingabire yarezemo Leta y’u Rwanda Arusha

Ubwanditsi 16 Jun 2016
Umuriro watse nyuma yaho dushyiriye ahagaragara imishyikirano ya Kayumba Nyamwasa , Rusesabagina na muganga Eliel Ntakirutimana

Umuriro watse nyuma yaho dushyiriye ahagaragara imishyikirano ya Kayumba Nyamwasa , Rusesabagina na muganga Eliel Ntakirutimana

Ubwanditsi 15 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire
IMIKINO

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Ubwanditsi 03 Jan 2017
RNC ishaje ya Gen. Kayumba Nyamwasa na Gervais Cyondo baratanguranwa abayoboke  na New-RNC ya Rudasingwa nk’indaya zitanguranwa abagabo Kampala road.
ITOHOZA

RNC ishaje ya Gen. Kayumba Nyamwasa na Gervais Cyondo baratanguranwa abayoboke na New-RNC ya Rudasingwa nk’indaya zitanguranwa abagabo Kampala road.

Ubwanditsi 09 Aug 2016
Djoliba yageze i Kigali n’intego zo gusatira ikipe ya APR FC
IMIKINO

Djoliba yageze i Kigali n’intego zo gusatira ikipe ya APR FC

Ubwanditsi 16 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru