• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Minisitiri Busingye yafunguye ku mugaragaro inama y’Umushyikirano w’Abanyamakuru

Minisitiri Busingye yafunguye ku mugaragaro inama y’Umushyikirano w’Abanyamakuru

Ubwanditsi 07 Nov 2016 Mu Mahanga

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yasabye Abanyafurika gufata iya mbere bakavuga inkuru ziberekeyeho, kuko iyo batabikoze batyo ziracecekwa cyangwa abandi bakazivuga akenshi uko zitari.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 7 Ugushyingo mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Inama ya munani y’umushyikirano ku Itangazamakuru, yahuriranye n’umunsi nyafurika w’Itangazamakuru.

Mu ijambo rye, Minisitiri Busingye yashimiye abitabiriye inama ya munani y’igihugu y’Umushyikirano ku Itangazamakuru, ku murava bagize wo gushyigikira itarambere ry’Itangazamakuru.

Yasabye Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange gufata iya mbere bakajya bivugira amakuru aberekeyeho, kuko iyo batabikoze, abandi bayavuga uko bashaka, rimwe na rimwe ugasanga bayavuga uko atari.

Minisitiri Busingye yagize ati “Ibyiza by’uyu mugabane (Afurika) ntibitangazwa, bitangazwa nabi, cyangwa ukuri kurirengagizwa. Gusa nitudatangaza amakuru yacu, sintekereza ko dukwiye kuzigera tubabazwa n’uko undi muntu yayanditse uko tudashaka.Ni inshingano zacu kugaragaza amateka yacu kurusha undi wese.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere, RGB, Prof.Shyaka Anastase yibukije ko Umushyikirano ku Itangazamakuru ari umwanya mwiza wo kuganira ku iterambere ry’Itangazamakuru, atari mu Rwanda gusa ahubwo no ku rwego mpuzamahanga.

Yanagarutse ku Iterambere ry’Itangazamakuru, aho yagaragaje ko u Rwanda rwavuye kuri radiyo ebyiri ubu zikaba zimaze kuba 36, rukava kuri televiziyo imwe rukumbi yariho mu 1994 kandi na yo ari iya Leta, ubu zikaba zimaze kuba 12 kandi zigenga.

Uyu mushyikirano witezweho gusigira abawitabiriye ishusho nyayo y’Itangazamakuru Afurika ikeneye, hashingiwe ku ishusho y’uwo mwuga n’uburyo ukorwa muri iki gihe.

-4603.jpg

Abanyamakuru bitabiriye inama muri Kigali Marriott Hotel

2016-11-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Madame wa Perezida wa Bénin yasuye Isange One Stop Center

Madame wa Perezida wa Bénin yasuye Isange One Stop Center

Ubwanditsi 09 Nov 2016
Abajenosideri  Protais Mpiranya, Fulgence Kayishema na nagenzi babo, nibashake bazihishe munsi y’urutare bazashakishwa uruhindu kugeza bafashwe

Abajenosideri Protais Mpiranya, Fulgence Kayishema na nagenzi babo, nibashake bazihishe munsi y’urutare bazashakishwa uruhindu kugeza bafashwe

Ubwanditsi 05 Nov 2021
Simba SC yo muri Tanzania yatandukanye n’umutoza wayo Didier Gomes Da Rosa isigaranwa n’umunyarwanda Thierry Hitimana nk’umutoza mukuru

Simba SC yo muri Tanzania yatandukanye n’umutoza wayo Didier Gomes Da Rosa isigaranwa n’umunyarwanda Thierry Hitimana nk’umutoza mukuru

Ubwanditsi 27 Oct 2021
Umuhuzabikorwa wa DASSO yasabye abagize uru rwego kwita no  kuzuza inshingano zabo

Umuhuzabikorwa wa DASSO yasabye abagize uru rwego kwita no kuzuza inshingano zabo

Ubwanditsi 04 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 1 Mata 2020,  yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga
INKURU NYAMUKURU

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 1 Mata 2020, yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga

Ubwanditsi 02 Apr 2020
Abanyapolitike 45 muri EAC  bagiye kuva mu ‘bushomiri’
Mu Mahanga

Abanyapolitike 45 muri EAC  bagiye kuva mu ‘bushomiri’

Ubwanditsi 30 Nov 2017
Imbogamizi ku kuvana muri Libya abimukira bakomeje gucuruzwa nk’abacakara
Mu Mahanga

Imbogamizi ku kuvana muri Libya abimukira bakomeje gucuruzwa nk’abacakara

Ubwanditsi 04 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru