• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Ikinamico : Mu rugo rw’umusirikare ufunze ukekwaho uruhare muri Coup d’Etat, yapfubye hafatiwe ibikoresho bya gisirikare

Ikinamico : Mu rugo rw’umusirikare ufunze ukekwaho uruhare muri Coup d’Etat, yapfubye hafatiwe ibikoresho bya gisirikare

Ubwanditsi 13 Mar 2019 HIRYA NO HINO, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Perezida Habyarimana ajya gufata ibyitso by’Inkotanyi  kuya 4-5 Ukwakira 1990 , ingabo ze Ex. FAR zaraye zirasa mu kirere mu mujyi wa Kigali  mu gitondo  zibyukira mu ngo z’Abatutsi  zisaka imbunda n’ibindi bikoresho bya gisilikare mungo z’Abatutsi mu rwego rwo gufata  ibyitso by’Inkotanyi ngo nibyo byaraye birasa kubigo bya gisilikare by’ingabo z’u Rwanda, basatse ,imbunda n’amaradio y’utumanaho, ari ukujijisha kugirango babahimbire ibyaha. Hafashwe abatabarika hose muri karitsiye z’umujyi wa Kigali  bajya  gufungirwa kuri Stade ya Nyamirambo,  abandi babajyanwa mu nzu zakorerwagamo iyica rubozo.

Ngayo amayeri inzego z’iperereza za Nkurunziza zirimo gukorera abatavuga rumwe nawe  cyane cyane ababaye mu ngabo za kera,  amakuru aturuka I Bujumbura, aravuga ko mu rugo rw’umukoroneli umaze imyaka isaga ibiri afunze hafatiwe ibikoresho bya gisirikare bitandukanye birimo impuzankano n’imbunda, ariko abo mu muryango we bakaba bavuga ko ibi ari  Ikinamico kuko ar’ iby’igisirikare cy’u Burundi byazanwe mu rwego rw’uwo musilikare murwego rwo  kumushakira ibyaha.

Biravugwa ko ibyo bikoresho byasanzwe mu rugo rwa Col. Dieudonne Dushimagize (uri ku ifoto) ariko abo mu muryango we baravuga ko ari iby’igisirikare cya leta.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo Igipolisi cy’u Burundi cyatangaje ko mu mukwabu wacyo cyafashe imbunda, amasasu, n’imyambaro ya gisirikare mu rugo rwa Col. Dieudonne Dushimagize bakunda kwita Ngangi, ruherereye  muri Komini Muha, mu majyepfo ya Bujumbura.

Abo mu muryango we ariko bo bavuga ko ibi ari ukugerageza gushaka ibyaha bagereka kuri uyu mu Colonel uri mu bakurikiranweho uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi mu 2015.

Aba rero bakemeza ko ibi bikoresho ari igisirikare cyabijyanye mu rugo rwe kuko ngo byakabaye byaragaragaye ubwo Col Dushimagize yatabwaga muri yombi mu Ugushyingo 2016.

Umuryango we ukaba wamaganye icyo wise ubugambanyi mu gihe hategerejwe kujuririra igifungo yahawe mu rukiko rw’Ikirenga nk’uko iyi nkuru dukesha SOSMediasBurundi ikomeza ivuga.

Col Dieudonne Dushimagize akaba yarakatiwe imyaka 10 y’igifungo n’amande y’amafaranga 500 y’Amarundi. Yashinzwe kugira uruhare mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi muri Gicurasi 2015, akaba afungiye muri Gereza ya Bubanza.

Uyu kandi yavuzwe mu mugambi wo gushaka kwivugana uwahoze ari umujyanama wa Perezida Nkurunziza ari we Willy Nyamitwe.

2019-03-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Malawi: Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bw’Umunyarwanda Vincent Murekezi

Malawi: Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bw’Umunyarwanda Vincent Murekezi

Ubwanditsi 05 Mar 2018
Burundi: Uwayoboraga Imbonerakure yagizwe umuyobozi wa Radiyo na Televiziyo by’Igihugu

Burundi: Uwayoboraga Imbonerakure yagizwe umuyobozi wa Radiyo na Televiziyo by’Igihugu

Ubwanditsi 15 Jul 2019
Bugesera-Rweru hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Agakingirizo, hibutswa akamaro ko kwirinda no gukumira Virusi itera SIDA

Bugesera-Rweru hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Agakingirizo, hibutswa akamaro ko kwirinda no gukumira Virusi itera SIDA

RUSHYASHYA 13 Jan 2026
Burundi: Uko  ikigo cya gisirikare cya Mukoni cyatewe n’abantu bitwaje ibirwanisho

Burundi: Uko ikigo cya gisirikare cya Mukoni cyatewe n’abantu bitwaje ibirwanisho

Ubwanditsi 24 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Toronto Raptors yakoreye amateka kuri Golden State Warriors yegukana NBA ku nshuro ya mbere
IMIKINO

Toronto Raptors yakoreye amateka kuri Golden State Warriors yegukana NBA ku nshuro ya mbere

Ubwanditsi 14 Jun 2019
New York: Perezida Kabila yamaganye kwivanga kw’amahanga anasaba ko ingabo za Monusco ziva muri Congo
POLITIKI

New York: Perezida Kabila yamaganye kwivanga kw’amahanga anasaba ko ingabo za Monusco ziva muri Congo

Ubwanditsi 26 Sep 2018
“FDLR Yari Yaraduhinduye Ingabo Zibakingira Urupfu, Ariko Ubu Twagarutse Iwacu”: Abanyarwanda Batahutse Bagaragaje Ubunyamaswa Bwa FDLR
Amakuru

“FDLR Yari Yaraduhinduye Ingabo Zibakingira Urupfu, Ariko Ubu Twagarutse Iwacu”: Abanyarwanda Batahutse Bagaragaje Ubunyamaswa Bwa FDLR

Ubwanditsi 28 May 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru