• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abanyarwanda baba i Kinshasa basabwe kwitwararika mu gihe cy’amatora yo muri RDC

Abanyarwanda baba i Kinshasa basabwe kwitwararika mu gihe cy’amatora yo muri RDC

Ubwanditsi 04 Dec 2018 Mu Mahanga

Abanyarwanda baba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko mu Mujyi wa Kinshasa basabwe kwitwararika muri iki gihe icyo gihugu kiri mu myiteguro y’amatora rusange.

Abo banyarwanda babisabwe ku wa Gatandatu tariki ya 01 Ukuboza 2018 ubwo Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu yagiranaga inama nabo.

Iyo nama yari igamije ahanini guhuza abanyarwanda baba i Kinshasa bagatora komite nyobozi ndetse bakaganira ku mutekano wabo muri ibi bihe igihugu cyitegura kujya mu matora ya Perezida wa Repuburika n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2018.

Umunyamabanga wa mbere muri Ambasade, Habineza Olivier yasabye abayitabiriye gusenyera umugozi umwe no gukomera ku ndangagaciro z’umunyarwanda.

Yabibukije ko nubwo bakorera imirimo yabo i Kinshasa bagomba guhora baharanira kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo.

Yasabye abitabiriye iyo nama kutivanga mu bikorwa bya politiki ya RDC, kugabanya ibikorwa by’imyidagaduro cyane cyane ibibahuriza ahantu hamwe no guhanahana amakuru arebana n’umutekano wabo mu buryo bwihuse.

Muri iyi nama kandi hatowe Komite nto y’agateganyo ya bo. Ku mwanya wa Perezida hatowe Nkurunziza Samuel, Munyensanga Serge aba Visi Perezida naho Shakilla Abdulhussein atorerwa kuba umujyanama.

2018-12-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko Rusagara yakwirakwije amatwara ya RNC

Uko Rusagara yakwirakwije amatwara ya RNC

Ubwanditsi 07 Jan 2016
Barack Obama niwe mugabo wishimirwa n’Abanyamerika

Barack Obama niwe mugabo wishimirwa n’Abanyamerika

Ubwanditsi 28 Dec 2017
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri CAR bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri CAR bambitswe imidari y’ishimwe

Ubwanditsi 31 May 2018
Burundi: Nyuma yo gusimbuka urupfu inshuro nyinshi, Col Richard Niyitanga yarishwe bivugwa ko yari agiye kwiba

Burundi: Nyuma yo gusimbuka urupfu inshuro nyinshi, Col Richard Niyitanga yarishwe bivugwa ko yari agiye kwiba

Ubwanditsi 28 Feb 2020

Igitekerezo kimwe

  1. munyarwanda
    December 20, 20182:37 pm -

    Iyi nkuru yarikurusha kuba nziza iyo hanashyirwamo izina ry’Ambassadeur w’u Rwanda muri DRC. ndetse ni photo ye. ibindi ntacyo mbinenga. Ni uko mbibona. Murakoze

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ijambo ry’Umwami Kigeli V muri ibi bihe by’icyunamo Mata 2016. Ni iki kiryihishe inyuma
POLITIKI

Ijambo ry’Umwami Kigeli V muri ibi bihe by’icyunamo Mata 2016. Ni iki kiryihishe inyuma

Ubwanditsi 14 Apr 2016
Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yemeje ingengo y’imari ya leta y’umwaka utaha ya miliyari 2443.5 Frw
UBUKUNGU

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yemeje ingengo y’imari ya leta y’umwaka utaha ya miliyari 2443.5 Frw

Ubwanditsi 13 Jun 2018
Isesengura : Ibihugu by’Akarere bishobora kurwana intambara yeruye muri DR.Congo kubera “Abanyamulenge “
HIRYA NO HINO

Isesengura : Ibihugu by’Akarere bishobora kurwana intambara yeruye muri DR.Congo kubera “Abanyamulenge “

Ubwanditsi 22 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru