• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Rutsiro: Abagize Komite zo kwicungira umutekano basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Rutsiro: Abagize Komite zo kwicungira umutekano basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 12 Jan 2016 Mu Mahanga

Abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees – CPCs) bagera ku 120 bo mu murenge wa Boneza, mu karere ka Rutsiro, basabwe kongera imbaraga mu gukangurira abantu kwirinda ibyaha kugira ngo umutekano urusheho kubumbatirwa muri uyu murenge.

Ibi babikanguriwe ku itariki 11 Mutarama na Inspector of Police (IP) Jerome Nsabuwera, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.

IP Nsabuwera yabibakanguriye mu kiganiro yagiranye na bo mu kagari ka Bushaka.

Ushinzwe imibereho myiza y’abatuye muri uyu murenge, Mbanzabugabo Jean Claude, na we yabagiriye inama y’uko basohoza inshingano zabo nk’uko bisabwa.

IP Nsabuwera yabanje kubashimira uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano muri uyu murenge batuyemo, ariko na none abasaba kutadohoka, ahubwo bagaharanira kunoza ibyo bashinzwe.

Yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge nk’urumogi, n’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge, nk’izitwa: Muriture,Yewe muntu, n’Ibikwangari, bituma ababinyoye bakora ibyaha bitandukanye, bityo, abasaba kurushaho kurwanya inyobwa, itundwa, n’icuruzwa ryabyo.

IP Nsabuwera yababwiye ati:”Mujye musobanurira abatuye mu murenge wanyu ko kunywa ibiyobyabwenge, uretse kuba ari icyaha, binashobora gutera uwabinyoye uburwayi butandukanye, ndetse ko imbata yabyo idakora ngo ibashe kwiteza imbere.”

Yababwiye kujya kandi babakangurira kwirinda ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko kandi bagaha amakuru Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe yatuma hafatwa abakoze ibyaha cyangwa abari gucura imigambi yo kubikora.

Mbanzabugabo yasabye abo bagize Komite zo kwicungira umutekano muri uwo murenge kuba inyangamugayo mu byo bakora byose.

Yagize ati:”Ntawe utanga icyo adafite. Nk’abashinzwe gukangurira abandi kwirinda no kurwanya ibyaha, mugomba gutanga urugero rwiza.”

Yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku kiganiro yabahaye, maze abasaba gukurikiza inama zose yabagiriye.

Umwe muri bo witwa Sinumvayo Emmanuel yagize ati:”Ku giti cyanjye, narushijeho gusobanukirwa akamaro ko guhanahana amakuru ku gihe.”

Yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha aho biva bikagera nk’uko biri mu nshingano zabo.

RNP

2016-01-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abo muri”opozisiyo” basobanura bate ko bafitiye Abanyarwanda imigambi mizima, kandi nabo ubwabo basubiranamo buri munsi?

Abo muri”opozisiyo” basobanura bate ko bafitiye Abanyarwanda imigambi mizima, kandi nabo ubwabo basubiranamo buri munsi?

Ubwanditsi 07 Oct 2021
Polisi iragira inama abaturage kwirinda ubucukuzi  bw’amabuye y’agaciro butemewe

Polisi iragira inama abaturage kwirinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

Ubwanditsi 04 Feb 2016
Uganda: Igipfunsi cya Gen Katumba cyari kimpitanye – Depite Zaake

Uganda: Igipfunsi cya Gen Katumba cyari kimpitanye – Depite Zaake

Ubwanditsi 01 Oct 2017
Abagabo 2 bafunzwe bakekwaho ubwambuzi bushukana biyita abakomisiyoneri ba Polisi

Abagabo 2 bafunzwe bakekwaho ubwambuzi bushukana biyita abakomisiyoneri ba Polisi

Ubwanditsi 23 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘Imana y’ I Rwanda mu Buhinde’-Prof. MALONGA Pacifique
Amakuru

‘Imana y’ I Rwanda mu Buhinde’-Prof. MALONGA Pacifique

Ubwanditsi 26 Oct 2016
Perezida wa Diaspora Mozambique Louis Baziga yishwe arashwe, harakekwa RNC
ITOHOZA

Perezida wa Diaspora Mozambique Louis Baziga yishwe arashwe, harakekwa RNC

Ubwanditsi 26 Aug 2019
L Mushikiwabo atorewe kuyobora Francophonie [ AMAFOTO ]
INKURU ZAKUNZWE CYANE

L Mushikiwabo atorewe kuyobora Francophonie [ AMAFOTO ]

Ubwanditsi 12 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru