• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Ikinamico : Mu rugo rw’umusirikare ufunze ukekwaho uruhare muri Coup d’Etat, yapfubye hafatiwe ibikoresho bya gisirikare

Ikinamico : Mu rugo rw’umusirikare ufunze ukekwaho uruhare muri Coup d’Etat, yapfubye hafatiwe ibikoresho bya gisirikare

Ubwanditsi 13 Mar 2019 HIRYA NO HINO, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Perezida Habyarimana ajya gufata ibyitso by’Inkotanyi  kuya 4-5 Ukwakira 1990 , ingabo ze Ex. FAR zaraye zirasa mu kirere mu mujyi wa Kigali  mu gitondo  zibyukira mu ngo z’Abatutsi  zisaka imbunda n’ibindi bikoresho bya gisilikare mungo z’Abatutsi mu rwego rwo gufata  ibyitso by’Inkotanyi ngo nibyo byaraye birasa kubigo bya gisilikare by’ingabo z’u Rwanda, basatse ,imbunda n’amaradio y’utumanaho, ari ukujijisha kugirango babahimbire ibyaha. Hafashwe abatabarika hose muri karitsiye z’umujyi wa Kigali  bajya  gufungirwa kuri Stade ya Nyamirambo,  abandi babajyanwa mu nzu zakorerwagamo iyica rubozo.

Ngayo amayeri inzego z’iperereza za Nkurunziza zirimo gukorera abatavuga rumwe nawe  cyane cyane ababaye mu ngabo za kera,  amakuru aturuka I Bujumbura, aravuga ko mu rugo rw’umukoroneli umaze imyaka isaga ibiri afunze hafatiwe ibikoresho bya gisirikare bitandukanye birimo impuzankano n’imbunda, ariko abo mu muryango we bakaba bavuga ko ibi ari  Ikinamico kuko ar’ iby’igisirikare cy’u Burundi byazanwe mu rwego rw’uwo musilikare murwego rwo  kumushakira ibyaha.

Biravugwa ko ibyo bikoresho byasanzwe mu rugo rwa Col. Dieudonne Dushimagize (uri ku ifoto) ariko abo mu muryango we baravuga ko ari iby’igisirikare cya leta.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo Igipolisi cy’u Burundi cyatangaje ko mu mukwabu wacyo cyafashe imbunda, amasasu, n’imyambaro ya gisirikare mu rugo rwa Col. Dieudonne Dushimagize bakunda kwita Ngangi, ruherereye  muri Komini Muha, mu majyepfo ya Bujumbura.

Abo mu muryango we ariko bo bavuga ko ibi ari ukugerageza gushaka ibyaha bagereka kuri uyu mu Colonel uri mu bakurikiranweho uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi mu 2015.

Aba rero bakemeza ko ibi bikoresho ari igisirikare cyabijyanye mu rugo rwe kuko ngo byakabaye byaragaragaye ubwo Col Dushimagize yatabwaga muri yombi mu Ugushyingo 2016.

Umuryango we ukaba wamaganye icyo wise ubugambanyi mu gihe hategerejwe kujuririra igifungo yahawe mu rukiko rw’Ikirenga nk’uko iyi nkuru dukesha SOSMediasBurundi ikomeza ivuga.

Col Dieudonne Dushimagize akaba yarakatiwe imyaka 10 y’igifungo n’amande y’amafaranga 500 y’Amarundi. Yashinzwe kugira uruhare mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi muri Gicurasi 2015, akaba afungiye muri Gereza ya Bubanza.

Uyu kandi yavuzwe mu mugambi wo gushaka kwivugana uwahoze ari umujyanama wa Perezida Nkurunziza ari we Willy Nyamitwe.

2019-03-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kayumba Nyamwasa munzira zo gusaba Uburyamo  kwa Agatha Kanziga. Ese mama azabumuha ?

Kayumba Nyamwasa munzira zo gusaba Uburyamo kwa Agatha Kanziga. Ese mama azabumuha ?

Ubwanditsi 06 Jun 2017
Perezida wa Koreya ya Ruguru yiyemeje kunganya ingufu za gisirikare n’iza Amerika

Perezida wa Koreya ya Ruguru yiyemeje kunganya ingufu za gisirikare n’iza Amerika

Ubwanditsi 17 Sep 2017
MINUSCA: Umunyamategeko w’Umufaransa yirukanwe azira gushinja ingabo z’u Rwanda ubwicanyi

MINUSCA: Umunyamategeko w’Umufaransa yirukanwe azira gushinja ingabo z’u Rwanda ubwicanyi

Ubwanditsi 01 Jun 2018
Nyamasheke : Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gisakura yaburiwe irengero

Nyamasheke : Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gisakura yaburiwe irengero

Ubwanditsi 13 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko  Abami 3 baheruka gutegeka mu Rwanda bazize umuvumo wo kutubahiriza amabwiriza y’ubwiru
ITOHOZA

Uko Abami 3 baheruka gutegeka mu Rwanda bazize umuvumo wo kutubahiriza amabwiriza y’ubwiru

Ubwanditsi 06 Jan 2017
Jimmy Gatete yagarutse mu Rwanda azanywe no gufungura inyubako y’imyidagaduro yiswe “Kigali Universe”
Amakuru

Jimmy Gatete yagarutse mu Rwanda azanywe no gufungura inyubako y’imyidagaduro yiswe “Kigali Universe”

Ubwanditsi 07 May 2024
“Nzi ibyo nkora, nzi ibimbereye. Ntabwo nkeneye kubibwirwa n’uwo ari we wese.”-Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

“Nzi ibyo nkora, nzi ibimbereye. Ntabwo nkeneye kubibwirwa n’uwo ari we wese.”-Perezida Kagame

Ubwanditsi 01 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru