• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 1 Mata 2020, yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 1 Mata 2020, yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga

Ubwanditsi 02 Apr 2020 INKURU NYAMUKURU, POLITIKI

None ku wa Gatatu, tariki ya 1 Mata 2020, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME, igamije kwiga ku Cyorezo cya COVID-19, ishimangira ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo gukomeza kukirwanya ngo kidakwirakwira mu Rwanda.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashimiye Abanyarwanda ubwitange bagaragaje mu kurwanya icyo cyorezo, abasaba gukomeza ubufatanye muri ibi bihe bidasanzwe. Yanashimiye inzego zitandukanye uruhare rwazo mu kubahiriza ingamba zigamije gukumira ikwirakwira ry’icyo Cyorezo.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashimiye ibihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo, abafatanyabikorwa n’inshuti z’u Rwanda, ku bufatanye no gukorera hamwe bikomeje kubaranga mu gushyira mu bikorwa ingamba zigamije guhashya icyo Cyorezo.

I. Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19 (lockdown), Inama y’Abaminisitiri yongereye igihe cyo gukurikiza izo ngamba ho iminsi cumi n’itanu (15) ku gihe cyari giteganyijwe. Ni ukuvuga ko zizageza ku cyumweru tariki ya 19 Mata 2020, saa tanu n’iminota 59 z’ijoro (23:59):

a. Kuva mu ngo no gusurana bitari ngombwa birabujijwe, keretse serivisi zihutirwa nko kujya kwivuza, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki cyangwa abakozi bagiye gutanga izo serivisi.

b. Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganya neza igihembwe cy’ihinga B (season B). Ibyo bikazakorwa hubahirizwa ingamba za Minisiteri y’Ubuzima mu gukumira icyo Cyorezo.

c. Insengero zizakomeza gufunga.

d. Amashuri y’ibyiciro byose (yaba aya Leta n’ayigenga) azakomeza gufunga. Inama y’Abaminisitiri yasabye ko abanyeshuri bashyirirwaho uburyo bwo gukomeza kwihugura hifashishijwe ikoranabuhanga.

e. Abakozi bose (aba Leta n’abikorera) bazakomeza gukorera mu ngo zabo bifashishije ikoranabuhanga, kereka abatanga serivisi zikenewe cyane zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

f. Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda batahuka mu gihugu bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) k’iminsi 14 ahantu habugenewe.

g. Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu zizakomeza guhagarara, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi serivisi z’ingenzi. Ubwikorezi bw’ibiribwa n’ibikenerwa by’ibanze buzakomeza.

h. Amasoko n’amaduka y’ubucuruzi bizakomeza gufunga, kereka ahacururizwa ibiribwa, imiti (za farumasi), ibikoresho by’isuku, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze.

i. Moto ntizemerewe gutwara abagenzi, ariko zishobora gutwara ibintu by’ibanze mu kubigeza ku bandi.

j. Utubari (bars) twose tuzakomeza gufunga.

k. Resitora na café zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (take away).

l. Abantu barakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha serivisi za banki.

II. Inama y’Abaminisitiri yemeje kandi ingamba zigamije kugabanya izahara ry’ubukungu rishobora guterwa n’Icyorezo cya COVID-19; no gukomeza gufasha Abanyarwanda babuze amikoro kubera ingaruka z’icyo Cyorezo.

III. Mu bindi

a. Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri porogaramu z’ikoranabuhanga zitandukanye mu kurwanya Icyorezo cya COVID-19. Yanamenyesheje kandi izindi porogaramu z’ikoranabuhanga zigenewe gufasha abanyeshuri bari mu rugo gukomeza kwihugura, ibifatanyije na Minisiteri y’Uburezi.

b. Minisiteri y’Ubutabera yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri uko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26 bizakorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe

Dr Edouard Ngirente

2020-04-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kanyankole Alex wahoze ayobora BRD yatawe muri yombi

Kanyankole Alex wahoze ayobora BRD yatawe muri yombi

Ubwanditsi 03 Oct 2018
Nyakwigendera Pierre Buyoya wigeze kuba Perezida w’u Burundi yashyinguwe I Bamako muri Mali, Nta ntumwa y’u Burundi yitabiriye uyu Muhango wo kumuherekeza

Nyakwigendera Pierre Buyoya wigeze kuba Perezida w’u Burundi yashyinguwe I Bamako muri Mali, Nta ntumwa y’u Burundi yitabiriye uyu Muhango wo kumuherekeza

Ubwanditsi 30 Dec 2020
“Kuri Kiliziya Gatolika, kubyara ni icyaha kurusha kwica. – Tom Ndahiro

“Kuri Kiliziya Gatolika, kubyara ni icyaha kurusha kwica. – Tom Ndahiro

Ubwanditsi 06 Dec 2021
Kayumba Rugema  yigambye  iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda Kampala

Kayumba Rugema yigambye iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda Kampala

Ubwanditsi 13 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dore Urutonde rw’ Ibyamamare Nyarwanda Byabihiwe Cyane n’ Umwaka wa 2017
SHOWBIZ

Dore Urutonde rw’ Ibyamamare Nyarwanda Byabihiwe Cyane n’ Umwaka wa 2017

Ubwanditsi 17 Dec 2017
APR FC yabonye amanota atatu ya mbere, Kiyovu ikomeje kugana habi – Umunsi wa 6 wa PL wakinwe
Amakuru

APR FC yabonye amanota atatu ya mbere, Kiyovu ikomeje kugana habi – Umunsi wa 6 wa PL wakinwe

Ubwanditsi 21 Oct 2024
Ihezwa rikorerwa abagore ku isi mu mboni ya Ange na Ivan Kagame
Mu Mahanga

Ihezwa rikorerwa abagore ku isi mu mboni ya Ange na Ivan Kagame

Ubwanditsi 26 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru