• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Leta ya Uganda ikomeje gukorera ubuvugizi Tribert Rujugiro, umuterankunga wa RNC imukundisha abaturage b’icyo gihugu
Abahagarariye Rujugiro berekana inkunga yabo

Leta ya Uganda ikomeje gukorera ubuvugizi Tribert Rujugiro, umuterankunga wa RNC imukundisha abaturage b’icyo gihugu

Ubwanditsi 11 Apr 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Mu gihe Leta ya Uganda yahawe igihe cyo kwitandukanya n’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’amashyaka arwanya u Rwanda, nkuko byasabwe n’abahuza bo muri Kongo Kinshasa na Angola, iki gihugu ntacyo gikora ahubwo kirarushaho gukorera bamwe bo muri iyo mitwe ubuvugizi mu kubakundisha abaturage ba Uganda berekana ko ari abantu beza. Ibi byagaragajwe n’inkunga Tribert Rujugiro yageneye icyo gihugu binyuze mu ruganda rw’itabi ahafite.

Urwo ruganda rutunganya itabi rw’umuterankunga wa RNC, Tribert Rujugiro yahaye inkunga igihugu cya Uganda ingana na miliyoni 250 z’amashilingi ya Uganda yo kurwanya icyorezo cya Corona Virus. Umuryango wa Museveni ukaba ufitemo imigabane muri uru ruganda cyane cyane murumuna we Salim Saleh. Ibi kandi byagaragaje umubano udasanzwe n’ipfundo riri hagati ya Leta ya Uganda na RNC, umutwe w’iterabwoba ukuriwe na Kayumba Nyamwasa.

RNC mu bikorwa byayo bya buri munsi yagiye iterwa inkunga na Rujugiro, ariko byamenyekanye cyane ubwo Robert Higiro na David Himbara bajyaga mu Nteko ishinga Amategeko y’Amerika bikaza kumenyekana ko hari ikigo bita Podesta Group bishyuye amadorali ibihumbi 440 ngo kibafashe kugera muri iyo Nteko, bikaza kugaragara ko ari Tribert Rujugiro wari wayantanze. RNC ikorana ku mugaragaro n’inzego zishinzwe umutekano muri Uganda; abaterankunga ni bamwe nkuko bigaragazwa niyi nkunga Rujugiro yateye Uganda.

Ikindi ni ukugirango ashinge imizi muri Uganda akundwe n’abaturage kuko ahari kubera ikimenyane ndetse na ruswa iranga ubucuruzi bwo mu muryango wa Perezida Museveni. Mu rwego rwo kwikundisha kubanya Uganda icyabanje gukorwa ni ugusura uru ruganda ndetse no guha ijambo abo muri RNC mu binyamakuru bya Uganda.

Umwaka wa 2019, watangiranye ingufu nyinshi mu itangazamakuru rya Uganda, rishyira imbaraga mu gusigiriza imigambi mibi yose icurwa igamije kugirira nabi u Rwanda, ndetse ibikorwa by’abayiri inyuma bigahabwa isura yo kujijisha abaturage. Mu mezi atatu ya mbere, nta munsi w’ubusa hatandikwaga cyangwa ngo hatangazwe inkuru ivuga ku byiza n’ibigwi bya Kayumba Nyamwasa na Rujugiro Tribert, maze Himbara David ahindurwa umusesenguzi ku bukungu bw’u Rwanda.

Ibi byose byagirwagamo uruhare na CMI, yasabye ibinyamakuru bikomeye birimo New Vision, NTV na The East African gutangaza inkuru zigaragaza neza Rujugiro n’Umutwe wa RNC. Ku wa 26 Werurwe 2019, itsinda ry’abanyamakuru ba New Vision, The East African na NTV ryagiye mu gace ka Arua gutara inkuru zivuga ku ruganda rw’itabi rwa Rujugiro ruri muri ako gace. Uru rugendo rwo muri Arua rwari rugamije kugaragaza isura nziza ya Rujugiro nk’umugabo utikubira, ufite uruganda rw’itabi rwitwa Meridien Tobacco Company rwahinduye ubuzima bw’abaturage bo muri ako gace by’umwihariko abahinzi b’itabi.

Umuvandimwe wa Perezida Museveni, Salim Saleh, ni umwe mu bafitemo imigabane muri urwo ruganda. Usibye Rujugiro, New Vision yanditse inkuru ndende zivuga kuri Kayumba Nyamwasa, ibigwi bye mu gisirikare, ndetse imuha n’umwanya munini mu kuvuga nabi abayobozi bakuru b’u Rwanda.

David Himbara wavuye mu Rwanda atorotse nyuma y’amakosa uruhuri nawe yahawe ikiganiro n’ibinyamakuru birimo New vision mu gihe asanzwe mu bahuza CMI, n’ibikorwa bya RNC na Rujugiro muri Uganda. Mu kiganiro n’Umunyamakuru wa New Vision, Charles Etukuri, Himbara yamusabye umwanya uhagije wo kwandika inkuru zivuga ku Rwanda n’ubukungu bwarwo. Himbara muri izo nkuru zose ntiyihanganiye kunenga u Rwanda kugeza ubwo yakoze igereranya maze akavuga ko “U Rwanda ari nk’umubu, imbere ya Uganda imeze nk’inzovu.’’ Nyuma y’amasezerano ya Luanda ndetse n’inama zitandukanye zagiye ziyakurikira, zisaba Leta ya Uganda kwitandukanya n’imitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda, biragaraga ko ntacyo bibwiye Uganda, ahubwo ikomeje kubakorera ubuvugizi.

2020-04-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye igifungo cya burundu ku mujenosideri Bernard Munyagishari, kubera amaraso y’inzirakarengane z’Abatutsi yamennye.

Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye igifungo cya burundu ku mujenosideri Bernard Munyagishari, kubera amaraso y’inzirakarengane z’Abatutsi yamennye.

Ubwanditsi 07 May 2021
FDU-Inkingi yashimangiye ko INGABIRE Victoire akiri umuyoboke w’iryo shyaka rikorana na FDLR mu bikorwa by’iterabwoba

FDU-Inkingi yashimangiye ko INGABIRE Victoire akiri umuyoboke w’iryo shyaka rikorana na FDLR mu bikorwa by’iterabwoba

Ubwanditsi 02 Nov 2021
Uganda: Ku ngoro y’inteko ishinga amategeko hagaragaye abantu bigaragambya bitwaje isanduku ishyingurwamo

Uganda: Ku ngoro y’inteko ishinga amategeko hagaragaye abantu bigaragambya bitwaje isanduku ishyingurwamo

Ubwanditsi 04 Jun 2018
Ingabo za Callixte Sankara , Rusesabagina na Col. Wilson zigambye igitero cyo muri  Nyaruguru

Ingabo za Callixte Sankara , Rusesabagina na Col. Wilson zigambye igitero cyo muri  Nyaruguru

Ubwanditsi 16 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RPF : Gen Kabarebe yakomoje ku ibanga ry’Urugamba rw’Inkotanyi n’urupfu rwa Fred Rwigema
INKURU NYAMUKURU

RPF : Gen Kabarebe yakomoje ku ibanga ry’Urugamba rw’Inkotanyi n’urupfu rwa Fred Rwigema

Ubwanditsi 26 Nov 2017
Perezida Kagame yahaye impanuro abayobozi ko bakwiye gukora bakirinda inyungu zabo bwite
POLITIKI

Perezida Kagame yahaye impanuro abayobozi ko bakwiye gukora bakirinda inyungu zabo bwite

Ubwanditsi 28 Feb 2020
Bombori bombori hagati ya Kayumba Placide na Pierre Celestin Rwalinda wamusimbuye ku buyobozi bwa FDU Inkingi
Amakuru

Bombori bombori hagati ya Kayumba Placide na Pierre Celestin Rwalinda wamusimbuye ku buyobozi bwa FDU Inkingi

RUSHYASHYA 15 May 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru