• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Muri Zimbabwe hakozwe kudeta ya ‘kivandimwe’  ariko irimo ihurizo rikomereye SADC.
AFP_UA3GA

Muri Zimbabwe hakozwe kudeta ya ‘kivandimwe’  ariko irimo ihurizo rikomereye SADC.

Ubwanditsi 17 Nov 2017 POLITIKI

Kuba igisirikare muri Zimbabwe cyarafashe icyemezo cyo guhirika Robert Mugabe ku butegetsi ntabwo byatunguye abakurikiranaga ibibazo byo muri icyo gihugu ahubwo icyo abantu bategereje cyane ni uburyo SADC izabyifatamo.

Kuva Zimbabwe yabona ubwigenge mu 1980 irategekwa n’ishyaka ZANU-PF. Iri shyaka kimwe n’abaturage muri rusange ntabwo bigeze bagaragaza ikibazo cy’uko Perezida Robert Gabriel Mugabe ariwe wakomeje kuba ku isonga mu butegetsi bw’icyo gihugu. Baramukundaga kandi na nubu baracyamukunze. Ariko nk’uko umuntu yakwitaba Imana abandi bakimukunze, ni nako yatakaza ubwenge bwo kuyobora igihugu n’ubwo baba bakimukunze.

Ubu Perezida Mugabe afite imyaka 93 y’amavuko. Kuri iyi myaka Mugabe amaze gutakaza imbaraga n’ubwenge byo gukomeza kuba umukuru w’igihugu, yari amaze kubigaragaza kandi buri  wese yabibonaga, usibye we wakomezaga kuvuga yuko igifite imbaraga n’ubushobozi bwo gukomeza gutegeka Zimbabwe.

Ukuri uko kumeze ariko n’uko bose muri ZANU-PF bari bamaze kubona yuko Mugabe agomba kurekura ubutegetsi, ikibazo gusa kikaba uwo yakagombye kubusigira. Aha niho batangiye kurwanira gusimbura Mugabe bucece, ZANU-PF icikamo ibice bibiri. Igice kimwe kitwa G40 (Generation 40) kiri inyuma ya y’umugore wa Perezida, Grace Mugabe, naho ikitwa  Lacoste (abari ku isonga ngo ubwigenge buboneke) kiri inyuma ya Visi Perezida Emmerson Mnangagwa.

Mu cyumweru gishize abaturage ba Zimbabwe batunguwe n’icyemezo cyafashwe na Perezida Mugabe cyo gukura Mnangagwa ku mwanya wa Visi Perezida, wanahise ahunga igihugu ngo kuko yashyirwagaho iterabwoba ryo kwicwa !

Uko byagaragariye benshi muri Zimbabwe n’uko ikurwa rya Mnangagwa ku mwanya wa Visi Perezida ryari guhita rikurikirwa n’iyimikwa rya Grace kuri uwo mwanya, akaba yahita asimbura umugabo we ku mwanya wa Perezida wa Repubulika aramutse apfuye bitunguranye cyangwa hari izindi mpamvu zatuma bigaragara yuko atagishoboye gutegeka.

Uko bigaragara n’uko iyo igisirikare kitabyinjiramo Grace yari arangije kuba Perezida w’igihugu, umugabo we apfuye cyangwa amukoreramo akiriho.

Ibi ntabwo benshi mu gihugu ndetse no muri ZANU-PF babyifuza ku buryo byari no gutuma abaturage basubiranamo, ikaba ariyo mpamvu yatumye igisirikare kibyivangamo ngo bitazagera aho amaraso ameneka mu gihugu !

Niyo mpamvu iyi kudeta yo muri Zimbabwe igaragara kuba kudeta ya kivandimwe. General Constantino Chiwenga na bagenzi be ayoboye mu gisirikare bavuga yuko batangiye guta muri yombi abayobyaga Mugabe ariko we bakamwingingira gutangaza yuko arekuye ubutegetsi. Ukudeta umuntu ukamwingingira kwemera yuko arekuye ubutegetsi ku bushake, ubinyujije mu mishyikirano n’amahanga ahari nk’indorerezi ?

Ibi bisobanuye ko igisirikare muri Zimbabwe cyarangije gufata icyemezo cy’uko Perezida Mugabe agomba kuvaho ariko akagenda yishimye kuko ikibazo atari we !

Ubu kuvaho kwa Mugabe ntabwo bikiri ikibazo, ikibazo n’uko n’avaho hahita hajyaho iki ? Umugore we (Grace) wari waramubindikiranyije ngo azamusimbure ntabwo igisirikare cya mwemera kuko ari nawe watumye umugabo ahagarikwa hakaba hanakurikiranywe G40 kuba ari yo yashakaga guteza imvururu muri ZANU-PF no mu gihugu muri rusange.

Uwo benshi bahamya yuko igisirikare cyifuza ko yashyirwaho ni Emmerson Mnangagwa wari umaze icyumweru akuwe ku mwanya wa Visi Perezida, ariko Mugabe ashobora kumwanga igisirikare kikifatira icyemezo cyaba gisobanuye yuko mu by’ukuri muri Zimbabwe hakozwe kudeta.

Muri ibi bihe tugezemo kudeta ni ikintu cyamaganwa hose ku isi. Ariko uko bigaragara n’uko ntawe uhangayikishijwe n’uko Mugabe yaba yahiritswe ku butegetsi kuko babonaga ko n’ubundi atagishoboye. Ibihugu by’u Bulayi na Amerika byo ntabwo byabitesha igihe na gato, kuko byari bisanzwe bitamukunze.

Ubu ikibazo kinini kiri ku muryango w’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC), Zimbabwe ibarizwamo. Ubu uyu muryango ugizwe n’ibihugu 16, uyobowe na Afuria y’Epfo, urakurikiranira hafi ibibera muri Zimbabwe. Perezida w’icyo gihugu, Jacob Zuma, yohereje Harare abamukurikiranira hafi ibirimo kubera muri icyo gihugu gituranyi.

Amakuru ahamya yuko izo ntumwa za Zuma zirimo Minisitiri w’ingabo, Nosiviwe Mapisa-Ngakula, na Minisitiri w’umutekano mu gihugu,  Bongani Bongo, bari muri Zimbabwe kandi banafasha muri iyo mishyikirano yo kumvisha Mugabe yuko ya kwegura ku bushake kubera ineza y’igihugu.

Mugabe rero aramutse yanze gutangaza yuko yeguye ku neza, biragaragara yuko ntacyo azaba akiramiye kuko yarangije kweguzwa. Aho ikibazo kivukira n’uko n’ubwo abagize SADC baba babona yuko koko Mugabe yari atagishoboye, ariko amategeko agenga uwo muryango avuga yuko kudeta zitemewe mu bihugu biwugize, nk’uko n’aya African Union abivuga. Ibi bivuze yuko Zimbabwe yafatirwa ibyemezo, birimo no guhagarikwa ubunyamuryango bwa SADC nk’uko amategeko agenga uwo muryango abiteganya. Uko abagize uwo muryango babyifatamo ni ibyo gitegereza kuko bose baba babona yuko Zimbabwe izize ubusa, usibye itegeko gusa ryakozwe muri rusange !

Casmiry Kayumba

2017-11-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu itorero higishirizwa byinshi byiza kandi mu bwenge buhanitse

Mu itorero higishirizwa byinshi byiza kandi mu bwenge buhanitse

Ubwanditsi 04 May 2017
Umwambari wa FDLR Ndikuriyo yeguye muri Sena y’Abarundi

Umwambari wa FDLR Ndikuriyo yeguye muri Sena y’Abarundi

RUSHYASHYA 10 Dec 2025
Udukingirizo tw’abagore ntitwitabirwa bitewe n’uko kudukoresha bisaba kwigengesera cyane

Udukingirizo tw’abagore ntitwitabirwa bitewe n’uko kudukoresha bisaba kwigengesera cyane

RUSHYASHYA 23 Oct 2025
Ghana ikeneye umuyobozi w’umunyabwenge nka perezida Kagame – Prof. Ransford Gyampo

Ghana ikeneye umuyobozi w’umunyabwenge nka perezida Kagame – Prof. Ransford Gyampo

Ubwanditsi 11 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yafatanye abantu batanu ibiro 170 by’urumogi mu bikorwa byayo byo kurwanya ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yafatanye abantu batanu ibiro 170 by’urumogi mu bikorwa byayo byo kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 05 Apr 2016
Kudeta mu Rwanda interahamwe n’ibigarasha birota, ni filime itabona abayikina n’abayireba
Amakuru

Kudeta mu Rwanda interahamwe n’ibigarasha birota, ni filime itabona abayikina n’abayireba

Ubwanditsi 04 Sep 2024
Ubushake bukomeye burahari, ubu maze gufata Passport ya Africa ariko ndumva wagira ngo ni njye munyafrica wa mbere- Perezida Idriss Déby
Mu Rwanda

Ubushake bukomeye burahari, ubu maze gufata Passport ya Africa ariko ndumva wagira ngo ni njye munyafrica wa mbere- Perezida Idriss Déby

Ubwanditsi 18 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru